00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza y’u Rwanda igiye kujya yohereza abanyeshuri muri Kaminuza ya Kent ikomeye muri Amerika

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 4 Kanama 2021 saa 05:17
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kujya boherezwa kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze mu bufatanye izi kaminuza zombi zigiye kugirana.

Kuri uyu wa Gatatu, Kaminuza y’u Rwanda yakiriye bamwe mu bayobozi baturutse muri Kaminuza ya Kent yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagirana ibiganiro bigamije gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye azateza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Kaminuza ya Kent ni imwe muri Kaminuza zikomeye muri Amerika, ikazafatanya na Kaminuza y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo kwagura ubumenyi ku banyeshuri, ubushakashatsi, no gutangiza amasomo mashya.

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda Prof. Lyambabaje Alexandre yabwiye IGIHE ko mu bikubiye mu masezerano, harimo no kuba abanyeshuri b’Abanyarwanda bazajya biga muri Kaminuza ebyiri kandi zikomeye, ku buryo umunyeshuri w’Umunyarwanda ashobora kubona impamyabumenyi zo muri kaminuza zombi.

Prof. Lyambabaje Alexandre yavuze ko ibi byagura amarembo ndetse n’amahirwe ku banyeshuri ariko bikanazamura ireme ry’uburezi.

Ati “Tugiye gukora ku buryo abanyeshuri biga muri Kaminuza zombi. Umunyeshuri akarangiza afite impamyabumenyi ya Kaminuza y’u Rwanda n’iya Kent University. Iyi Kaminuza niyo ya mbere dutangiranye gukorana muri ubu buryo. Burya gahunda yo gutanga impamyabumenyi ebyiri (double degree program) itanga amahirwe menshi mu kazi ariko na mbere yo kujya mu kazi hari icyo byongera mu bumenyi.”

Yavuze ko bazashyiraho uburyo buhamye buzagena uko iyo mikorere izagenda.
Ati “Wenda umunyeshuri akiga imyaka ibiri mu Rwanda iyindi akayiga muri Amerika. Gusa ibyo biga bigomba kuba bizwi neza. Tukavuga duti ‘mu Rwanda azahigira ibi no muri amerika ahigire biriya.’”

Dr Marcello Fantoni wari uyoboye itsinda ry’abayobozi baturutse muri Kaminuza ya Kent, yavuze ko bifuza ko imvugo iba ingiro kandi ko babona gukorana na UR bizatanga umusaruro bifuza.

Yagaragaje ko uretse kohereza abanyeshuri b’Abanyarwanda muri Amerika, nabo bazajya bohereza abanyeshuri babo mu Rwanda.

Ati “Muri aya masezerano turafatanya. Icyo dushyize imbere cyane ni ukohereza abanyeshuri bo muri Amerika mu Rwanda. Ndatekereza ko ibyo ari ndakuka.
Abanyamerika bakeneye kuva mu gihugu cyabo bakiga byinshi mu mahanga kandi Kaminuza y’u Rwanda niyo izaba icyerekezo cyacu. Ikindi twifuza gufatanya mu mishanga y’ingenzi kandi ifite akamaro mu ngeri zitandukanye.”

Yakomeje agira ati “Inshingano zanjye ni uko no mu gihe nzaba nageze muri Amerika nzakomeza gukurikirana kugera ibyo twumvikanye aha bikozwe.”

Izi kaminuza zombi zisanzwe zifite amasezerano y’ubufatanye yanditse mu nyandiko ariko yari atarashyirwa mu bikorwa nk’uko bikwiye. Mu biganiro byahuje Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda n’iri tsinda rihagarariye Kent University byari bigamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano.

Prof. Lyambabaje Alexandre yavuze ko gukorana na Kaminuza ikomeye nk’iyi byitezweho kuzamura ubumenyi n’amahirwe ku banyeshuri.

Ati “Ubundi ubufatanye bwari buhari. Twari twarabisinye mu mpapuro ariko ntitwabishyira mu bikorwa, dutangiye kubishyira mu bikorwa nubwo Covid-19 yadukomye mu nkokora. Ni kaminuza ikomeye, ifite abanyeshuri benshi kandi ni kaminuza y’igihugu ku buryo rero guhererekanya abarimu no kwigisha abanyeshuri bizatanga umusaruro.”

Muri aya masezerano y’imikoranire harimo kongera imbaraga mu ishuri ryigisha ibijyanye no kugarura amahoro no gukemura amakimbirane (Peace and Conflict Management) mu rwego rwo kurushaho kurandura burundu intambara z’urudaca zugarije Isi muri iki gihe.

Harimo kandi gufatanya n’u Rwanda gutangiza amasomo mashya muri Kaminuza y’u Rwanda arimo ibijyanye no gucunga ibibuga by’indege (Aerospace Engeneering na Airport Management) ndetse n’amasomo ajyanye na Artificial Intelligence.

Iri tsinda ry’abayobozi bo muri Kent State University rizamara ibyumweru bibiri mu Rwanda aho bagiye kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’inzego z’uburezi no kurebera hamwe icyakorwa mu kunoza ubufatanye hagati y’impande zombi.

Ubuyobozi bwa kaminuza y'u Rwanda n'ubwa kaminuza ya Kent basinye amasezerano y'ubufatanye azatuma zisangira ubunararibonye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .