Kabahenda wabaye Nyampinga w’umurage mu 2019 ari mu buryohe bw’urukundo n’umusore bamaranye umwaka

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 31 Ukwakira 2020 saa 10:12
Yasuwe :
0 0

Kabahenda Ricca Michaella wambitswe ikamba rya Nyampinga w’umurage muri Miss Rwanda mu 2019, ari mu rukundo n’umusore witwa Dennis Bayingana bamaranye umwaka.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukwakira 2020, uyu mukobwa hamwe na Nisha Keza bari kumwe mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2019 ndetse bakaba ari inshuti z’akadasohoka, basangije ababakurikira amakuru ajyanye n’urukundo rwe n’uyu musore.

Kabahenda yabwiye IGIHE ko uyu musore bamaze umwaka bakundana, ati “Tumaze umwaka dukundana. Twamenyanye biturutse ku nshuti yanjye hashize amezi abiri turakundana. Namukundiye ko ari umusore mwiza, witonda kandi ukunda Imana. Ndamukunda cyane.”

Ricca Michaella Kabahenda wabaye Nyampinga w’Umurage n’Umuco muri Miss Rwanda mu 2019, yifashishije imbuga nkoranyambaga yavuze ko we n’umukunzi we ari beza kandi ko bifuza gukomezanya urugendo rw’ubuzima. Ati “Nta rwenya rurimo ndatekereza ko tugaragara neza twembi.”

Yakomeje avuga ko gahunda yo gushinga urugo bayifite ariko yirinda kugira byinshi avuga, ahubwo yemeza ko abantu babitega amaso kuko niyo byatinda bitazahera.

Kuri Instagram [profile picture], Bayingana akoreshaho ifoto bombi bari kumwe, bari ku nkengero z’ikiyaga bagaragaza mu bitugu byabo gusa.

Akoresheje indirimbo ya Justin Bieber yitwa ‘Mistletoe’ yo mu 2011 yerekana amashusho asoma ku itama uyu musore nawe amusoma ku itama, bombi bahuje urugwiro ari nako bakoranaho.

Uyu mukobwa kandi yifashishije indirimbo ‘Story’ ya Taylor Swift imaze imyaka 11 isohotse, ashimangira urwo yakunze uyu musore. Muri iyi ndirimbo hari aho Taylor Swift aririmba abwira umusore ko azamubera umwamikazi w’umutima we nawe akamubera ingabo imukingira.

Kabahenda n'umukunzi we bamaze igihe bakundana
Umutima w'umwe uterera mu w'undi
Bayingana Denis ari mu rukundo na Ricca Michaella Kabahenda bamaranye umwaka bakundana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .