00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kagaba wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kayonza yeguye

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 6 Ukwakira 2022 saa 06:40
Yasuwe :

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kayonza, Kagaba Hero Aaron yamaze kwegura kuri uwo mwanya ku mpamvu yatangaje ko ari ize bwite.

Ibaruwa y’ubwegure uyu muyobozi yayandikiye Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza ndetse na komite nyobozi bakoranaga mu kuyobora aka Karere.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yabwiye IGIHE ko koko bamaze kwakira ibaruwa y’ubwegure bw’uyu mugabo ngo wabamenyesheje ko byatewe n’impamvu ze bwite.

Yagize ati “Yego nibyo yeguye, twakiriye ubwegure bwe yagejeje ku nama njyanama ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere muri rusange, ubu nyuma yo kwakira ubwegure bwe turagira inama njyanama iri busesengure ubwo bwegure ifate icyemezo bitewe n’icyo amategeko ateganya cyane cyane ko yeguye ku mpamvu ze bwite.”

Meya Nyemazi yavuze ko atigeze abamenyesha impamvu yamuteye kwegura, yemeza ko bitarenze iki cyumweru inama njyanama izaterana isesengure ubwegure bwe ihite imusubiza.

Kagaba Hero Aaron yari amaze imyaka ine ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Karere, ni umwe mu bakozi Inama Njyanama mu myaka yashize yakunze gushinja kudindiza iterambere ry’aka Karere.

Mu minsi ishize Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yatanze ukwezi kumwe ko gukora urutonde rw’abayobozi badakora neza kugira ngo bahwiturwe abandi ngo bakurwe mu nshingano babe bakoherezwa gukora indi mirima bashobora gutangamo umusaruro.

Yavuze ko umuvuduko igihugu kiri kugenderaho hari abayobozi batawushoboye ngo aho kugira ngo bakomeze bakidindize ngo bazarekurwa bajye gukora indi mirimo biyumvamo irimo nk’ubucuruzi n’indi itandukanye.

Kagaba wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kayonza yeguye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .