Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nama mpuzamahanga y’iminsi ibiri iteraniye i Kigali kuva ku itariki ya 5-Ukubazo 2024, ku ngingo y’ubushakashatsi bugamije iterambere ry’ubucuruzi muri Afurika.
Yateguwe na UR ifatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO) itumirwamo impuguke mu by’ubucuruzi, abashakashatsi na bamwe mu bakora ubucuruzi muri Afurika.
Prof. Kayihura yavuze ko iyo nama ari umwanya mwiza wo kurebera hamwe ishusho y’ubucuruzi mu Rwanda no gushaka uburyo rwakongera uruhare rwarwo mu bucuruzi nyafurika ndetse no ku Isi muri rusange.
Yakomeje avuga ko ibyo bijyana no kwita cyane ku nkingi y’uruhare rw’ubushakashatsi mu by’ubucuruzi mu nzego za Leta zifata ibyemezo, kuko kubukora no kubutangaza gusa bidahagije.
Ati “Dufitanye amasezerano na WTO yo kudufasha kumenyekanisha kurushaho ubushakashatsi bwacu mu by’ubucuruzi ariko icy’ingenzi ni uko bazadufasha uburyo bwo kwereka inzego bireba ingamba zigomba gufatwa. Tuzajya dukora ubushakashatsi tubwereke inzego za Leta zifata ibyemezo”.
Yakomeje ati "Tuzajya twegera nka Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda cyangwa iy’Ubuhinzi n’Ubworozi tuti ‘dore ibyo ubushakashatsi bwagezeho byashingirwaho mu gihe mutegura politiki y’ubucuruzi mu by’amatungo, mu buhinzi cyangwa mu by’inganda."
Umushakashatsi n’Umwarimu muri UR, Prof. Niragire François, yavuze ko ubushakashatsi muri iyi kaminuza bwiyongereye ariko ko ikibazo kikiri imikoranire n’inzego ngo ibiburimo bigenderweho.
Ati "Ubushakashatsi bwariyongeye muri UR ariko icyuho kiracyari mu mikoranire y’ababukoze n’ibigo bya Leta, iby’abikorera n’imiryango itegamiye kuri Leta kugira ngo ibibazo byagaragajwe n’ibisubizo byabyo bigenderweho. Turifuza ko imikoranire n’izo nzego yagenda neza kugira ngo ibiva mu bushakashatsi bishobore gukoreshwa mu gufasha abaturage."
Yongeyeho ko abakora ubushakashatsi mu Rwanda bakwiye no gukorana n’itangazamakuru kuko rifasha mu kubugeza ku baturage kandi mu mvugo bashobora kumva neza itari iya gihanga gusa.
Yakomeje ati “Umwaka ushize muri Koleji y’Ubucuruzi n’Ubukungu ya UR hakozwe ubushakashatsi bugera kuri 84 ariko ushobora gusanga ubwageze ku baturage binyuze mu bitangazamakuru butarenze nka butatu."
Dr. Mamoeletsi Mojalefa wigisha muri Kaminuza Nkuru ya Lesotho yavuze ko yiteze kwigira ku Rwanda uburyo bunyuranye rubasha gukora ubucuruzi kandi rudakora ku nyanja.
Kudakora ku nyanja asobanura ko ari imwe mu mbogamizi zitoroheye Lesotho ku buryo ubucuruzi bwayo bwose ibushingira kuri Afurika y’Epfo iyikikije aho nko mu gihe bagirana umubano mubi, bigoye kwiyumvisha ingaruka byagira ku bucuruzi bw’icyo gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!