Kaminuza y’u Rwanda yakuyeho urujijo ku barangije ubuvuzi byavugwaga ko batazahabwa impamyabumenyi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 4 Ugushyingo 2019 saa 01:37
Yasuwe :
0 0

Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko yamaze gukemura ikibazo cy’Abanyeshuri 370 barangije mu ishami ryigisha ibijyanye n’ubuvuzi bari bibuze ku rutonde rw’abazahabwa impamyabumenyi.

Mu minsi ishize hari amakuru yavugaga ko hari bamwe mu barangije kwiga ibijyanye n’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda, batazahabwa impamyabumenyi bitewe n’uko hari amasomo batize nk’uko byari byatangajwe n’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC).

Ku wa 31 Ukwakira 2019, nibwo Christophe Ngendahayo, umwe muri aba banyeshuri bari bafite impungenge abinyujije kuri Twitter, yabwiye Minisitiri w’Ubuzima ko abanyeshuri biga mu Ishuri ry’Ubuvuzi bababajwe no kuba baravanwe mu bagomba gusoza amasomo muri uyu mwaka.

Dr Diane Gashumba mu kumusubiza, yavuze ko hari inama igomba guhuza abo bose barebwa n’icyo kibazo.

Minisiteri y’Uburezi yo mu gusubiza, yavuze ko bazakoresha uko bashoboye ku buryo icyemezo kizafatwa, kizaba gifasha ko abakora mu buvuzi baba ari abanyamwuga.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo hateranye inama yahuje inzego zifite aho zihuriye n’iki kibazo aho mu myanzuro yavuyemo harimo ko aba banyeshuri bahabwa impamyabumenyi nk’abandi.

Iyi nama yari yitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa HEC, Benjamin Muhizi Kageruka, Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Philip Cotton, Umuyobozi Wungirije, Dr Charles Murigande n’abari bahagarariye abanyeshuri biga muri iri shami ry’ubuvuzi.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi [Dean], Dr Jean Claude Byiringiro, yavuze ko nyuma y’iyi nama yo ku wa Gatanu bemeje ko aba banyeshuri bagomba guhabwa impamyabumenyi.

Yagize ati “Twafashe umwanzuro ko abanyeshuri bazahabwa impamyabumenyi kandi turabyishimiye.”

Muri iyi nama Kaminuza yagaragaje ibimenyetso ku makuru yatanzwe mu igenzura yagaragaje ko nta mpamvu n’imwe yatuma basubika gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri.

Dr Charles Muhizi, umuhuzabikorwa mu Ishuri ry’Ubuvuzi yavuze ko yishimiye iki cyemezo, ati “Nishimiye cyane ko twese twumvise ibintu kimwe. Ni amakuru meza iyo wigisha abanyeshuri bakarangiza amasomo yabo neza.”

Umuyobozi Mukuru wa UR, Prof Cotton yavuze ko nyuma yo kugirana ibiganiro no kungurana ibitekerezo byiza biteguye gutanga impamyabumenyi mu muhango uteganyijwe kubera i Huye mu mpera z’iki Cyumweru.

Abarangije iby'ubuvuzi muri UR byavugwaga ko batazahabwa impamyabumenyi basubijwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza