Kaminuza y’u Rwanda iri gushaka umuyobozi usimbura Phillip Cotton

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 7 Kanama 2020 saa 08:04
Yasuwe :
0 0

Kaminuza y’u Rwanda (UR), yatangiye gushaka umuyobozi mushya wayo usimbura ucyuye igihe Phillip Cotton.

Cotton yabaye umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda kuva mu 2015. Biteganyijwe ko manda ye irangirana n’Ukwakira 2020 kandi atiteguye kongera amasezerano yo kuyobora iyi kaminuza.

Itangazo ry’akazi ryashyizwe hanze kuwa Gatatu tariki 5 Kanama 2020, rivuga ko umukandida agomba kuba afite ubunararibonye mu kuyobora abantu, ibijyanye n’imari n’indi mitungo kandi afite ubumenyi n’ubunararibonye mu guteza imbere ubushakashatsi mu myigishirize n’imiyoborere.

Agomba kandi kuba yitezweho kugaragaza ubunyangamugayo mu bijyanye n’imyigishirize, imari n’itumanaho.

Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Ignatius Kabagambe, yavuze ko abashaka guhatana bose bafunguriwe amarembo yaba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bujuje ibisabwa.

Kaminuza y’u Rwanda yabayeho mu 2013, ivuye mu guhuza izari Kaminuza za Leta. Biteganyijwe ko Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda naboneka azemezwa n’inama y’ubutegetsi kuwa 1 Ugushyingo.

Kaminuza y’u Rwanda kandi irimo gushaka umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe imyigishirize n’ubushakashatsi, uyu mwanya ukaba wari ufitwe na Dr Emile Bienvenu.

Phillip Cotton ari kumwe na Dr Charles Murigande wagiye mu kiruhuko cy'izabukuru ubwo hatangwaga impamyabumenyi mu 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .