00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza ya ALU yatangije urubuga ruzafasha abanyeshuri kwegera isoko ry’umurimo

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 1 July 2022 saa 06:53
Yasuwe :

African Leadership University (ALU) yashyizeho igicumbi (hub) kizajya gifasha abanyeshuri kwegera isoko ry’umurimo no kubona aho bakurikiranira amasomo yabo batagiye mu ishuri.

Iki gicumbi cyiswe ‘Student Learning Hub’, giherereye mu Mujyi wa Kigali mu Kiyovu ahashyizwe ibikoresho byose nkenerwa bizafasha abanyeshuri mu myigire yabo.

Abanyeshuri bazajya bajyayo babashe gukurikira amasomo mu buryo bw’iyakure kandi bazajya bagira umwanya wo guhura n’abakora mu bijyanye n’ibyo biga babashe kubungura ubumenyi no kuba bamenyana bishobora kuba isoko y’akazi.

Undi mumaro ukomeye w’iki gicumbi ni uko abanyeshuri bazajya baba bafite umwanya uhagije wo kwegera sosiyete bakabasha kuganira n’abaturage bigatuma bamenya ibibangamiye bizabafasha kuba abayobozi beza b’ejo hazaza nk’uko ari intego y’iyi kaminuza.

Uwashinze ALU, Fred Swaniker, yavuze ko iyi gahunda yashyizweho kugira ngo ifashe abanyeshuri gukomeza kwiga neza mu buryo bwatuma bazatanga umusanzu uhagije muri Afurika.

Ati “Impamvu yo gushyiraho ubu buryo bushya ni ukugira ngo abanyeshuri babone uko bakwibumbira mu matsinda bafite ibikorwaremezo bakeneye nk’umuriro w’amashyanyarazi na murandasi kuko usanga abenshi ari byo bibagora mu kwigira kuri murandasi.”

“Indi mpamvu y’ubu buryo ni ukugira ngo abanyeshuri begere abaturage ndetse n’abakoresha, aha bashobora kuza bakabasangiza ubumenyi cyangwa bakabasha kwimenyereza umurimo; ubu ni uburyo bufasha abanyeshuri kubona ibyo bakeneye aho baba bari hose. Ibi rero bidufasha kubaka abayobozi bakenewe muri Afurika.”

Ku ruhande rw’abanyeshuri, Hirwa Jesca Kelly, yavuze ko kuba babashyiriyeho ubu buryo bizabafasha gukomeza kwaguka mu bitekerezo no kugera ku ntego zabo.

Ati “Nk’umunyeshuri icya mbere bizamfasha ni ukumenyena n’abantu bazampa akazi kuko ikibazo cya mbere mba mfite ni ukwibaza ngo nindangiza kwiga nzakura he akazi.”

ALU isanzwe ifite gahunda nk’izi mu bindi bihugu nka Kenya na Uganda. Iyi kaminuza yashinzwe igamije gutanga ubumenyi bwo gutoza abana b’abanyafurika kuzavamo abayobozi beza b’ejo hazaza.

Abitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko ubu buryo buzafasha abanyeshuri mu myigire yabo
Hirwa Jesca Kelly, yavuze ko kuba babashyiriyeho ubu buryo bizabafasha gukomeza gufunguka mu mutwe babashe kugera ku ntego zabo
Ingeri zitandukanye zishimiye iki gikorwa
Byari ibirori bikomeye ubwo hatahwaga iki gicumbi
Uwashinze ALU, Fred Swaniker, yavuze ko iyi gahunda yashyizweho kugira ngo bafashe abanyeshuri gukomeza kwiga neza mu buryo bwatuma bazatanga umusanzu uhagije muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .