Kamali Karegesa wigeze kuba Ambasaderi yitabye Imana

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 11 Kanama 2020 saa 06:26
Yasuwe :
0 0

Ignatius Kamali Karegesa wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo no muri Uganda yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri azize uburwayi.

Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, François Ngarambe, abinyujije ku rukuta rw’uyu muryango, yihanganyishije umuryango wa nyakwigendera “wazize uburwayi kuri uyu wa 11 Kanama”.

Ati “Azahora yibukwa ku bwo kwitangira igihugu. Imana imwakire.”

Muri Gashyantare 2009 nibwo Karegesa yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, inshingano yavuyeho ku wa 7 Werurwe 2011. Yagizwe Ambasaderi muri Afurika y’Epfo avuye guhagararira u Rwanda muri Uganda.

Nyuma ni we wabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa mbere wayoboye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, inshingano yahawe tariki 16 Werurwe 2012 akazivaho ku wa 15 Ukwakira 2014.

Kamali Karegesa yari Umujyanama mu Bunyamabanga Bukuru bwa FPR Inkotanyi mu birebana n’Ububanyi n’Amahanga.

Kamali Karegesa wabaye Ambasaderi w'u Rwanda muri Afurika y'Epfo na Uganda yitabye Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .