Kabuga agomba kuryozwa urupfu rw’umuhungu wanjye – Umubyeyi wo muri Kenya wiciwe umwana

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 18 Gicurasi 2020 saa 12:54
Yasuwe :
0 0

“Kabuga agomba kuryozwa urupfu rw’umuhungu wanjye”. Ni amagambo ya Lydia Wangui umaze imyaka 17 mu bubabare bwo kubura umwana we William Mwaura Munuhe wapfuye mu buryo bw’amayobera ubwo yari mu bikorwa byo gufasha FBI guta muri yombi Kabuga wari warahungiye muri Kenya.

Munuhe, yari umucuruzi ndetse akora n’umwuga w’itangazamakuru, akaba umwe mu bantu bari bazi neza ko Kabuga aherereye muri Kenya. Yaje guha amakuru FBI mu 2003 itangira ibikorwa byo kumuhiga ariko birangira acitse.

Munuhe yaje kwicirwa mu rugo rwe i Nairobi mu buryo butarasobanuka ariko bivugwa ko byari bifite aho bihuriye n’amakuru yatanze kuri Kabuga.

Umuryango we wongeye kwiruhutsa nyuma yaho umenyeye ko Kabuga yatawe muri yombi, aho uvuga ko ariwe watumye umuhungu we apfa. Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Kenya, byasuye Wangui ubyara William Mwaura Munuhe aho atuye mu gace ka Nyeri ahitwa Muruguru.

Inkuru y’uko Kabuga yafashwe yayakirije yombi ariko imusigira ibyishimo ku ruhande rumwe n’akababaro kuko uwo mugabo ariwe watumye umuhungu we apfa.

Ati “Sinashoboraga kubyakira ubwo numvaga ko yafashwe. Ariko ibikomere biracyari bishya mu mutima wanjye. Nababaye igihe kinini kandi ndacyumva ububabare bwo kuba narashyinguye umuhungu wanjye. Ubu harageze ko nawe [Kabuga] abababara.”

Uyu mubyeyi n’umuryango we mu myaka 17 ishize bagerageje ibishoboka byose bashakisha ubutabera ku bw’urupfu rw’umwana wabo ariko nta n’umwe wabafashije, bigera n’aho biyambaza imiryango mpuzamahanga.

Byageze n’aho bitabaza Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rukorera i Hague mu Buholandi ariko nta butabera barabona. Ni urugendo bavuga ko rwuzuye ububabare, ibinyoma n’ubugambanyi.

Se wa Munuhe yari umupolisi ariko yapfuye mu 2013, kugeza ku munsi yashiriyemo umwuka, ntiyigeze na rimwe atinyuka kubaza bagenzi be n’abamukuriye uburyo umuhungu we yapfuyemo.

Ku wa 16 Gashyantare 2003 abapolisi bashinzwe iperereza muri Polisi ya Kenya basuye urugo rw’uyu mubyeyi, bagenda bamushyiriye inkuru ibabaje y’uko umuhungu we yapfuye.

Bavugaga ko Munuhe yapfuye abuze umwuka kubera uburozi bwa monoxyde de carbone ariko umuryango ntiwigeze ubyemera kuko uvuga ko ari ikinyoma cya mbere wahawe ku rupfu rwe.

Wangui ati “Ubwo twajyaga mu rugo rwe ruri ahitwa Karen, ntabwo bigeze bemera ko twinjira. Ariko nasabye ko bandeka nkareba ubwanjye aho yapfiriye. Bari bamaze gukuraho umurambo.”

Yibuka ko yabonye ahantu abantu bagiye bakandagira hari amaraso mu ruganiriro rw’iyo nzu ndetse n’ibikoresho by’umwana we binyanyagiye hasi. Ngo polisi bwa mbere yari yababwiye ko umurambo we wasanzwe kuri matola watutubikanye kubera ibyunzwe.

Mu cyumba cy’abashyitsi mu nzu Munuhe yabagamo, ngo byagaragaye ko ibyo polisi yitaga ibyunzwe ahubwo byari amaraso.

Ati “Hari amaraso menshi hasi ndetse n’igitanda cyari cyavunitse. Icyo ngerageza gutekereza ni uburyo umuhungu wanjye yapfuye urupfu rubabaje.”

Umuvandimwe wa Munuhe, Josephat Mureithi, ni umwe mu barebye umurambo we ubwo wari mu buruhukiro bw’ibitaro. Ngo isura ye yari yangiritse bikomeye ku buryo wakeka ko yatwitswe na acide.

Mureithi yakomeje gushakisha uko haboneka ubutabera bw’umuvandimwe we, ndetse yumva ko ifatwa rya Kabuga risobanuye byinshi nubwo ridateze gutuma umuryango we uhagarara mu gushaka ukuri.

N’ubu aracyatewe ubwoba no kuba hari abantu ba hafi ba Kabuga bamugirira nabi. Ati “Yewe n’abanyamakuru bagerageje kubaza ibibazo ku rupfu rw’umuvandimwe wacu, batewe ubwoba. Hari ibaruwa twabonye ubwo twimuraga ibintu bye yamuteraga ubwoba ko tuzicwa umwe ku wundi. Twakomeje kuba mu bwoba kuko abantu bakorana na Kabuga ni benshi.”

Mureithi yandikiye ICC ndetse ubu arashaka ko dosiye y’urupfu rw’umuvandimwe we ikorwaho iperereza n’uru rukiko akaba ari narwo ruburanisha Kabuga.

Ati “Nandikiye ICC hanyuma bavuze ko ikirego bazakibika kugeza igihe ibimenyetso bishya bigaragariye. Ubu ni igihe cyo kukirebaho.”

Nubwo Kabuga ataburanishwa abazwa ku ruhare rwe mu rupfu rwa Munuhe, umuryango we wizera ko ICC izabaha ubutabera bamaze igihe kinini bategereje.

Wangui, umubyeyi wa Munuhe, ngo yifuza kuba yajyana Kabuga ku mva y’umuhungu we kugira ngo amwibutse ububabare yabateye.

Ati “[Kabuga] Yanteye ububabare bwinshi, ndashaka ko amenya ko azabyishyura. Kandi nzi abandi bantu yateye ububabare bafite inkuru zabo zo kubara.”

Inkuru bifitanye isano: Amayobera ku rupfu rw’umusore wari wiyemeje gufasha FBI guta muri yombi Kabuga muri Kenya

Lydia Wangui w'imyaka 64 atunganya imva y'umuhungu we ahamya ko yapfuye bigizwemo uruhare na Kabuga Félicien
Iyi ni yo nzu Munuhe yasanzwemo yapfuye nyuma y'iminsi mike atanze amakuru kuri Kabuga
Iki cyumba nicyo cyasanzwemo umurambo wa Munuhe. Aha cyafotowe mu 2004 kimaze gutunganywa neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .