00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza 27 zigiye guhatana mu marushanwa yo kwandika no gusoma ibitabo

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 18 August 2024 saa 12:32
Yasuwe :

Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, rwatangaje ko amashuri makuru na za kaminuza 27 ari zo zujuje ibyangombwa bisabwa mu kwitabira amarushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo, agiye kuba ku nshuro ya gatatu.

Muri Mata 2024 ni bwo urwo rugaga rwatanze ibihembo ku banyeshuri ba kaminuza 11 bahize abandi muri ayo marushanwa.

Kuri ubu abanyeshuri bazahatana ni abo muri Kaminuza y’u Rwanda mu mashami yayo yose no muri Kaminuza ya Kigali mu mashami yayo yose.

Hazahatana kandi abanyeshuri bo muri East Africa University Rwanda amashami yayo yose, Catholic University Of Rwanda, Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kibogora, Kaminuza ya Mount Kigali na Kepler College n’abo muri ULK amashami yombi.

Kaminuza zujuje ibisabwa kandi zirimo iy’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi muri Afurika yo Hagati (AUCA), Amashami y’Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, Rwanda Polytechnic uretse ishami rya Kigali, Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB), na Ines – Ruhengeri.

Urugaga rw’abanditsi mu Rwanda rugaragaza ko kaminuza zizafasha abanyeshuri kwitabira zizahabwa ibihembo.

Izitabiriye amarushanwa zose zizahabwa icyemezo cy’ishimwe, kaminuza yagize abanyeshuri benshi bitabiriye amarushanwa izahabwa umudali wa zahabu. Iyafashije abanyeshuri bayo kubona ibitabo bihagije bakoresha izahabwa umudali wa zahabu, icyemezo cy’ishimwe n’igikombe cya bronze.

Iyafashije abanyeshuri guhugurwa uko bandika ibitabo, izahabwa umudali wa zahabu, igikombe cy’Umuringa naho kaminuza zizaza mu myanya itatu ya mbere zizahabwa icyemezo cy’ishimwe, umudali n’igikombe bya zahabu.

Abanyeshuri biga muri kaminuza ziherereye mu Mujyi wa Kigali bazandika ku nsanganyamatsiko yiswe “u Rwanda ingobyi iduhetse”, abo mu zo mu Ntara y’Amajyaruguru bandike ku nsanganyamatsiko igaruka ku “Bato batari gito”.

Abanyeshuri bo mu Ntara y’Iburasirazuba bazandika ku nsanganyamatsiko ivuga ku “ibiyobyabwenge umwanzi w’urubyiruko”.

Abiga muri kaminuza zo mu Ntara y’Amajyepfo bazandika ku nsanganyamatsiko igira iti “Umuco dusangiye uraturanga” abo mu Ntara y’Iburengerazuba bazandike ku yiswe “Abanyarwanda twaribohoye”.

Abazahatana bo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Amajyepfo bazifashisha ibitabo birimo icyitwa Kagame Paul Imbarutso y’Ubudasa bw’u Rwanda, Hon. Dr Tito Rutaremara Inkotanyi, Umwari Ubureye u Rwanda, Rwanda and China na Gihanga Ngomijana.

Abo mu Ntara y’Iburasirazuba bazasoma ibitabo birimo Kagame Paul Imbarutso y’Ubudasa bw’u Rwanda, Imbaraga z’Ubushishozi, Rwagataraka Umutware w’i Kinyaga, Rwanda and China na Afurika Dushaka.

Mu Ntara y’Amajyaruguru bazasoma ibitabo birimo: Kagame Paul Imbarutso y’Ubudasa bw’u Rwanda, Urubyiruko Dufitanye Igihango, Imitekerereze ya Muntu, Home Grown Solution na Rwanda and China.

Mu Ntara y’Uburengerazuba bazasoma ibitabo birimo: Kagame Paul Imbarutso y’Ubudasa bw’u Rwanda, Umuryango Uhamye, Dr. Sina Gerard Umuhangamirimo, We Are All Same Species na Rwanda And China.

Guhera ku wa 01 Kanama 2024 kugeza ku wa 01 Werurwe 2025 abanyeshuri bazaba basoma ibitabo byatanzwe mu marushanwa ndetse banandike igitabo kimwe bahuriyeho kijyanye n’insanganyamatsiko bahawe, nkuko byatangajwe na Hategekimana Richard uyobora Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda.

Amarushanwa azatangira ku wa 02 Werurwe 2025 asozwe ku wa 20 Werurwe 2025, mu gihe umunsi mukuru wo guhemba indashyikirwa uteganyijwe ku wa 27 Werurwe 2025 ubere mu nyubako ya Intare Arena iherereye i Rusororo.

Abo bari bitabiriye umuhango wo guhemba abahize abandi mu marushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo wabaye muri Mata 2024
Mu muhango wo guhemba abahize abandi mu marushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo wabaye muri Mata 2024, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima ari mu bahanuye urubyiruko
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard ni umwe mu bagira uruhare runini mu gutegura amarushanwa agamije gukundisha abakiri bato kwandika no gusoma ibitabo
Mutoni Clairia (wa gatandatu uhereye iburyo) wari wahize abandi mu marushanwa yo gusoma no kwandika ahabwa igihembo cye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .