Kabuga arahatwa ibibazo n’Umushinjacyaha; hategerejwe itariki yo kugera imbere y’urukiko (Yavuguruwe)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 19 Gicurasi 2020 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Kabuga Félicien aritaba Ubushinjacyaha bw’i Paris kugira ngo bumuhate ibibazo mbere y’uko agezwa imbere y’urukiko ku itariki itaratangazwa, aho ruzafata umwanzuro ku kuba yakoherezwa i Arusha cyangwa se i Hague mu Buholandi.

Amakuru mashya aturuka i Paris, ni uko “Kabuga araca imbere y’umushinjacyaha wa Paris” kugira ngo abazwe ku byaha ashinjwa, nyuma aribwo azajya imbere y’Urukiko rw’i Paris ejo cyangwa ejo bundi ari narwo rugomba kuzafata umwanzuro w’aho agomba koherezwa kuburanira.

Umunyamategeko w’Umufaransa, Emmanuel Altit, uri ku ruhande rw’abunganira Kabuga, yari yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri aribwo baza kwitaba Urukiko.

Altit ni Umunyamategeko umaze igihe muri uyu mwuga, yunganiye Laurent Gbagbo wahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire agirwa umwere ku byaha by’intambara yari akurikiranyweho.

Me Gisagara Richard uba mu Bufaransa usanzwe yunganira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yabwiye IGIHE ko nubwo Kabuga yakwitaba urukiko, bishoboka cyane ko umwanzuro utari buhite ufatwa.

Ati “Ruraza kwiga ku kuba niba agomba koherezwa cyangwa niba agomba kuburanira mu Bufaransa. Ntabwo bivuga ko icyemezo gihita gifatwa, urukiko rushobora kongera igihe. Hari nubwo rwasaba izindi nyandiko.”

Urukiko rugomba kumumenyesha ibyo aregwa, ikirego kigashyikirizwa abacamanza bazagikurikirana mu gihe kitarenze iminsi umunani.

Nibo bazafata umwanzuro niba Kabuga yoherezwa Rwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT i Arusha. Mu gihe Kabuga yaba ajuririye imyanzuro yarwo, ikirego kizoherezwa mu rukiko rusesa imanza arirwo rufata umwanzuro.

Félicien Kabuga w’imyaka 84 afatwa nk’uwabaye umuterankunga ukomeye wa Jenoside, aho mu Ugushyingo 1993, icyo gihe sosiyete ye Kabuga yinjije mu gihugu toni 25 z’imihoro ivuye mu Bushinwa, nyuma muri Werurwe 1994 agura indi mihoro ibihumbi 50. Ni intwaro zakoreshejwe mu kwica abatutsi muri Jenoside.

Uretse ibyo ashinjwa ko ari n’umwe mu banyamigabane bashinze radio RTLM, yagize uruhare rukomeye mu kubiba urwango mbere no mu gihe cya Jenoside.

Iyi ni yo foto ye yonyine imaze gushyirwa hanze imugaragaza nyuma y’aho atawe muri yombi
Umunyamategeko w’Umufaransa, Emmanuel Altit, ari mu bunganizi ba Kabuga
Muri iyi nyubako niho Kabuga yafatiwe mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .