Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukuboza 2022 ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Ihuriro ryiswe “Kusi Ideas Festival” ryateguwe n’Ikigo cy’Abanyakenya, Nation Media Group (NMG). Ni ihuriro riri kwiga ku buryo Afurika yakoresha ihangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Perezida Kagame wifashishije ikoranabuhanga mu kugeza ijambo ku bitabiriye, yavuze ko Afurika ari umwe mu migabane yugarijwe n’ingaruka z’imihindagurikire.
Ati “Imihindagurikire y’ibihe rero ni ikibazo gikomeye ku iterambere rya Afurika ariko ntabwo dukwiriye gutakaza icyizere. Icya mbere ni uko Afurika ikize ku byifashishwa ngo haboneke ingufu zisubira, bikaba bituma umugabane wacu uba uw’ingenzi mu gushakira ibisubizo imihindagurikire y’ibihe.”
Yakomeje agira ati “Icya kabiri, Afurika ni iwabo w’urubyiruko rufite impano ziri ku isonga mu gushaka ibisubizo byo kubaka ubudahangarwa mu kwirinda imihindagurikire y’ibihe.”
Icyakora, Perezida Kagame yagaragaje ko hakiri ikibazo cy’ingengo y’imari idahagije ngo hashyirwe mu bikorwa imishinga igamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ati “Abagira uruhare runini mu kwangiza ikirere bagakwiriye kugira icyo bakora ariko hakenewe n’ubukangurambaga bw’imbere mu bihugu.”
Yatanze urugero rw’ibisubizo u Rwanda rwishatsemo nk’ishyirwaho ry’ikigega Rwanda Green Fund gitera inkunga imishinga ya Leta n’iy’abikorera igamije kurengera ibidukikije.
Perezida Kagame yavuze ko hakenewe ubufatanye bwa buri wese ngo hubakwe ubukungu n’iterambere bifite ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Afurika ni umwe mu migabane ikunze guhura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe nk’imyuzure, amapfa n’ibindi, nubwo ari umwe mu migabane yohereza mu kirere imyuka mike ihumanya ikirere.
Indi mbogamizi Afurika igira ni uko benshi mu bayituye babeshwaho n’ubuhinzi bw’amaramuko bukenera imvura n’ibihe byiza, iyo hari impinduka zabaye ku kirere bibagiraho ingaruka zikomeye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!