Kagame yasobanuye impamvu u Bufaransa budakwiye kwibutswa gusaba imbabazi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 9 Mata 2019 saa 09:59
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Bufaransa budakwiye guhora bwibutswa gusaba imbabazi ku ruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko byakwica igisobanuro cy’imbabazi cyane ko kuzisaba biva ku muntu uzikeneye.

Inyandiko zinyuranye zigenda zihishura ko u Bufaransa bwamenye mbere umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi ntibugire icyo bukora, ko bwahaye intwaro guverinoma yateguye ikanakora Jenoside, bwatereranye Abanyabisesero, bugaha icyuho abakoze Jenoside bagahunga n’ibindi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame yavuze ko yagarutse bihagije ku ruhare rw’amahanga muri Jenoside.

Mu Kwibuka ku nshuro ya 20 mu 2014, Kagame yagarutse ku ruhare rw’Abafaransa, Ababiligi na Kiliziya Gatolika muri Jenoside, mu ijambo yavugaga mu Cyongereza yungamo Igifaransa ko ukuri ntaho kujya, ati "Les faits sont têtus." Mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 25 ku Cyumweru, ho yabivuze mu Cyongereza ati “The facts are stubborn.”

Perezida Kagame yavuze ko abagomba gusaba imbabazi bidakwiye ko bahora babyibutswa, kuko guhora wisubiramo ku bintu bimwe nabyo ntacyo bimaze.

Ati “Kubera ko niba narabivuze inshuro irenze imwe cyangwa ebyiri, kwari ukwibutsa abantu ariko ntabwo wakomeza wibutsa abantu, rimwe na rimwe ubaha umwanya wo gutekereza ubwabo.”

Yanavuze ko hari ababajije niba icyo u Rwanda rukeneye ku Bufaransa cyangwa abandi ari ugusaba imbabazi gusa, avuga ko atari ko bimeze.

Ati “Ntabwo wasaba abantu gusaba imbabazi, ngo uhore ubibutsa gusaba imbabazi cyangwa ngo ubabwire uko basaba imbabazi. Ibyo byakwica igisobanuro cyose cy’imbabazi. Kugira ngo imbabazi zigire igisobanuro ni uko zigomba guturuka ku muntu uzisaba.”

“Ntabwo wabaza umuntu wakorewe icyaha niba akeneye imbabazi. Ubwo igisobanuro cyazo cyaba ari ikihe mu gihe zishatswe n’umuntu ukwiye kuzitanga? Ibyo byose iyo ubishyize hamwe, u Bufaransa, abantu ku giti cyabo, kugaragaza ibibi batekereza cyangwa bemera ko bateye abandi, nibo bireba, ni uko twe tubifata.”

Perezida Kagame yavuze ko ariko bitabuza umuntu kubigarukaho mu ruhame, kubera ko icyo gihugu gifite uko kigomba kubaho muri icyo kibazo na we akagira uko agifata.

Mu cyumweru gishize Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, yatangaje ishyirwaho rya komisiyo igizwe n’abahanga mu mateka n’abashakashatsi, izasesengura inyandiko icyo gihugu kibitse zigaragaza ibikorwa byacyo mu Rwanda hagati y’umwaka wa 1990-1994, ngo hashyirwe ahabona ukuri ku ruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Yanagaragaje ubushake bwo kongerera imbaraga abagenzacyaha ku byaha birimo ibya Jenoside bikekwa ku bantu bari mu Bufaransa, anasaba ko tariki 7 Mata buri mwaka, mu Bufaransa uba Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Perezida Kagame yavuze ko mu ishyinguranyandiko harimo ibintu byinshi bibitse ukuri abantu bashingiraho mu gukemura ibibazo biri hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, ahamya ko no kuba haterwa intambwe imwe imwe nabyo bishimishije.

Ati “Hari ibiganiro birimo kuba ku buryo twanoza umubano wacu, ariko icyiza ntabwo ari ibirimo gukorwa ku Rwanda, nabonye ko u Bufaransa burimo kureba Afurika mu buryo bwiza butandukanye na mbere, mu gushyira inshingano mu biganza by’Abanyafurika uko bikwiye, gufatanya nabo uko bikwiye, ni ibintu twabonye cyane kuri Perezida Macron.”

Yanashimye komisiyo Perezida Macron yashyizeho avuga ko “umuntu yategereza akareba” umusaruro izatanga, ashimangira ko uyu mugabo uyobora u Bufaransa guhera muri Gicurasi 2017 hari byinshi akora nubwo ahura n’ingorane za politiki.

Perezida Paul Kagame ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa Mbere muri Kigali Convention Centre
Perezida Kagame na Macron bagiranye ikiganiro ku mubano w'ibihugu byombi mu ruzinduko yagiriye i Paris muri Gicurasi 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza