Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hari guhererekanywa itangazo rivuga ko uru rusengero rwashyizwe ku isoko. Iyi nkuru yatangaje benshi kuko ntabwo igikorwa cyo kugurisha inzu y’Imana kimenyerewe mu Rwanda.
Uru rusengero ruri ku buso bungana na metero kare 3200, rufite ubushobozi bwo kwakira abasaga igihumbi na ‘parking’ ijyamo imodoka 200 kandi hari n’andi mazu mato ari ku ruhande.
Amakuru IGIHE yahawe n’umwe mu bari kurushakira isoko, ni uko rwashyize ku giciro cya miliyoni 400Frw ashobora kugabanywa.
Ngo uru rusengero rwashyize ku isoko kuko bashaka kwimukira mu rundi rugari ruherereye ku Kacyiru.
Umwe mu bantu bari gukurikirana iki gikorwa hafi yavuze ko icyangombwa cyarwo amahirwe menshi ari uko cyanditswe kuri pasiteri warutangije ku buryo abakristu badashobora kwitambika ubu bugure.
Ebenezer Rwanda Church ni umuryango w’ivugabutumwa watangiye mu 2011.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!