00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UR yamuritse ibyavuye mu bushakashatsi bw’iteganyamusaruro imaze imyaka itatu ikora

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 17 December 2024 saa 12:21
Yasuwe :

Kaminuza y’u Rwanda yamuritse ubushakashatsi bw’iteganyamusaruro yakoze mu buhinzi ishingiye ku makuru y’iteganyagihe ry’ikirere, ubushyuhe, ubukonje n’ubuhehere, yemeza ko bizafasha abahinzi kongera umusaruro.

Ubu bushakashatsi bwakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ripima ikirere n’ubutaka bwakorewe mu Karere ka Musanze mu mirima y’abaturage bibumbiye muri koperative Twizamure Cyuve, butanga umusaruro ku kigero kirenga 75% kandi Kaminuza iteganya gukomeza gufasha abahinzi kongera umusaruro ku buryo ibi bipimo buzagera kuri 90%.

Umwarimu akaba n’umushakashatsi wo muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Martin Kuradusenge wari ukuriye itsinda ryakoze ubu bushakashatsi, yavuze ko ubu bushakashatsi buzafasha abahinzi kumenya amakuru nyayo ku bihingwa byabo, bityo bijye bibafasha kumenya n’ingano y’umusaruro uzaboneka.

Yagize ati "Twaje kugaragaza ibyavuye mu bushakashatsi tumaze imyaku itatu dukora ku bijyanye n’iteganyamusaruro dukoresheje ikoranabuhanga ripima uko ikirere giteye, ni ukuvuga ubushyuhe cyangwa ubukonje bwo mu kirere no mu butaka ku buryo umuhinzi ashobora kumenya uko umusaruro uzaba ungana mu gihembwe cy’ihinga, akaba yafata ingamba hakiri kare n’inzego z’ibanze zikabafasha kuko iyo umusaruro wagenze nabi niho haba hari ikibazo cyo kwitabwaho."

Yakomeje avuga ko ubu bushakashatsi buzakomeza gukorwa kugira ngo amakuru butanga azabe yizewe ku gipimo kisumbuyeho.

Ati "Ntabwo byahura 100% kuko ni iteganyamusaruro ariko iyo ubushakashatsi butanze amakuru ari hejuru ya 70% buba bwaragenze neza, rero ibyo ikoranabuhanga ryatweretse na wa musaruro nyakuri watangaga amakuru ari hejuru ya 75% n’ubwo imibare ya buri gihembwe itanganaga, uko imyaka igenda ishira niko tugenda tuvugurura bitewe n’amakuru twabonye bikazagera hejuru ya 90% kuko ariyo ntego yacu."

Umuyobozi wa Koperative Twizamure Cyuve, Uwamahoro Therese, we avuga ko ubu bushakashatsi buzababera igisubizo kuko bigiye kujya bahinga neza bashingiye ku makuru imirima yabo iri gutanga bikazabafasha kutongera kugwa mu bihombo.

Ati "Dufite amahirwe kuba dukorana n’abashakashatsi bo muri Kaminuza y’u Rwanda, bizadufasha kumenya amakuru y’ibihembwe by’izuba cyangwa imvura tumenye igihingwa tuzahinga kugira ngo umusaruro wacu wiyongere tugabanye ibihombo. Ubuhinzi ni umwuga kuko nabwo burimo ubucuruzi butanga inyungu tugatera imbere n’Igihugu kigatera imbere."

Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, Umuhoza Charlene, yemeza ko muri ubu bushakashatsi yahungukiye ubumenyi buzatuma mu bushakashatsi nabo bazajya bakora bazaharanira gusubiza bimwe mu bibazo bikibangamiye abahinzi.

Ati "Hano mpungukiye byinshi kuko ikoranabuhanga mu buhinzi rizadufasha kumenya gukemura ibibazo abaturage bahuraga nabyo mu buhinzi, turebe ibyo tugomba kongeramo twifashishije ikoranabuhanga noneho umusaruro wiyongere bahaze amasoko."

Iri koranabuhanga ryakoreshejwe muri ubu bushakashatsi bwamaze imyaka itatu, ryifashisha agasanduko kaba kubakiyemo ikoranabuhanga gashyirwa mu mirima kakabasha gutanga amakuru yose agendanye n’ikirere, ubuhehere bwo mu butaka, bigatuma abahinzi bamenya uko bakora ubuhinzi bunoze bitewe n’igikenewe.

Kaminuza y’u Rwanda yamuritse ibyavuye mu bushakashatsi bw’iteganyamusaruro imaze imyaka itatu ikora
Ubushakashatsi bwatanze umusaruro hejuru ya 75%
Iri koranabuhanga ryifashisha imirasire y'izuba
Agasanduku kabikwamo amakuru y'imiterere y'ikirere, ubukonje, ubuhehere bw'ubutaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .