00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IRMCT ishyigikiye ko Kabuga Félicien yoherezwa mu Rwanda

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 11 December 2024 saa 08:41
Yasuwe :

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga zirimo ICTR (IRMCT), Serge Brammertz, yatangaje ko icyakemura ikibazo cya Félicien Kabuga umaze umwaka afungiye mu Buholandi nyamara urukiko rwarasabye ko arekurwa, ari uko yakoherezwa mu Rwanda kandi ngo urwego akorera rushyigikiye icyo gitekerezo.

Kabuga wari ukurikiranyweho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994, yafatiwe mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020. Kuva ubwo ahita ajya gufungirwa muri gereza z’urukiko mpuzamahanga mapanabyaha ziri i La Haye mu Buholandi.

Muri Nzeri mu 2022 ni bwo Kabuga wari umwe mu banyemari bakomeye mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangiye kuburanishwa mu mizi i La Haye mu Buholandi, aho afungiye.

Raporo yakozwe n’abaganga muri Kamena mu 2022 yagaragaje ko uyu mugabo afite indwara zinyuranye z’umutima n’ibihaha na Osteoporosis ituma amagufwa yoroha cyane ku buryo yangirika vuba.

Mu bihe bitandukanye byagiye bigaragazwa ko Félicien Kabuga atagishoboye kwibuka ibyabaye mu bihe byashize, bituma mu Ugushyingo 2023, nyuma y’impaka ndende IRMCT yanzura ko ihagaritse gukurikirana Félicien Kabuga, ndetse ko hagomba gushakwa uburyo yarekurwa kuko ubuzima bwe n’ubushobozi bwo gutekereza bitamwemerera gukomeza urubanza.

Ni icyemezo kitavuzweho rumwe kubera uruhare rukomeye ashinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi rurimo kuba umuterankunga mukuru wa Radio Television Libre des Milles Collines yakoreshejwe cyane mu kuranga no kwicisha Abatutsi.

Nyuma yo kwemeza ko Kabuga atagikurikiranywe, ihurizo ryasigaye ku kubona igihugu kizamwakira, ariko umwaka ushize agifungiye muri gereza z’urukiko mpuzamahanga mapanabyaha ziri i La Haye.

Umushinjacyaha Serge Brammertz ubwo yagezaga ijambo ku Kanama ka Loni gashinzwe Umutekano kuri uyu wa 10 Ukuboza yagaragaje ko umuti w’ikibazo cya Kabuga washakirwa mu kumwohereza mu Rwanda, kandi n’urwego ahagarariye ari wo rushyigikiye.

Ati “Kabuga Félicien aracyafungiye muri gereza mu Buholandi. Urwego rwacu rushyigikiye igitekerezo cyo kumwohereza mu Rwanda, igihugu yavukiyemo byatuma iki kibazo kibonerwa umuti urambye.”

Muri Nyakanga 2023, Umuryango Ibuka Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, witabaje Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo usaba ko imitungo ya Kabuga Félicien ifatirwa, mu gihe hakomeje urubanza mbonezamubano rusaba indishyi.

Wagaragazaga ko hari impungenge ko imitungo ye ishobora kwandikwa ku bandi bantu cyangwa ikangizwa, bityo ikwiye kuba ifatiriwe.

Nubwo uvuga ko bigoye kubona indishyi nyakuri zihwanye n’agaciro abishwe muri Jenoside bari bafitiye abarokotse bo mu miryango yabo, ndetse ko binagoye "kubona agaciro nyakuri kangana n’imitungo yangijwe ndetse n’iyasahuwe y’abishwe kubera uruhare rwa Kabuga", IBUKA yasabiraga abo ihagarariye indishyi z’akababaro, iz’ibyangijwe n’iz’imbonezamusaruro zihwanye na 50.658.800.000.000 Frw.

Umushinjacyaha Serge Brammertz yavuze ko bifuza ko Kabuga yoherezwa mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .