87% by’abaturage bamaze gusubira mu byabo, umutekano waragarutse ku buryo busesuye, ibikorwa by’ubucuruzi na serivisi zose ziratangwa nta nkomyi amanywa n’ijoro ari na ko Abanyarwanda bakomeje kwerekeza amaso muri aka gace. N’ikimenyimenyi, mu matora aherutse hatoreye abarenga 100.
Magingo aya, Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo gusimbuza abari bamaze umwaka mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado. Gen. Maj. Emmy Ruvusha ni we uzayobora izi ngabo mu gihe cy’umwaka nk’Umuhuzabikorwa w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Mozambique.
Azaba yungirijwe na Col. Nyirihirwe Emmanuel, uzaba ushinzwe ibikorwa by’urugamba mu gihe Abapolisi b’u Rwanda bo bazaba bayobowe na CP William Kayitare yungirijwe na ACP Francis Muheto.
Col. Nyirihirwe yamaze kugera muri Cabo Delgado we na ACP Muheto kuva mu ntangiriro za Kanama. Ibikorwa byo gusimbuza aba basirikare, bizarangira ku wa 19 Nzeri.
Aba basirikare bakuru bagiye gusimbura Gen. Maj. Alex Kagame wari ukuriye ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Mozambique, Joint Task Force Commander. Yari yungirijwe na Brig. Gen. Bahizi Theodomir wari ushinzwe Ibikorwa by’Urugamba.
Indege z’intambara ziri mu kazi
Kuva Ingabo z’u Rwanda zagera mu Ntara ya Cabo Delgado, zahawe uturere dutatu, zirwanya ibyihebe birahunga. Byavuye mu Mujyi wa Palma na Mocimboa da Praia bihungira mu mashyamba y’inzitane y’ahitwa Katupa.
Guhera mu mpera z’umwaka ushize, Ingabo za SADC zari mu butumwa muri Mozambique, zatangiye gutaha. Ubu zose zavuyeyo. Byatumye ku wa 15 Gicurasi, u Rwanda rwongera Ingabo muri Mozambique, zijya mu Karere ka Macomia ahari iza SADC.
Ubu usibye Ingabo z’u Rwanda, muri Cabo Delgado izindi ngabo zihagaragara ni iza Tanzania, na zo ziri mu butumwa bushingiye ku masezerano yabayeho hagati ya Mozambique na Tanzania.
Ingabo za SADC zifatanya n’iza Leta, FADM, mu kugarura amahoro mu gace ka Nangande.
Kuko mu bice ibyihebe byahungiwemo ari mu mashyamba, hashize amezi make Ingabo z’u Rwanda zitangiye gukoresha kajugujugu mu kubihigira hasi kubura hejuru. Ni nyuma y’uko na byo byari byarize andi mayeri, aho muri iryo shyamba byari byarahateze ibisasu byinshi.
Hari amakuru avuga ko mu byumweru bishize, hari imodoka y’Ingabo za Leta ya Mozambique, yaturikanywe n’ibisasu muri iryo shyamba.
Ibyihebe byashyizeho ubuyobozi bushya
Kuva u Rwanda rwakohereza Ingabo muri Mozambique kurwanya ibyihebe byo mu mutwe wa Al Sunnah wa Jama’ah, abari abayobozi babyo benshi barishwe. Nko mu mpera z’umwaka ushize, amakuru avuga ko ibitero by’Ingabo z’u Rwanda byasize ibyihebe bikuru birindwi byishwe.
Uwari umuyobozi mukuru wabyo, yishwe mu gico simusiga cy’ingabo z’u Rwanda ku wa 16 Kanama 2023.
Ubu abayobozi b’uyu mutwe, bose ni bashya kuko abari basanzweho batagihumeka.
Ubucuruzi buragenda n’Abanyarwanda bayobotse isoko
Iyo ugeze ku Kibuga cy’Indege cya Afungi, ubona abakozi ba Sosiyete zicunga umutekano ba ISCO Segurança. Ni ishami rya ISCO yo mu Rwanda, ryafunguye muri Mozambique, rikanaha akazi abenegihugu kugira ngo bagire uruhare mu gucunga umutekano w’igihugu cyabo.
ISCO ni yo icunga umutekano w’ibikorwa bya TotalEnergies.
Ku rundi ruhande, Abanyarwanda bakora ubushabitsi bakomeje kwiyongera muri Cabo Delgado. Hari abakora mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro, abafite utubari, abashinze za farumasi n’ibindi. Bose barakora kandi bakunguka.
Mu matora y’Umukuru w’Igihugu aherutse, bivugwa ko Abanyarwanda bagera ku 100 bayitabiriye.
Hagati aho, bibarwa ko nibura 87% by’abaturage bamaze gutahuka, abasigaye ni ukuvuga 13% barimo abapfuye, abakorana n’ibyihebe kuko ni ho bivuka n’abagiye gutura ahandi bavuga ko batazagaruka muri Cabo Delgado kuko aho bagiye bafatishije ubuzima.
Ubu ibikorwa remezo byose byarafunguye, nta na kimwe kidakora, ibyambu, ibibuga by’indege ndetse na TotalEnergies yasubukuye ibikorwa byayo byo gucukura Gaz.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!