Kalima washinze Legacy Clinics n’Umuyobozi wa MTN Rwanda mu bahawe ibihembo nyafurika kubera impinduka

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 14 Ukwakira 2020 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

Umushoramari Kalima Jean Malick ufite ibikorwa birimo Legacy Clinic, ari mu bantu bafite ibikorwa bizana impinduka mu iterambere ry’ibihugu binyuze mu nzego bakoramo, bahawe ibihembo nyafurika byatanzwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.

Ni ibihembo byiswe Prix Africain de Développement (PADEV) bitegurwa n’umuryango Fondation 225 ukorera ahanini muri Afurika y’Iburengerazuba. Byahawe abakora mu nzego zitandukanye, bagize uruhare mu kuzana impinduka n’iterambere, barimo abayobozi mu nzego za leta n’abikorera.

Ku rutonde rwiganjeho abo muri Afurika y’Iburengerazuba, abakorera mu Rwanda bashimiwe ni Kalima Jean Malic nyiri Legacy Clinics and Diagnostics, Mitwa Kaemba Ng’ambi uyobora MTN Rwanda n’abandi barimo Nsabimana Jean, Gakuru Charles na Mihigo Kayitare Jérôme.

Jean Malic Kalima yitegereza igihembo yahawe

Ni ibirori byitabiriwe n’abantu batandukanye, byasusurukijwe n’abahanzi mu ngeri zinyuranye nk’umunyarwenya mpuzamahanga, Michel Gohou, wo muri Côte d’Ivoire.

Mu bayobozi bahembwe kandi harimo abayobozi ba komini nka Bassihé HÉMA uyobora Komini Niangoloko muri Burkina Faso, wanashimiye Perezida Kagame ku buryo u Rwanda rumezemo, washimiwe ibyiza akomeza gukorera abaturage ayoboye

Ati "Ndabasaba kunshimirira Perezida w’iki gihugu cyiza, ndifuza ubufatanye hamwe n’Umujyi wa Kigali, abaturage banjye bakeneye ubufatanye bubyara inyungu ubufatanye bw’impande zombi."

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Niger, Ousseini Tinni, yavuze ko bikenewe ko buri wese atanga umusanzu mu guteza imbere igihugu cye mu rwego arimo.

Ati "Buri wese akwiye kuzirikana inshingano ze, agakoresha ubushobozi afite hagamijwe guhindura inzozi mu bikorwa bifatika."

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yashimiye abatangije gahunda ya PADEV, anashimira byimazeyo abegukanye ibihembo bitanzwe ku nshuro ya 15, kubera ubudashyikirwa bagaragaje mu byo bakora.

Ni igikorwa yavuze ko ari urugero rwo gushimira abafite ibikorwa by’indashyikirwa, binatanga umusanzu mu iterambere ry’ibihugu byabo na Afurika muri rusange.

Yavuze ko iterambere rya Afurika ryubakiye ku gukora cyane kandi abantu bagaharanira kuba nsashyikirwa, ari nako bigira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abaturage.

Ati “Gutangira ibi bihembo mu Rwanda ni icyubahiro.“

Yagaragaje ko imiyoborere y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yubakiwe ku gukora cyane no guharanira kuba indashyikirwa, aho abagabo n’abagore bahawe amahirwe no gufatanya kwiyubakira igihugu, hashyirwa imbere ubumwe bw’Abanyarwanda n’umutekano nk’inkingi ya mwamba y’iterambere.

Yashimangiye ko u Rwanda rwishimiye kwakira abantu batandukanye bava impande n’impande no gukorana n’abaturanyi ba hafi n’aba kure, kandi ko birutera ishema n’umuhate wo gukomeza guharanira mu guteza imbere igihugu n’umugabane.

Prix PADEV zatangijwe mu 2006 i Abidjan, n’umuryango utari uwa Leta w’ibihugu 12 byo muri Afurika binyuze mu muryango FONDATION 225 (Burkina Faso) na SAFAM COM INTERNATIONAL (Côte d’Ivoire), hagamijwe kwihutisha iterambere ry’ibihugu binyuze mu kwimakaza umuco wo gukora cyane no kuba indashyikirwa nk’indangagaciro mu muryango nyafurika.

Iki gikorwa kandi cyitabiriwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Benin, Louis Vlavonou, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Niger, Ousseini Tinni, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango no kurengera abana muri Niger, Elback Zeinabou Tari Bako, Umunya Côte d’Ivoire Nanan Jean Baptiste Bognini n’abandi bari bahagarariye ibihugu byabo.

Abahawe ibihembo bashimiwe gutanga umusanzu mu iterambere ry'ibihugu byabo
Ni ibirori byabereye muri Kigali Convention Centre
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase, ni we wari umushyitsi mukuru
Uyu ni we wari umusangiza w'amagambo muri ibi birori byabaye hirindwa COVID-19
Minisitiri Shyaka yashimiye abahawe ibihembo kubera umusanzu batanga mu bihugu byabo
Iki gihembo cyagenewe Minisitiri w’Urubyiruko no kwihangira imirimo muri Burkina Faso, Salifo Tiemtoré, wari uhagararariwe
Ni ibihembo byahawe abantu baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika
Youssouf Touré yambitswe ikamba nka ambasaderi wa Fondation 225
Youssouf Touré yahembwe nk'umunyabugeni
Habayeho gutarama muri ibi birori
Ibyishimo byari byose ku bahawe ibihembo
Umunyarwenya mpuzamahanga, Michel Gohou, yashimishije benshi
Ubwo umunyarwenya mpuzamahanga, Michel Gohou, wo muri Côte d'Ivoire yari imbere y'imbaga
Iki gihembo cyagenewe Minisitiri wa Siporo muri Senegal, Matar BA, cyakirwa n'uwari umuhagarariye
Iki gihembo cyagenewe Meya w'Umujyi wa Koupéla wo muri Burkina Faso, wishimiye uburyo bakiriwe mu Rwanda
Iki gihembo cyagenewe Yao Yao Lazare, Meya wa Komini Buyo muri Cote d’Ivoire
Meya w’Umujyi wa Dakar muri Senegal, Soham El Wardini, na we yahawe igihembo kubera ibikorwa bye
Uyu mugore ni we uyobora Umujyi wa Dakar
Meya wa Komini Tanghin-Dassouri yo muri Burkina Faso, Lassane Kiemtoré, ashyikirizwa igihembo
Lassane Kiemtoré ayobora komini Tanghin-Dassouri yo muri Burkina Faso
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Niger, Ousseini Tinni, yashimiwe akazi akomeje gukorera iterambere
Meya Christophe Waba wo muri Burkina Faso ni umwe mu bahembwe
Uyu yakiriye igihembo cyagenewe Yao Adama, Meya wa komini Boromo yo muri Burkina Faso
Christophe Sanon wo muri Burkina Faso na we yashimiwe ibikorwa bye
Meya wa Komini Bogande yo muri Burkina Faso na we yahawe igihembo
Theophane Martial Nikiema uyobora ikigo FASO Immo Holding ashyikirizwa igihembo
Ousseini Tinni uyobora Inteko Ishinga amategeko ya Niger
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Niger, Ousseini Tinni, ageza ijambo ku bitabiriye iyi nama
Ni ibirori byitabiriwe n'abantu batandukanye
Kalima Jean Malic mu byishimo nyuma yo kwegukana igihembo

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .