00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza y’u Rwanda yihaye imyaka itanu yo gukuba gatatu umubare w’abanyeshuri icumbikira

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 November 2024 saa 12:54
Yasuwe :

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko ikibazo cy’amacumbi make y’abanyeshuri gihangayikishije, ariko bateganya ko mu myaka itanu baba bageze ku rwego rwo gucumbikira abagera kuri 60%, bavuye kuri 20% nk’uko bihagaze uyu munsi.

Ikibazo cy’ubuke bw’amacumbi mu mashami yose ya Kaminuza y’u Rwanda gikunze kugaragazwa n’abanyeshuri, ndetse abenshi muri bo bikodeshereza hanze y’ishuri.

Nubwo icyo kiba kimwe mu bisubizo, usanga kidatanga umuti urambye ku banyeshuri kuko hari abavuga ko bagorwa no kwigondera ibiciro by’amazu yo mu bice bitandukanye bigamo ahari amashami ya Kaminuza y’u Rwanda.

Muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga iherereye mu Karere ka Nyarugenge, ahahoze hazwi nka KIST, haherutse kuzura amacumbi yagenewe abakobwa, afite ubushobozi bwo kwakira abagera kuri 900.

Umwe mu bayabamo, Mutoniwase Laetitia, yavuze ko bashimishijwe no kubona aya macumbi mu gihe Mukafuraha Betty ushinzwe imibereho y’abakobwa bayabamo, yabwiye Televiziyo Rwanda ko yahinduye byinshi kuko yujuje ibisabwa bifasha abanyeshuri kwiga neza.

Ati “Iyo babaga bicumbikira, bari mu za ’Ghetto’, bashobora guhura n’imbogamizi zituma badatsinda neza kuko bashoboraga kubura amafaranga yo kwishyura.”

Nyandwi Alex na we wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, yashimangiye ko ubuzima buba bugoye ku banyeshuri biga bicumbira bitewe n’ibiciro by’amazu bakodesha.

Ati “Inzu zirahenze hano hanze, iya make usanga ari nk’ibihumbi 40 Frw, kandi wagereranya na buruse umuntu abona, ukabona ko ayo mafaranga ntabwo ahagije ku buryo yagutunga, ukiga neza.”

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko gukemura iki kibazo cy’amacumbi bisaba abafatanyabikorwa batandukanye, ariko nka Kaminuza ubwayo ifite gahunda yo gukuba gatatu umubare w’abanyeshuri icumbikira mu myaka itanu iri imbere.

Ati “Nka Kaminuza muri rusange, twifuza ko mu myaka itanu iri imbere tuba tuvuye kuri iyo 20% tugeze kuri 60%. Ibyo ni ibyifuzo ariko nitugira amahirwe bigahuza n’ubushobozi, icyo tuzakigeraho ariko kugeza ubu ni uko tumeze muri mashami atandukanye.”

Umunyeshuri wiga acumbikirwa muri Kaminuza, yishyura ibihumbi 50 Frw ku mwaka mu gihe uwiga yicumbikira yishyura hagati y’ibihumbi 15 Frw n’ibihumbi 25 Frw buri kwezi ku biga mu Ntara.

Ku banyeshuri biga mu Mujyi wa Kigali, bishyura hagati y’ibihumbi 30 Frw n’ibihumbi 40 Frw ku kwezi.

Ikibazo cy'ubuke bw'amacumbi kimaze igihe mu mashami atandukanye ya Kaminuza y'u Rwanda
Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko bifuza ko mu myaka itanu iri imbere baba bageze ku rwego rwo gucumbikira abanyeshuri 60%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .