00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kababi uhagarariye u Rwanda yageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa rya Africa’s Campus battle

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Ukuboza 2021 saa 07:28
Yasuwe :

Umuraperi François Ishimwe uzwi nka Kababi yageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushnwa rya Africa’s Campus Battle rihuza abahanzi bafite impano biga muri Kaminuza ziri mu bihugu by’Ibiyaga Bigari.

Kababi wiga muri kaminuza y’u Rwanda, yitabiriye iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya kane, aho ari muri batanu ba nyuma bazahatanira igihembo nyamukuru cya 1,000$. Muri rusange iri rushanwa ryitabiriwe n’abahatana bagera kuri 240.

Abitabiriye iri rushanwa baturutse mu bihugu birimo Sudani y’Epfo, u Burundi, Kenya, Uganda, Tanzania, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abitabiriye iri rushanwa bagiye banyura mu majonjora yasigaga buri cyumweru bamwe basezerwa, kugera ubwo hasigaye 17 barimo na Kabibi, bahabwa insanganyamatsiko yo gukoraho indirimbo, maze nabo baza gutoranywamo abandi batanu.

Kababi asanzwe afite ibindi bihangano birimo indirimbo yise ‘Hurira’ ndetse na ‘Umurara’. Ubu afashwa n’inzu ifasha abahanzi ya Homiez inafasha abarimo P Fla na Fireman.

Gutora muri iri rushanwa arimo bizarangira ku wa 13 Ukuboza 2021 ndetse ni nabwo uwahize abandi azamenyekana. Abahatanye bazahabwa amanota binyuze kuri internet bikozwe n’akanama nkemurampaka. Aya manota yose azahuzwa hamenyekane uwatsinze. Ushaka guha uyu musore amahirwe wanyura hano: https://docs.google.com/forms/d/e/1FAIpQLSdSOohcByKjuU5ZhxOpn4E9Fxq9EbmWWa4CTrut40WsTu0vHQ/viewform

Reba aho uyu musore aririmba hamwe na bagenzi be bahatanye. Agaragaramo ku munota wa 27 n’amasegonda 40.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .