00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jo Lomas wari Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda yashimye aho rugeze rwitegura CHOGM

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 June 2022 saa 07:34
Yasuwe :

Joanne Lomas wabaye Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda yatangaje ko yishimiye kugaruka mu Murwa Mukuru w’iki gihugu, Kigali ndetse ashima aho igihugu kigeze imirimo yo kwakira Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma zigize, Commonwealth.

Muri Kamena 2021 nibwo Jo Lomas yasoje manda ye nka Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda ndetse asazerwaho na Perezida Kagame Paul.

Uyu mugore usigaye ari intumwa y’u Bwongereza mu Muryango wa Commonwealth abinyujije kuri Twitter yatangaje ko yamaze kugera muri Kigali yitegura kwakira CHOGM.

Ati “Mwaramutse neza ab’i Kigali! Nishimiye kugaruka. Nyuma y’imyaka myinshi yo kwitegura ni byiza kubona noneho CHOGM 2o22 igiye kuba, amahirwe masa kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri iyi myiteguro ya nyuma.”

Amb Joanne Lomas ageze mu Rwanda mu gihe habura amasaha make ngo rwakire inama ya CHOGM, biteganyijwe ko iratangira kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kamena 2022.

Mu gihe uyu mugore yari amaze ari Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda yakomeje kubakira ku ntambwe yari yaratewe n’ibihugu byombi mu bijyanye n’umubano ndetse binyuze muri Kigega cy’iterambere (DFID) cyaje guhinduka FCDO iki gihugu gikomeza gutanga inkunga mu bikorwa bitandukanye birimo uburezi, ubuhinzi, imibereho myiza, ubucuruzi n’ishoramari.

Jo Lomas wari Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda yashimye aho rugeze rwitegura CHOGM

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .