00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kagame, Mnangagwa na Bazoum batanze ibisubizo byafasha Afurika kwihaza mu biribwa

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 7 September 2022 saa 07:22
Yasuwe :

Perezida Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu bitabiriye Inama Nyafurika yiga ku Buhinzi, bagaragaje ingamba zikwiriye kwimakazwa n’umugabane wa Afurika mu gushaka ibisubizo birambye ku buryo ubasha kwihaza mu biribwa.

Iyi nama yari yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu batandukanye barimo Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Dambudzo Mnangagwa; Mohamed Bazoum uyobora Niger na Visi Perezida wa Tanzania, Philip Mpango.

Hari kandi Hailemariam Dessalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia hagati ya 2012 na 2018 na Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria hagati ya 1999 na 2007.

Perezida Kagame yavuze ko umugabane wa Afurika ufite umukoro wo kugeza imirire iboneye ku baturage bawo ku buryo buri munsi babona amafunguro aboneye kandi abahinzi bakinjiza byisumbuyeho amafaranga ava mu bikorwa byabo.

Ati “Ku bw’ibyo, ikigamijwe ni uko Afurika ibasha guhangana n’ibibazo byaza bitunguranye. Gusa ntaho turagera mu kugera ku ntego yacu.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko icyorezo cya Covid-19 n’amakimbirane ariho ku Isi, byateje ibibazo bitari byitezwe mu bijyanye no kwihaza no kugerwaho n’ibiribwa kuri uyu mugabane.

Yavuze ko guhangana n’ibi bibazo, bisaba gufata ingamba zihuse, kandi abantu bakabanza no kumenya ibitaragenze neza byatumye bisanga mu bibazo.

Ati “Impamvu mbivuga, ni uko ibintu byinshi bibitera birazwi aribyo kubaka ubushobozi, gushyiraho ingamba zituma abaturage bacu badasonza. Ikindi ni uko ibiribwa ni ingenzi mu buryo bwinshi, nta kintu umuntu yakora atariye, ni ubuzima, ni nka lisansi ifasha umuntu kubaho no kugira icyo akora.”

“Ikindi kandi ni ubucuruzi, byungura mu bijyanye n’ubumenyi, ikoranabuhanga [...] niba ariko biri, dukwiriye gukora ibyo tugomba gukora, ku buryo muri Afurika duhagarika guhura n’ibintu tutiteze kuko hari ikibazo cyabaye ahandi.”

Perezida Kagame yavuze ko urebye ikibazo cya Ukraine n’u Burusiya, Afurika yahuye n’ibibazo byo kutabona ingano n’ifumbire. Yavuze ko ari ibintu abantu bakwiriye gukuramo amasomo cyane ko yari anasanzweho.

Ati “ Turamutse twigiye kuri ayo masomo, tugafata ingamba, ndakeka muri Afurika hari ibyo twakwifashisha mu kwirinda ko tugerwaho n’izo ngaruka ziza ziturutse ku yindi migabane.

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yavuze ko igihugu cye kimaze imyaka irenga 20 cyarafatiwe ibihano, byatumaga hari ibintu bimwe na bimwe kidatumiza hanze.

Yavuze ko ubusanzwe ingano nyinshi igihugu cye cyazitumizaga muri Ukraine mu gihe ifumbire yo yaturukaga mu Burusiya. Ubusanzwe ngo Zimbabwe yahingaga ingano zishobora kwifashishwa mu gihe cy’amezi atatu, gusa ngo mu gihembwe cy’ihinga gishize, igihugu cye cyabashije kweza ingano zishobora kuba zakwifashishwa mu gihe cy’amezi 13 ku buryo uyu munsi nta ngaruka zo kuba ingano ziva muri Ukraine zarahagaze.

Mu zindi ngamba yavuze, harimo ko muri buri karere hagiye gushyirwa uburyo bwo kuhira imyaka ku buryo mu gihe kiri imbere no mu bihe by’izuba nta kibazo kizabaho.

Visi Perezida wa Tanzania, Philip Mpango, yavuze ko igihugu cye kimaze igihe cyihagije mu biribwa kandi kigasagurira n’ibindi bihugu byo mu karere gusa gifite ibibazo birimo iby’umusaruro upfa ubusa kuko ungana na 30% by’uboneka wose.

Yagaragaje ariko ko hari imbogamizi cyahuye nazo, zirimo Covid-19, intambara yo muri Ukraine, amakimbirane yo mu karere yatumye ibintu bihinduka.

Ati “Umusaruro mbumbe w’igihugu cyacu warahungabanye uva ku kuzamuka kwa 7% ugera kuri 4,8% uyu munsi.”

Mu guhangana n’ingaruka zatumye ubukungu bugabanuka, Tanzania yafashe ingamba zo gukora ubuhinzi bijyanye n’ibikenewe, hongerwa imbaraga mu gutunganya amavuta yaba ay’ibihwagari. Abaturage aho kugira ngo bahangayikire imigati, yavuze ko bashishikarijwe gukoresha amateke, ibijumba, imyumbati n’ibindi.

Igihugu cyafashe kandi ingamba zo kongera ingengo y’imari yacyo ikoreshwa mu buhinzi, iva kuri miliyoni 125$ ku mwaka, igera kuri miliyoni 404$.

Perezida Kagame yagarutse no ku bijyanye n’imihindagurikiye y’ibihe mu gihe habura amezi abiri ngo mu Misiri habere inama ya COP27 yiga ku mihindukire y’ibihe.

Yavuze ko umugabane wa Afurika uri inyuma mu kwangiza ikirere ugereranyije n’indi, gusa ntibivuze ko utagomba gufata ingamba.

Ati “Iyo urebye ibiba mu bihugu byacu, mu karere, imvura ntigwa uko bikwiriye, hari ibibazo byinshi kandi binagira ingaruka ku bijyanye n’ibiribwa.”

“Twe tugomba kugira ishoramari dukora, uhereye mu bushobozi bwacu ku buryo nibura tubona amakuru ajyanye n’imihindagurikire y’ibihe, tukamenya uko tubyitwaramo, uko twita ku duce tumwe na tumwe tw’ibihugu byacu cyangwa se akarere.”

Perezida wa Zimbabwe yavuze ko Afurika ifite ubushobozi bwo kwihaza, guteza imbere ibihugu byayo ku buryo bigira inganda zitanga umusaruro. Ati “Igikenewe ni ubufatanye, kwihuriza hamwe no gusangira ubunararibonye n’ubushobozi. Ibyo nitubikora, tuzatsinda.”

Perezida Mohamed Bazoum uyobora Niger we yavuze ko umugabane wa Afurika ukwiriye gushyira imbaraga mu ishoramari rijyanye n’ikoranabuhanga ku buryo ubona amakuru agaruka ku mihindagurikiye y’ibihe, ukabasha gukora ifumbire ukeneye, ukihaza mu biribwa, ukagira uburezi buhamye kuko aribwo buzawufasha kugera ku iterambere.

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yavuze ko uyu muryango w’ibihugu 56, bituwe n’abaturage barenga miliyari 2,5 aho muri bo 60% bari munsi y’imyaka 30. Umusaruro mbumbe w’ibi bihugu byose urenga miliyari ibihumbi 13$.

Yavuze ko abaturage b’uyu muryango bafite ibibazo birimo n’ibijyanye n’ibiribwa bidahagije. Uburyo bumwe bwo kubikemura ngo ni ubufatanye hagati y’ibihugu.

Dr Agnes Kalibata uyobora Umuryango Nyafurika wita ku Buhinzi, AGRA, yavuze ko hari abantu benshi badashobora kugaburira indyo yuzuye abana babo. Kugira ngo indyo nziza iboneke, ishobora kugura amadolari ane, [asaga ibihumbi bine mu mafaranga y’u Rwanda] mu gihe umurongo w’ubukene muri Afurika uri ku madolari 1,9$.

Ati “Bivuze ko benshi muri twe, umubare munini w’abaturage bacu, badashobora kubona indyo yuzuye.”

Dessalegn ukuriye Inama y’Ubutegetsi itegura iyi nama, yavuze ko umugabane wa Afurika wihaye intego ugomba kuba wagezeho mu mwaka wa 2030 harimo ko nta bukene buzaba burangwa mu baturage bawo, nta nzara, bafite imibereho myiza, bagerwaho n’uburezi bufite ireme, ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo bwubahirizwa, amazi meza agerwa kuri bose n’ibindi.

Aba bakuru b'ibihugu bitabiriye iyi nama bagaragaje ko hakwiriye ingamba zifatika ku buryo umugabane ubasha kwihaza mu biribwa
Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Dambudzo Mnangagwa; Mohamed Bazoum uyobora Niger na Visi Perezida wa Tanzania, Philip Mpango, bari bitabiriye iyi nama
Abantu barenga ibihumbi bitatu nibo bitabiriye iyi nama yiga ku bijyanye n'ubuhinzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .