00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muri Kamena 2020 nta mashanyarazi yabaga i Nyabirasi, ubu ageze kuri 85%

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 August 2022 saa 07:45
Yasuwe :

Nyabirasi ni Umurenge uherereye mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba. Ni umwe mu mirenge itarageragamo na gato intsinga zitanga umuriro w’amashanyarazi kugera ku itariki ya 22 Kamena 2020 ubwo inzu ya mbere yagezwagamo amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange.

Ubuyobozi bw’uyu Murenge buhamya ko ubu, mu ngo zirenga 8.800 ziherereye muri uyu Murenge, izisaga 85% zamaze guhabwa amashanyarazi ndetse ko hari byinshi byahindutse mu mibereho y’abatuye uyu Murenge kubera iri terambere.

Ubu uhageze usanga udusantere twinshi muri uyu murenge ducanye ndetse hari n’ibikorwa binyuranye by’ubucuruzi bikoresha umuriro w’amashanyarazi nk’amabarizo, aho basudira, ibyuma bisya n’ibindi bitandukanye.

Umuyobozi ushinzwe irangamimerere muri uyu Murenge, Tegamaso Patience, yavuze ko ubu ingo n’ibikorwa bifite amashanyarazi byiyongereye cyane.

Yagize ati “Ngereranije, abaturage benshi baturiye umuhanda hafi ya bose baracanirwa, mu Murenge wose abafite amashanyarazi bari ku kigereranyo cya 85%.”

“Ubu amashuri dufite muri uyu murenge yose afite amashanyarazi, amavuriro yose aracana, amakusanyirizo y’amata afite amashanyarazi, ibiro by’utugari twose ndetse n’iby’Umurenge nabyo biracana, ndetse n’ibikorwa bitandukanye by’abikorera.”

Umuyobozi w’ishami rya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu mu Karere ka Rutsiro, Maniraguha Jean Pierre , yavuze ko muri rusange mu Karere ka Rutsiro umubare w’ingo zifite amashanyarazi wiyongereye cyane ndetse ko nta kabuza ingo zose zizaba zifite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

Yagize ati ”Muri mwaka ushize w’ingengo y’imari, mu Karere ka Rutsiro muri rusange twagejeje amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange ku ngo zigera ku 3.578 kandi dufite icyizere ko muri uyu mwaka ziziyongera cyane. Ubu ingo zifite amashanyarazi muri aka karere zirabarirwa muri 70% ubariyemo n’izikoresha akomoka ku mirasire y’izuba.”

Akomeza avuga ko abatuye kure y’imiyoboro bahabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba kandi bakunganirwa ku kiguzi cy’ibikoresho byayo hagendewe ku byiciro by’ubudehe babarizwamo.

Ati “Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari urangiye, ingo zirenga 1750 zahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.”

Abagejejweho amashanyarazi bayabyaza umusaruro

Barere Félicien atuye mu Murenge wa Nyabirasi mu Kagari ka Busuku, yavuze ko ubusanzwe ari umwarimu mu mashuri abanza, ariko akaba anafite ibarizo akoreramo ibikoresho bitandukanye.

Avuga ko amashanyarazi yageze aho atuye akabibonamo igisubizo gikomeye cyo kwiteza imbere.

Yagize ati “Mbere iyo twajyaga kubajisha urubaho, byadusabaga kujya mu Karere ka Rubavu bikadutwara amafaranga y’urugendo n’igihe kikahatakarira.”

Barere avuga ko yajyaga apatana gukinga inzu, urugi rumwe bakakwishyura amafaranga 3.000 Frw yo kurukora kandi yarutakajeho nka 2.500 Frw n’umwanya munini kubera urugendo yakoraga ajya kubajisha i Rubavu, ugasanga nta nyungu abonyeho.

Ariko aho yaboneye amashanyarazi, ubu ngo ashobora no gupatana inzugi 10 umunsi umwe akazibaza akabona inyungu itubutse.

Mutabazi Jean de Dieu nawe akorera mu Gasantere ka Terimbere iherereye mu Murenge wa Nyabirasi atanga serivisi zitandukanye z’irembo, gufotora, gutunganya inyandiko n’izindi zitandukanye.

Avuga ko yabashije kwihangira umurimo kubera amashanyarazi yagejejwe i Nyabirasi.

Ati “Mbere y’uko amashanyarazi agezwa inaha, kugira ngo umuntu afotoze indangamuntu byonyine, byasabaga gukora urugendo rurerure rwishyuwe amafaranga 1000 Frw kugenda gusa.”

“Ibaze kwishyura 2000 Frw ugiye gufotoza indangamuntu ku mafaranga 50 Frw kugira ngo ujye gusaba serivisi ku Murenge. Dufite ishimwe ryinshi cyane rwose hano muri Nyabirasi.”

Avuga ko uretse ibikorwa by’iterambere bitandukanye byahageze kubera amashanyarazi, ubuzima bw’abatuye Nyabirasi nabwo bwahindutse.

Ati “Iyo urebye abaturage b’inaha rwose ubona isuku yariyongereye, abantu babaye abasirimu kubera urujya n’uruza rwiyongereye ndetse no kuba abantu babasha kureba amakuru bakamenya hirya no hino uko babayeho. Imyidagaduro nayo ubu inaha irahari, mbese ubuzima bwabaye bwiza kurushaho”.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda, ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 73% harimo izikoresha afatiye ku muyoboro mugari n’izikoresha adafatiye ku muyoboro mugari yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

Ababaza bifashisha imashini z'amashanyarazi akazi kakihuta
Mu mwaka ushize, nta mashanyarazi yabaga muri aka gace
Urubyiruko rwihangiye imirimo rubikesha amashanyarazi
Barere Félicien yashinze ibarizo rimwinjiriza amafaranga
Tegamaso Patience ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Nyabirasi yavuze ko ubu ingo n’ibikorwa bifite amashanyarazi byiyongereye cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .