Izo sitasiyo zizaba zifite ubushobozi bwo gushyira umuriro mu modoka zikoresha amashanyarazi mu buryo bugereranyije (Level 2 chargers). Igerageza ry’uwo mushinga ryamaze gukorwa ndetse rigenda neza, aho ibyo bigo byamaze gushyira sitasiyo eshatu ahasanzwe hakorera sitasiyo za SP.
Lukas Lukoschek uri mu bashinze Kabisa, yatangaje ko uyu mushinga uri muri gahunda yo gushyigikira u Rwanda mu kwiyongera kw’imikoreshereze y’imodoka zikoresha amashanyarazi, abazifite ntibagorwe no kubona aho zishyiriwamo umuriro.
Ati ‘‘Uyu mushinga ugaragaza ubwiyongere bw’imikoreshereze y’imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda, ndetse n’uburyo byihutirwa gushyiraho uburyo bwo gushyira umuriro muri izo modoka hano mu gihugu. Tunejejwe no kongera sitasiyo zishyira umuriro muri izo modoka, mu korohereza abatwara imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda bakagera byoroshye aho zishyirirwamo umuriro.’’
Nyuma y’igenda neza ry’uyu mushinga, ibigo Kabisa na SP byatangaje ko mu mezi atatu ari imbere biteganya gushyira izindi sitasiyo 15 hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo gukomeza korohereza abakoresha n’abashaka gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi.
Umuyobozi Mukuru wa SP Rwanda, Yves Legrux, yavuze ko ubu bufatanye na Kabisa ari ingenzi ku bafite cyangwa abashaka gutunga imodoka zikoresha amashanyarazi, kuko bazajya boroherwa no kubona sitasiyo no hanze ya Kigali.
Ati ‘‘Turi mu mwanya mwiza wo gufasha Kabisa muri gahunda yatangiye yo gushyira hanze ya Kigali sitasiyo z’imodoka zikoresha amashanyarazi. Bizihutisha gahunda y’ikoreshwa ry’izo modoka mu Rwanda. Mboneyeho no gushimira Ikigega GreenFund kiri kugira uruhare runini muri iyi gahunda.’’
Itangizwa ry’ubu bufatanye hagati ya Kabisa na SP, rizagira uruhare mu gutuma sitasiyo za Kabisa ziva kuri 15 zigere kuri 30. Buje kandi gushyigikira gahunda ya leta y’uko nibura muri buri kilometero 100 ku mihanda hagomba kuboneka sitasiyo y’imodoka zikoresha amashanyarazi.
Ibi byitezweho kumara impungenge abazikoresha kuko bazaba bashobora gukorera ingendo aho ari ho hose mu gihugu badafite ubwoba bwo kubura umuriro.
Iki gikorwa kandi cyatewe inkunga n’ Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (Rwanda Green Fund), binyuze muri gahunda yacyo ya ‘Ireme Invest’ iteza imbere ibirimo ubwikorezi burengera ibidukikije.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!