Judi Rever mu guhakana Jenoside yifashishije imvugo z’abayigizemo uruhare

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 27 Kamena 2020 saa 08:45
Yasuwe :
0 0

Umunya-Canada Judi Rever ni umwe mu bakomeje kugarukwaho akwirakwiza ibitekerezo bigamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yirengagije ibimenyetso bifatika by’ibyabaye mu Rwanda, n’uburyo ari umugambi wacuzwe kuva kera.

Mu ukuboza 2019 yasohoye inyandiko mu kinyamakuru gisohoka buri cyumweru, Marianne, ashinja FPR uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Bisesero muri Jenoside, nyamara bizwi neza uburyo bishwe rubi ingabo z’Abafaransa zari muri operation Turquoise zimaze kubatererana.

Umwanditsi Raphaël Doridant yasohoye inyandiko avuga ko mu kugoreka amateka, Judi Rever yakomeje kwirengagiza ukuri agashyira mu majwi FPR, nyamara Jenoside mu Bisesero yarakozweho inyandiko nyinshi, zuzuzwa n’umwanzuro w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, mu rwego rwa mbere no mu bujurire.

Ni ibyemezo urukiko rwafashe nyuma yo gukora iperereza no kumva ubuhamya butandukanye, aho rwemeje ko ubuyobozi bwa Leta ku rwego rwo hejuru, aribwo bwateguye bukanakora Jenoside mu Bisesero.

Uruko rwemeje ko Minisitiri w’itangazamakuru Eliezer Niyitegeka "yafashe abantu barenga 6000 bafite intwaro barimo abasirikare, abapolisi ndetse n’Interahamwe, bagaba igitero kinini ku musozi wa Muyira [muri Bisesero] ku mpunzi z’abatutsi”.

Ku ya 3 Gicurasi, ku Kibuye habaye inama yahuje Minisitiri w’Intebe, Jean Kambanda, Minisitiri w’umutekano, Édouard Karemera, na Perefe Clément Kayishema, "Kayishema atanga raporo ku mutekano muke mu Bisesero biturutse ku mpunzi zahahuriye, anasaba imbaraga kugira ngo iki kibazo gikemuke."

Nyuma y’iminsi mike, ku wa 13 na 14 Gicurasi mu Bisesero hagabwe ibitero byahitanye Abatutsi benshi, ndetse urukiko rwemeje ko Kayishema yagize uruhare mu gutanga amabwiriza ku basirikare no kuyobora igitero ubwe.

Minisitiri Karemera, ku ya 18 Kamena, “mu izina rya guverinoma y’agateganyo, yategetse ko hakorwa isuku mu Bisesero." Kugira ngo abigereho, yandikiye Lt Col Nsengiyumva wayoboraga ingabo muri Gisenyi, perefe Kayishema n’umuyobozi w’ingabo muri Kibuye, abasaba ubufasha muri iki gikorwa.

Yifashisha ubuhamya bufifitse

Muri iyi nyandiko iri ku rubuga rw’Umuryango Survie, Doridant avuga ko bigaragara neza ko Judi Rever atigeze asoma imanza za ICTR ku byabereye mu Bisesero, nyamara abacamanza baramaze amezi menshi bumva abatangabuhamya bashinja n’abashinjura banabazwa ibibazo bitandukanye, mbere y’uko hafatwa umwanzuro ku rwego rwa mbere no mu bujurire.

Yakomeje ati “Yirengagije akazi gakomeye kakozwe na ICTR, Judi Rever yahisemo kugenda yifashisha ubuhamya bumwe butagaragaza ba nyirabwo ndetse butizewe.”

Yifashisha abatangabuhamya batavugwa amazina, barimo umwe ngo wumvise abantu bo muri FPR bavugira mu tubari "ibyo bakoze, imibare y’Abatutsi bishwe".

Umwe mu babashije kumenyekana mu bashinja FPR uruhare mu Bisesero ni uwitwa James Munyandinda, uvuga ko yari umwe mu bashinzwe umutekano ba hafi ba Perezida Kagame, muri Gicurasi, Kamena na Nyakanga 1994.

Umwanditsi akomeza ati “Munyandinda ntabwo ari mushya. Yatanze ubuhamya mu 2017 mu iperereza ryatangiriye i Paris ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana ryo ku wa 6 Mata 1994.”

Yavuze ko yari umuhamya w’uburyo FPR yatwayemo missile zakoreshejwe mu kurasa indege ya Habyarimana, ariko ubuhamya yatanze bwabusanyaga n’ubwa bagenzi be babiri nabo bavuze ko bahamya ibyo bazi.

Iperereza ryabaye mu 2012 ririmo abahanga mu bijyanye n’ibisasu b’Abafaransa, n’ubuhamya bw’abasirikare b’abafaransa n’u Bubiligi, ryerekanye ko ibisasu byaturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyari mu maboko y’abasirikare b’intagondwa z’Abahutu, ahantu hatageraga abasirikare ba FPR.”

Ashingiye ku binyoma bya Munyandinda, Raphaël Doridant yakomeje ati “Kuki tudatekereza ko yakongera kubeshya no kuri jenoside mu Bisesero?”

Rever yongera kugaruka ku muntu avuga ko yari umuyobozi mukuru mu butasi bwa FPR", "yemeza ko ingabo z’Abahutu mu mpera za Kamena zari zarahunze ako gace kandi ko zitagize uruhare mu kwica Abatutsi”.

Raphaël Doridant yavuze ko niba anabaho, “uyu mutangabuhamya utazwi ntiyari akwiye kugira umwanya mu butasi kubera ko inyandiko za gisirikare z’u Bufaransa ku ruhande rwazo zivuga ko FAR hafi ya Kibuye kugeza ku ya 18 Nyakanga 1994.”

Ku bwa Judi Rever, ngo gushinja Abafaransa gutererana Abanyabisesero ni ukuyobya uburari ku ruhare rwa FPR mu kwica abatutsi, barimo n’abo mu Bisesero.

Judi Rever mu kirenge cy’abajenosideri

Umwanditsi Raphaël Doridant ashimangira ko Judi Rever yananiwe inshingano nk’umunyamakuru ngo asesengure ubuhamya yahawe cyangwa ngo asome inyandiko za ICTR kuri Jenoside mu Bisesero cyangwa inyandiko za gisirikare z’u Bufaransa za Opération Turquoise.

Yakomeje ati “Inkuru ye igoramye kuri jenoside y’Abatutsi ba Bisesero yuzuza abahakana Jenoside. Hari aho avuga ati "Abatutsi bari imbere, ni ukuvuga abari batuye mu Rwanda bitandukanye n’abakuze ari impunzi muri Uganda, u Burundi, Congo na Tanzania, batambwe ku gicaniro cy’ibyifuzo bya FPR ”.

Izo mvugo ahuriraho n’Umubiligi Filip Reyntjens n’umufaransa André Guichaoua, zatangijwe n’abajenosideri ubwabo.

Uwahoze ari perezida wa MRND, Mathieu Ngirumpatse, mu 1996 yanditse ko "Ubuzima bw’Abatutsi ntabwo bwari mu byibanze byari bihangayikishije FPR. Bose bashoboraga gupfa iyo kiza kuba ari cyo kiguzi cy’ubutegetsi.”

Judi Rever kandi abona ibintu kimwe na Ferdinand Nahimana, umwe mu bahamijwe ibyaha na ICTR, wavuze ko "Gen Paul Kagame yinjije abasirikare be mu rubyiruko rwabaga kuri za bariyeri. Bagize uruhare mu kwica abantu bashoboka, bagashyira imirambo ku mihanda hagamijwe guhamagaza abanyamakuru ku marorerwa yari akomeje kuba mu Rwanda, ngo bashinje guverinoma kuba nyirabayazana w’ubwo bwicanyi no kuyiciraho iteka binyuze mu itangazamakuru mpuzamahanga.”

Ibyo byose kimwe no kuvuga ko ari RPF yateguye Jenoside, Rever ngo yakomeje gufasha abajenosideri kuyihakana kandi barayikoze.

Ikinyamakuru Marianne Rever aheruka gusohoramo inyandiko ye, ubwo ku wa 18 Werurwe, uwitwa Natacha Polony yavugiraga kuri France Inter ko muri Jenoside “hari abantu babi bahanganye n’abandi babi”, nyuma y’amezi atandatu yaje kugirwa umuyobozi w’ubwanditsi bwacyo.

Muri icyo kinyamakuru, Pierre Péan uheruka gupfa wamenyekane cyane mu guhakana Jenoside, yakinyujijemo inyandiko ze.

Judi Rever ashinjwa guhakana Jenoside anakoresha imvugo z'abajenosideri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .