00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza y’u Rwanda yashyize ku isoko abarenga 8.000 (Amafoto)

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 25 October 2024 saa 12:05
Yasuwe :

Kaminuza y’u Rwanda yashyize ku isoko abarenga 8,068 barimo 946 bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, 53 bahawe impamyabumenyi z’ikirenga n’abandi bo mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza 6657.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 25 Ukwakira 2024, witabiriwe na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente. Abakobwa basoje amasomo ni 3,109 mu gihe abagabo ari 4959.

Muri Koleji y’Ubugeni n’Ubumenyi Rusange abahawe impamyabumenyi ni 760, abo muri Koleji y’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ubuvuzi bw’Amatungo (CAVM) ni 722, muri Koleji y’Ubucuruzi n’Ubukungu (CBE) ni 1.453, Koleji y’Uburezi yashyize ku isoko abagera kuri 2308, Koleji y’Ubuvuzi n’Ubumenyi mu by’Ubuzima (CMHS) ni 1.157 mu gihe Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga yashyize ku isoko abagera kuri 1.663.

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Kayihura Didas Muganga, yavuze ko umuhango wo gusoza amasomo ku nshuro ya 10 ukubiyemo kwishimira ko impinduka zakozwe zatumye kaminuza itegura abakozi bashoboye bagera ku isoko ry’umurimo.

Ati “Uko mugiye guhabwa impamyabumenyi mwahuye n’imbogamizi murazirenga ku buryo byabateguriye kuba abayobozi, abahanga n’abacurabwenge b’ejo hazaza.”

Yabibukije ko umwanya bamaze muri Kaminuza y’u Rwanda wabaye uwo kubaremamo abahanga bazatanga serivisi zo ku rwego rwo hejuru mu minsi iri imbere.

Ati “Ubumenyi mwahawe bushobora kuzana impinduka, bushobora gutuma muhanga ibishya kandi bukazana iterambere. Ibyo ni byo twiyemeje nka Kaminuza.”

Dr. Kayihura yagaragaje ko mu myaka 10 ishize hakozwe iminduka mu myigishirize y’amashuri makuru na Kaminuza, by’umwihariko habaho guhuza amashuri makuru yose ya Leta abyara Kaminuza y’u Rwanda yafashije gukorera hamwe no guteza imbere uburezi bufite ireme mu nzego zose.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yagaragaje ko Kaminuza y’u Rwanda igenda igaragaza intambwe ikomeye mu iterambere ndetse no mu gutanga ireme ry’uburezi rifatika.

Ati “Sinshidikanya ko Kaminuza y’u Rwanda yabahaye ubumenyi bukenewe, ubwenge n’indangagaciro bityo tubatezeho umusanzu mu gukemura ibibazo bitandukanye bijyanye n’iterambere ry’igihugu. Ubwo mugiye kujya gukorera igihugu tubategerejeho kuzana impinduka zifatika zizahindura ubuzima bw’Abanyarwanda.”

Yagaragarije abasoje amasomo ko bagomba gutekereza byagutse bagafasha umuryango mugari kuzana ibisubizo by’ibibazo biwugarije biganisha ku iterambere.

Ati “Mugombwa gutekereza mu buryo bwagutse, mugahanga ibishya bizana ibisubizo by’iterambere kandi mugakora imishinga ikomeye ibateza imbere kandi ikanateza imbere igihugu. Mugomba guhora mwibuka ko iterambere ry’igihugu rihera kuri mwe. Niyo mpamvu mbasaba kubyaza umusaruro amahirwe yose igihugu kibaha.”

Dr Ngirente yahamije ko kuba muri iki cyiciro hasoje abanyeshuri barimo n’abanyamahanga ari ikimenyetso ntakuka ko ireme ry’uburezi ritangwa muri iyi kaminuza rigenda ritera imbere.

Ati “Kuba abanyeshuri 126 b’abanyamahanga baturutse mu bihugu bitandukanye basoje amasomo none bigaragaza ko Kaminuza y’u Rwanda yageze ku ntego yo kureshya abanyeshuri mpuzamahanga no kwagura imbibi zayo. bigomba gukomereza aho.”

“Twishimira ko Kaminuza y’u Rwanda ikomeje kuzamura ireme ry’uburezi riyitangirwamo ku buryo n’abanyeshuri baturutse hanze y’u Rwanda bishimira kuyigamo. Kunoza ireme ry’uburezi bigomba gukomeza kandi tukishimira ko intambwe imaze guterwa itasubira inyuma.”

Yanavuze ko amavugurura yose igihe azaba amaze gushyirwa mu bikorwa Kaminuza y’u Rwanda izaba imaze kugira izina rikomeye ku ruhando mpuzamahanga.

Ati “Kaminuza zacu zigomba kongera imbaraga mu bushakashatsi zigaha abasoza amasomo ubumenyi bukwiriye kugira ngo bafashe mu rugamba rw’ubukungu n’iterambere ry’igihugu cyacu.”

Yagaraje ko byagerwaho binyuze mu bufatanye bw’inzego z’abokorera na Kaminuza binyuze mu kunoza integanyanyigisho, gutanga imenyerezamwuga no guhanga amahirwe y’imirimo.

Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph yagaragaje ko abasoje amasomo bakoze akazi gakomeye mu myigire yabo, ndetse bitezweho kuzagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Yagaragaje ko Kaminuza y’u Rwanda atari ikigo cy’uburezi gusa ahubwo ari n’irerero ry’abazagira uruhare mu kugeza igihugu ku iterambere rirambye.

Imyiteguro y’ahabereye iki gikorwa

Ubwo abanyeshuri bageraga ahateganyijwe kubera uyu muhango

Akarasisi

Abanyeshuri n’ababyeyi binjira mu kibuga

Ibyishimo by’ababyeyi n’abaherekeje

Ibyishimo by’abanyeshuri

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Kayihura Didas Muganga, yavuze ko umuhango wo gusoza amasomo ku nshuro ya 10 ukubiyemo kwishimira ko impinduka zakozwe zatumye kaminuza itegura abakozi bashoboye bagera ku isoko ry’umurimo
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 25 Ukwakira 2024, witabiriwe na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente

Amafoto: Kwizera Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .