Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu Mbere tariki 19 Kanama 2024 mu muhango wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko. Iyi Guverinoma nshya, irimo benshi biganje mu y’ubushize, usibye Abaminisitiri batatu bashya.
Perezida Kagame yavuze ko abatagaragaye muri Guverinoma bitavuze ko birukanwe, ahubwo bahinduriwe imirimo, ko mu minsi iri imbere, iyo bahawe izamenyekana.
Ati “Gukorera ku rwego rukuru n’inshingano rufite, urwego rw’Abaminisitiri n’izindi nzego [...] abatagarutse muri Guverinoma, ntabwo ari ukwirukanwa, iyo ari ukwirukanwa nabyo birakorwa […] hari ababa bakoze amakosa bigatuma birukanwa. Abatagarutse muri guverinoma ubwo bahinduriwe imirimo, ntabwo ari ukwirukanwa. Igihe cyabo nikigera iyo mirimo izagaragara.”
Perezida Kagame yavuze ko iyo manda irangiye, biba bitavuze gukomeza imikorere isanzwe ahubwo abantu baba bakwiriye kuvugurura uko bakora mu buryo bwa nyabwo.
Ati “Uko mbyumva, ni ukuvuga ngo hari ibyo twakoze ubushize byagenze neza, hari ibitaragenze neza, byose tubishyira hamwe ukabisuzuma ukavuga ngo noneho ubu tugiye gukora iki, dute, ku buryo twarushaho gukora neza.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko abantu bakwiriye gukomeza kuvugurura imikorere, ibitarakozwe neza bigakorwa neza kuri iyi nshuro. Yasabye abayobozi buri wese, kwisuzuma ku giti cye, adategereje ibyo azumva hirya no hino.
Ati “Jya ugira wa mwanya wowe ubwawe, wibwize ukuri, ukisuzuma kandi wakwisuzuma uri wenyine bidaturutse hanze, ukibeshya? Ubwo hari ikibazo cyaba kikurimo ushoboye kwicara ukibeshya, ni ukuvuga ngo hari ikibazo cyaba kikurimo ukwiriye gusuzuma nacyo.”
Perezida Kagame yagarutse ku myemerere y’abantu ishingiye ku Mana, avuga ko mu masengesho abantu bakora yaba mu gitondo na nijoro, bakwiriye kumenya ko “iyo Mana usenga ndetse akenshi urayigondoza kuko murayisaba ibyo yabahaye mufite ahubwo mudakoresha. Muragondoza, muraruhanya. Umuntu yaba yaraguhaye ibyo ukeneye […] ugasubira inyuma ukongera kubisaba gute?”
Yavuze ko n’abashimira Imana bakwiriye gukoresha neza ibyo yabahaye, bityo bakuzuza inshingano zabo uko bikwiriye, bagakorera u Rwanda n’Abanyarwanda uko bikwiriye.
Ati “Iyo ukorera Abanyarwanda nubwo urimo ntabwo ari wowe wiheraho ariko ntabwo ukwiriye no kwiyibagirwa. Kwiyibagirwa ni ugukora gusa uvuga ngo urakorera abandi utabona ko ibyo ubakorera ubifitemo inyungu.”
Perezida Kagame yasabye abayobozi kujya bakurikirana imbuga nkoranyambaga kugira ngo babone ibyo abantu babavugaho, bagahera kuri byo bakisuzuma, bakareba niba bakiri mu nzira nziza.
Ati “Naho usomye ibintu, ndetse bakagutuka, ugakangarana, ukabebera, buriya akazi kakunaniye. Hangana n’ibyo. Ikirimo kitari cyo ugikosoye wihereyeho cyangwa se ikiricyo bakuvuga, ibyo wibwira ntiwibeshya ukagikosora. Ikitari cyo niba bakubeshyera, ugishyire iruhande ukomeze inzira yawe n’inshingano ufite. Ubihe umwanya ariko ntibiguteshe umwanya.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!