Abahinzi bo muri Koperative KORIKA baganiriye na IGIHE, bavuze ko kuva mu mpera za Gicurasi uyu mwaka umuceri weze, batangira kuwanika bategereje isoko nk’ibisanzwe ariko ntiwagurwa.
Aba bahinzi bawanika ku manywa nijoro bakishyura abarinzi bawurarira, aho bavuga ko ibyo na byo byababereye umutwaro bitewe n’uko batagurishije umusaruro wabo.
Mutiganda Simon yagize ati “Byaduteje igihombo kuko kugira ngo nongere guhinga undi muceri byansabye ko ngurisha itungo”.
Gasengayire Marie na we wejeje imifuka irindwi yose itaragurwa yavuze ko n’aho bawanika habateza igihombo.
Yagize ati “Nta bwanikiro buzima dufite kandi ubu budutera igihombo. Aya mahema awutwikiriye arangirika iyo imvura iguye yinjiramo. Ubu turongeye turanitse kubera ya mvura iherutse kugwa. Niba umuntu yari afitemo nk’ibiro 110 hazasigara nk’ibiro 70 kandi twishyura abawurinda buri kwezi umuhinzi atanga 5000Frw”.
Perezida wa Koperative KORIKA, Biziyaremye Jean de Dieu, yavuze ko toni zirenga 800 z’umuceri bejeje mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 C zose zitigeze zigurishwa kuko uruganda rusanzwe ruwubagurira rwa Mamba Rice rwo mu Kerere ka Huye rwababwiye ko uhenze kurusha uturuka hanze y’Igihugu.
Yavuze ko abanyamuryango bose uko ari 915 nta muceri bigeze bagurisha gusa ko hari toni 80 batonorewe zo kurya ariko na zo ntizibashe kubakwira ku buryo hari abamaze ayo mezi arenga abiri batagurisha kandi badahabwa n’uwo barya.
Yongeyeho ko babaye bongeye guhinga undi muceri mu gihe bagitegereje ko uwo wanitse ugurwa.
Ku kibazo cy’ubwanikiro, Biziyaremye yavuze ko iyi koperative yari ibufite butwikiriye bufite n’aho kwanurira hasakaye ariko amabwiriza y’imyubakire aza kubagonga kuko hari mu gishanga barabusenya, gusa bakomeje gusaba kubaka ubundi ntibabyemererwa.
Ati “Twamenyesheje Umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kurengera Ibidukikije (REMA) ariko nta gisubizo turabona. Si ubushobozi bwabuze bwo kuba twabwiyubakira ahubwo ikibazo cyabaye kudahabwa uburenganzira”.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yavuze ko hari inzu zari zubatse mu bishanga muri Kigali harimo n’izakorerwagamo n’abahinzi zasenywe gusa ko hari uburyo bushya bugiye gukoreshwa kugira ngo zongere zubakwe.
Yagize ati “Ibishanga byakorewe inyigo haboneka ibizakomeza guhingwa n’ibindi bizakorerwaho ibindi bintu nka hariya hari ‘Eco Park i Nyandungu. Aho hazakomeza guhingwa hari amakoperative yasabye gukomeza kuhakorera ubuhinzi harimo na KORIKA ariko azafashwa kugira ngo bujyane n’igihe”.
Yakomeje ati “Abo bahinzi batanze inyigo y’ubuhinzi bwabo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi nimara kuzemeza ni bwo Umujyi wa Kigali uzakorana na bo kugira ngo tubahe ibindi byose bakenera. Iteka rya Ministiri w’Intebe rivuga ko mu gihe ibikorwa by’ubuhinzi byemewe mu gishanga runaka, n’ibikorwa remezo bikenewe kugira ngo ubwo buhinzi bukorwe bizajya bihashyirwa bimaze kwemezwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije”.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ibinyujije ku rubuga rwa X yamesheje abahinzi b’umuceri bafite umusaruro utaragurwa ko iki kibazo yakiboneye umuti.
Yanditse iti “MINAGRI iramenyesha abahinzi b’umuceri ko ku bufatanye na East Africa Exchange, EAX yashyizeho uburyo buhamye bwo kugura umuceri wose weze mu gihembwe cy’ihinga 2024 B ku giciro cyashyizweho. Iki gikorwa cyatangiriye i Rusizi ku wa 18 Kanama 2024, kirakomereza mu tundi turere tw’Igihugu”.
Kugeza ubu, MINAGRI itaganza ko umuceri wose wari utarabona isoko watangiye kugurishwaho ari toni 26 322 zo mu turere 12 duhingwamo umuceri hirya no hino mu Gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!