Kaminuza y’u Rwanda mu myiteguro yo gusubukura amasomo, irimo no kwakira ubusabe bw’abanyeshuri bashya

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 27 Nyakanga 2020 saa 10:42
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’igihe Kaminuza y’u Rwanda kimwe n’andi mashuri mu gihugu, isubitse amasomo kubera icyorezo cya Covid-19, ubuyobozi bwayo bwatangaje ko bugeze kure imyiteguro y’isubukurwa ryayo, ari nako bakira ubusabe bw’abanyeshuri bashya.

Kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera ku butaka bw’u Rwanda muri Werurwe, Guverinoma yafashe icyemezo cyo guhagarika amashuri yose, hakarebwa ko yazakomeza muri Nzeri bitewe n’aho icyorezo kizaba kigana.

Mu gihe habura amezi abiri ngo hamenyekane niba amashuri yemererwa gusubukura amasomo, IGIHE yasuye Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubucuruzi n’Ubukungu (CBE), nka hamwe mu hahagaritse ibikorwa, kugira ngo irebe aho igeze yitegura gusubukura amasomo, bijyanye no kwirinda Covid-19.

Umuyobozi wa CBE, Dr Gasheja Faustin, yavuze ko bageze kure bafata ingamba zizabafasha kwirinda Covid-19, zirimo no kugabanya umubare w’abigira mu ishuri.

Yagize ati “Imyiteguro irarimbanyije, turakora amasuku, turi gushaka ibyangombwa byose byazadufasha mu kwirinda Covid-19 igihe abanyeshuri bazaba batangiye, turareba ukuntu twazaba dufite umubare muke w’abanyeshuri mu ishuri kugira ngo twubahirize gahunda yo gusiga intera hagati y’umunyeshuli n’undi, nk’ishuli ryigiragamo abanyeshuri 45 rizajya ryakira 15.”

Yakomeje avuga ko hari gahunda yo gukora udupfukamunwa twa kaminuza, ku buryo n’abanyeshuri batishoboye bazabasha kutubona.

Ati “Turi gukora udupfukamunwa tuzaba tunagaragaza ibirango byacu, tukanaboneraho abadafite ubushobozi, abafite kamwe se tukaba twamwongera aka kabiri, kuko hari abadafite ubushobozi bwo kugura agapfukamunwa karenze kamwe ku buryo byazajya bibasaba kugasubiramo. Icyo gihe tuzajya tureba ukuntu twafasha abatishoboye tubaha udupfukamunwa.”

Uretse udupfukamunwa, Dr Gasheja avuga ko ahantu hose muri kaminuza hazaba hari za kandagira ukarabe, ndetse umunyeshuri wese ugiye kwinjira azajya abanza gupimwa umuriro, uwo basanganye ukabije bamusabe kujya kureba impamvu yawo.

Mu zindi ngamba zo kwirinda Covid-19 ni uko amwe mu masomo yayashyize mu buryo bw’ikoranabuhanga, ku buryo abanyeshuri bose nibamara kumenyera kwiga mu buryo bw’iyakure, abazajya bajya mu ishuri bazaba ari bake.

Dr Gasheja avuga ko ikindi mu bigaragaza ko biteguye kongera gusubukura amasomo ari uko batangiye kwandika abanyeshuri bifuza kwiga muri iyi kaminuza yaba mu batangira kaminuza, muri Masters na PhD.

Ibyo ngo bikajyana n’uko iyi atari kaminuza y’abanyeshuri bishyurirwa na leta gusa, kuko yakira n’abiyishyurira byose nko muri kaminuza zigenga.

Yakomeje ati “Twatangiye kwandika abanyeshuri bashaka kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, abantu benshi bakunze kwibaza ko hano muri Kaminuza y’u Rwanda twakira gusa abantu bahawe buruse ya Leta, ariko ntabwo ariko kuri, hano twakira abanyeshuri Leta yaduhaye ariko tukanafata nanone n’abigenga bafite amanota abemerera kujya muri kaminuza”

Kaminuza izasubukurana amashami mashya

Uretse amasomo Kaminuza y’u Rwanda yari isanzwe itanga, cyane cyane muri CBE yahisemo kongeramo andi, mu rwego rwo gukomeza guha abana b’u Rwanda ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Muri aya mashami mashya harimo ari mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza ajyanye n’imicungire y’ubwikorezi (Bachelor of Science with honors in transport management) n’imitangire y’amasoko, imicungire y’ibikoresho no kubikwirakwiza (Procurement, Logistics and supply chain management.)

Aya mashami yiyongera ku yari asanzwe arimo ibijyanye n’ibaruramari, ikoranabuhanga mu bucuruzi, imicungire y’abakozi, imitangire y’amasoko, amabanki n’ibijyanye n’ubwishingizi.

Mu kiciro cya gatatu cya Kaminuza kandi Kaminuza y’u Rwanda naho yongeyemo andi mashami arimo Master of Science in Economics with specialization in Applied Quantitative economics, Master of Science in Regulatory Economics and Competition Policy na MBA with specialization in Executive MBA in Impact Entrepreneurship.

Uretse muri ibi byiciro, Kaminuza y’u Rwanda yanongeye umubare w’amasomo y’igihe gito ajyanye n’umwuga itanga, ava kuri atatu agera kuri 14.

Ni kimwe no cyiciro cy’impamyabumenyi z’ikirenga (PhD), hari izo umuntu ashobora gukorera binyuze mu bushakashatsi cyangwa akayibona nyuma yo kwicara mu ishuri akiga nyuma akandika igitabo. Mu buryo bukoresha ubushakashatsi, umuntu ashobora kubona impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye na Business Administration Management, Economics na Data Science.

Naho mu buryo bwo kwiga nyuma ukandika igitabo, umuntu ashobora kubona impamyabumenyi y’ikirenga muri General management, Entrepreneurship and strategy, Kumenyekanisha ibikorwa, Ibaruramari, Icungamari n’Amabanki.

Dr Gasheja Faustin avuga ko bahisemo kongera umubare w’amashami kugira ngo barusheho gutanga ubumenyi bukenewe ku isoko ry’u Rwanda no gukemura ibibazo bikigaragara mu nzego zimwe na zimwe zikorwamo n’abantu batabifitiye ubushobozi, kuko nta masomo ahari abitangaho ubumenyi mu buryo bw’umwihariko.

Abanyeshuri bifuza gusaba kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda bandikira ubuyobozi bwa kaminuza kuri [email protected], bukabaha amakuru arambuye.

Kaminuza y'u Rwanda, College yigisha ibijyanye n'ubucuruzi n'ubukungu CBE yatangaje ko yiteguye gusubukura amasomo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .