Kabayiza yanze umucamanza mu rubanza rwe na Col Byabagamba

Yanditswe na Habimana James
Kuya 24 Nyakanga 2019 saa 10:51
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatatu Sgt (rtd) Kabayiza François na bagenzi be Col Tom Byabagamba wigeze kuyobora Umutwe wa Gisirikare urinda abayobozi bakuru na Brig Gen (rtd) Frank Rusagara bitabye Urukiko rw’Ubujurire, yihana umucamanza bituma isomwa ry’urubanza risubikwa.

Abo bagabo bafashwe mu 2014 bakekwaho ibyaha bitandukanye bifite aho bihuriye no kwangisha rubanda ubutegetsi.

Muri Werurwe 2016, Col Byabagamba yakatiwe gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta zose za gisirikare; Rtd Brig Gen Frank Rusagara yahanishijwe gufungwa imyaka 20 mu gihe Rtd Sgt Kabayiza François we yahanishijwe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2019 nibwo bajuririye icyemezo cyo gufungwa ndetse muri Werurwe urukiko rwatangiye gusuzuma ubusabe bwabo ku ifungurwa ry’agateganyo.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 24 Nyakanga 2019 ubwo abo bagabo bari bitabye Urukiko rw’Ubujurire ngo hasuzumwe ubusabe bwabo ku ifungurwa ry’agateganyo, Kabayiza yihannye umwe mu bacamanza wari mu Nteko yari igiye kubusuzuma bituma urubanza rusubikwa.

Kabayiza yihannye umucamanza witwa Mukanyundo Patricie, avuga ko afite ikibazo cy’uburwayi ariko ngo akabyirengagiza, ntagire umwanzuro abifataho.

Ubwo yinjiraga mu cyumba cy’iburanisha, Kabayiza yahise avuga ko atari buburane kuko atizeye ubutabera azahabwa mu ifatwa ry’imyanzuro mu gihe impamvu z’uburwayi yagaragaje zateshejwe agaciro.

Umwunganizi we mu mategeko yavuze ko ushinjwa iyo yihannye umucamanza, urubanza ruhita rusubikwa nta mpaka, hanyuma hagategurwa izindi ngingo zizagenderwaho mu rindi buranisha.

Yagaragaje ko ari uburenganzira bw’uwo yunganira kuba yakwanga umucamanza bitewe n’uko amubona.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo Kabayiza avuga nta shingiro, ahubwo ari uburyo bwo gutinza urubanza, gusa agaragaza ko atazi ikindi kibyihishe inyuma kuko uburyo yagombaga kuvuzwa ari ubusanzwe, nta mwihariko yari akwiye.

Kwihana umucamanza ni igihe umuburanyi yanze ko amuburanisha iyo;

Ubwe cyangwa uwo bashakanye n’abana babo, bafite inyungu bwite mu rubanza;

Ubwe, cyangwa uwo bashakanye afitanye isano y’amaraso cyangwa yo gushyingiranwa ku buryo butaziguye cyangwa afitanye isano ku buryo buziguye kugeza ku gisanira cya kane n’umwe mu bagize inteko y’urukiko, n’umwe mu baburanyi, n’umwunganira cyangwa umuhagarariye;

Umwe mu baburanyi agaragaje ishingiro ry’urwango afitanye n’umucamanza;

Umwe mu baburanyi agaragaje ko umucamanza afitanye ubucuti bwihariye n’undi mu baburanyi cyangwa kuva aho urubanza rutangiriye, yarigeze kwakirwa mu buryo bwihariye n’umwe mu baburanyi ku mafaranga ye, cyangwa yaremeye impano ahawe n’umuburanyi;

Iyo yigeze kugira icyo avuga cyangwa agatanga inama kuri urwo rubanza mbere y’uko ruburanishwa;

Iyo yigeze kuba mu rubanza ari umucamanza, umwunzi, umushinjacyaha, umugenzacyaha, umuburanyi, umutangabuhamya, , umusemuzi, inzobere cyangwa umukozi wo mu butegetsi bwa Leta;

Yiyamwa kandi iyo habayeho urubanza rw’ishinjabyaha cyangwa rw’imbonezamubano, hagati y’umucamanza cyangwa uwo bashakanye, abafitanye n’umucamanza isano ishingiye ku maraso cyangwa ku gushyingirwa ku buryo butaziguye cyangwa ku buryo buziguye kugeza ku gisanira cya kane n’umwe mu baburana, uwo bashakanye cyangwa abo bafitanye isano ishingiye ku maraso cyangwa ku gushyingirwa ku buryo butaziguye cyangwa ku buryo buziguye kugeza ku gisanira cya kane.

Inteko iburanisha ntiremeza igihe isomwa ry’urubanza rizabera.

Sgt (rtd) Kabayiza François yanze umucamanza mu rubanza areganwamo na Col Tom Byabagamba wigeze kuyobora Umutwe wa Gisirikare urinda abayobozi bakuru na Brig Gen (rtd) Frank Rusagara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .