Kabuga Félicien yitabye urukiko rw’i Paris atwawe mu igare

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 20 Gicurasi 2020 saa 03:10
Yasuwe :
0 0

Ku manywa yo kuri uyu wa Gatatu nibwo Kabuga Félicien yagejejwe mu Rukiko acungiwe umutekano nk’uko byagenze ku munsi w’ejo ubwo yitabaga Ubushinjacyaha. Inyubako ikoreramo ubushinjacyaha ni nayo ikoreramo urukiko, bivuze ko aho yajyanywe kuri uyu wa Gatatu ari hamwe n’aho yari ku wa Kabiri.

-  Yitabye urukiko atwawe mu igare ry’abafite intege nke

-  Yari yambaye ikoboyi n’umupira w’ubururu

-  Ni umusaza mukuru w’imvi, uvuga ko yavutse mu 1933

-  Yifuza kuburanira mu Bufaransa

Kabuga yitabye Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris mu Rugereko rwarwo rushinzwe gukurikirana ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Amategeko ateganya ko iyo umuntu afashwe hakurikijwe impapuro mpuzamahanga yashyiriweho, urukiko rubanza kureba neza niba izo mpapuro zifite ishingiro nyuma akaba aribwo rufata umwanzuro wo kuba yakoherezwa aho agomba kuburanira.

Kuri Kabuga akaba ari mu Rwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, i Arusha muri Tanzania.

Mbere y’uko iburanisha ritangira, Umunyamategeko wa Kabuga, yari yasabye ko iburanisha ry’uyu munsi ryasubikwa hakaba hakongerwaho iminsi umunani kugira ngo abashe kwitegura neza urubanza, kandi mu mategeko y’u Bufaransa ubu busabe buhabwa agaciro iyo bahayeho iburanisha rya mbere.

Kabuga yajyanywe mu rukiko atwawe mu igare ry’abafite intege nke, yambaye impantalo y’ikoboyi y’ubururu n’umupira w’ubururu w’imbeho. Ni umugabo mu gihagararo muto muto w’imvi, yari yambaye n’agapfukamunwa k’ubururu mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Byagaragaraga ko ari umuntu ufite intege nke ushobora kuba arwaye, dore ko mu gihe bimenyerewe ko abantu baburana bahagaze, we yemerewe kuburana yicaye.

Yabwiye urukiko ko nta mugore agira, ko afite abana 11. Perezida w’Urukiko yamusomeye ibikubiye mu nyandiko zisaba ko atabwa muri yombi ingingo ku yindi. Yavuze ko yavutse mu 1933 ariko ko mu byangombwa handitse ko yavutse mu 1935 bisobanuye ko afite imyaka 87.

Abo mu muryango we bari bahari ndetse bahagurutse baramupepera ubwo yinjizwaga mu rukiko. Yasabye ko yahabwa umwanya agategura urubanza, ndetse ko yifuza kuburanira mu Bufaransa aho kuba yakoherezwa ahandi.

Nta mpamvu Kabuga yigeze atanga zo kuba ashaka kuburanira mu Bufaransa, kuko n’urukiko rutigeze ruzimubaza.

Abanyamategeko be babwiye urukiko ko kugeza ubu afite uburenganzira bwo gufatwa nk’umwere, ko nta muntu n’umwe ukwiye kumwita umunyacyaha nk’uko ngo itangazo ryatanzwe n’Ubushinjacyaha Bukuru mu Bufaransa bwabivuze ko ari “umwe mu bagize uruhare muri Jenoside” yakorewe Abatutsi, bavuga ko iyo mvugo yakoreshejwe nk’aho yamaze guhamwa n’icyaha.

Nk’uko byari byitezwe ko urukiko rushobora gufata umwanzuro wo kwimura iburanisha, niko byagenze, aho umucamanza yemeye ubusabe bw’uregwa akavuga ko iburanisha risubitswe rikazongera gusubukurwa ku wa 27 Gicurasi (ku wa Gatatu utaha) saa munani.

Me Gisagara Richard usanzwe wunganira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wari mu Rukiko, yabwiye IGIHE ko urukiko rutari kwanga ubusabe bw’uregwa kuko gusubikisha urubanza abyemererwa n’amategeko.

Ati “Ntabwo urukiko rwari kubyanga kuko abifitiye uburenganzira mu gihe cy’iminsi umunani.”

Kabuga muri uru rubanza ari kunganirwa n’Umunyamategeko w’Umufaransa, Emmanuel Altit, wari mu itsinda ry’abunganizi ba Laurent Gbagbo wahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire uherutse kugirwa umwere ku byaha by’intambara yari akurikiranyweho n’urukiko rwa ICC.

Ubu afungiye muri Gereza yitwa La Santé iri mu Mujyi wa Paris.

Umujandarume w'Umufaransa ahagaze ku muryango w'icyumba cyabereyemo iburanisha
Umunyamategeko w’Umufaransa, Emmanuel Altit, uri mu bunganira Kabuga, aganira n’abanyamakuru mbere y’iburanisha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .