Kaminuza y’u Rwanda yagaragaje ko nta kibazo cy’amacumbi ifite

Yanditswe na HABIMANA James
Kuya 15 Ugushyingo 2018 saa 11:27
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwatangaje ko ikora uko ishoboye ngo ifashe abanyeshuri kubona amacumbi, gusa bamwe bahitamo kwibera mu buzima bwo hanze yayo.

Iyi Kaminuza ivuga ko kuba guhera muri uyu mwaka wa 2018 hari abanyeshuri bimuriwe kwigira i Huye, ntacyo bizabangamira kuko n’ubusanzwe ifite ubushobozi bwo kubakira nk’uko na mbere byari bimeze.

Mu 2017, Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage muri Sena y’u Rwanda, yasohoye raporo ivuga ku bushakashatsi yakoze.

Bugaragaza ko abanyeshuri muri za Kaminuza mu Rwanda babayeho mu buzima butari bwiza, kuko ngo batagira amacumbi.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko Kaminuza usanga zifite ubushobozi bwo gutanga amacumbi ku banyeshuri ku kigero cya 12% gusa, bityo bikabangamira ireme ry’uburezi cyane ko abanyeshuri baba baturuka kure y’aho biga.

Iyi Komisiyo yavuze ko abanyeshuri benshi kubera kugira amacumbi ari kure ya za Kaminuza, mu masaha y’ijoro bava muri Kaminuza hakiri kare kugira ngo birinde kuba bahura n’abahungabanya umutekano wabo mu nzira.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Iterambere, Dr Muligande Charles, yavuze ko Kaminuza y’u Rwanda ikora ibishoboka byose ngo ifashe abanyeshuri ibaha amacumbi nubwo hari abahitamo kuba hanze yayo.

Dr Muligande ati “Ntabwo ari ngombwa ko tugira amacumbi angana n’abanyeshuri dufite kuko n’ahari ntibayakoresha yose. Bahitamo ibibanogeye kuko iyo bakodesheje hanze ya Kaminuza, hari igihe bafata icyumba kimwe bakakibamo ari umunani kandi muri Kaminuza tutabemerera kuko kiba gifite abantu cyagenewe […] Ubushobozi buhari si ko abanyeshuri babukoresha bwose.”

Yatanze urugero avuga ko i Huye hari icumbi ryacumbikira abanyeshuri nka 400 ariko iyo urebye usangamo 200 gusa.

Ati “Bamwe bahitamo kujya kwibera hanze aho bashobora kubona ubuzima bworoshye kurusha […] amacumbi ya Kaminuza arahendutse, umunyeshuri tumwishyuza ibihumbi bine hanze ya Kigali, naho muri Kigali bikaba bitanu, kandi ayo mafaranga batanga ntibishyura amazi, amatara n’ibindi, ni make cyane rwose.”

Dr Muligande kandi avuga ko mbere y’uko abanyeshuri bajyanwa mu mashami yayo hirya no hino mu gihugu, i Huye habaga abanyeshuri barenga ibihumbi 11.

Ni mu gihe ubu bashobora kuzagera ku bihumbi icyenda, bityo ko nta kibazo bizateza cyo kubura aho barara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza