JICA yahuje abahinga kawa biga uko bayizamurira agaciro bifashishije amasomo bakuye muri Colombia

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 29 Ugushyingo 2019 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’u Buyapani cy’Ubutwererane Mpuzamahanga (JICA) ku bufatanye n’icy’Igihugu gishinzwe kohereza mu Mahanga ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (NAEB) bateranyije abahinzi ba kawa barebera hamwe icyo bakwigira ku rugendo shuri bakubutsemo muri Colombia.

Ibi biganiro byabereye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ugushyingo 2019.

Byateguwe na JICA ibinyujije mu mushinga wayo wo kongera imbaraga mu ruhererekane nyongeragaciro bya kawa bigamije kongera ubwinshi n’ubwiza bwa kawa (CUP-Rwanda).

Ababyitabiriye basangijwe ubumenyi n’abagiye mu rugendoshuri muri Colombia rwabaye kuva ku wa 15 Ugushyingo kugeza ku wa 24 Ugushyingo 2019, aho bize uko ubuhinzi bwa kawa bukorwa n’uko igezwa ku masoko.

Umuyobozi wa Koperative y’Abahinzi ba Kawa yitwa ‘KOPAKAKI Dutegure’, Ntawugashira Frodouard, uri mu bagiye muri Colombia, yavuze ko yize ibirimo guhinga kawa nyinshi ku buso buto.

Yagize ati “Nigiye byinshi muri Colombia cyane ko hari ibyo bagira tudafite hano mu Rwanda nko guhinga kawa nyinshi ku buso buto, kugira ibindi bihingwa bivangwa muri kawa, ibiciro byiza, kugira ba goronome benshi no kugira ibindi bintu nyongeragaciro bikomoka kuri kawa bishobora kubeshaho abahinzi.”

Yakomeje avuga ko basanze abaturage bo muri Colombia bafite umuco wo kunywa kawa kuko 30% by’iyo bahinga aribo bayikoresha.

Yavuze ko uwo ari umuco abahinzi ba kawa mu Rwanda ahereye ku bo muri Koperative abereye umuyobozi bagiye gutangira kwiga.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana Ubwiza n’Amabwiriza y’Ibyoherezwa hanze muri NAEB, Ruganintwali Eric, yashishikarije Abanyarwanda n’abahinzi ba kawa gukuza umuco wo kuyinywa.

Yavuze ko icyo ibindi bihugu birusha u Rwanda ari uko abaturage n’abahinzi banywa kawa yabo kandi bakabikunda.

Yagize ati “Ubu turimo kwiga kunywa kawa, ndagira ngo nkangurire Abanyarwanda kunywa kawa kuko mu byiza dufite na kawa irimo. Tuyiteze imbere, tuyikunde, tunayivuge uko bikwiye. Ibi bihugu byose ikintu cya mbere baturusha ni uko banywa kawa yabo.”

Ibindi abahinzi ba kawa mu Rwanda bigiye muri Colombia ni nko gusazura ibiti bishaje, kugeza umusaruro ku isoko, gufumbira mu buryo bunoze, no kuvanga ikwa n’ibindi bihingwa.

Mu bundi butumwa bwatanzwe hagaragajwe ko abahinzi bakwiriye amahugurwa, inganda zikongera ba agoronome, zikiga n’uburyo bwo kwanika kawa neza.

Colombia ni igihugu cya gatatu gitunganya kikanohereza kawa nyinshi ku Isi, cyikaba kinafite imisusire ifite aho ihuriye n’u Rwanda cyane cyane ubutaka n’ikirere.

Iki gihugu kandi kizwiho kugira kawa iri ku rwego rwo hejuru mu bijyanye n’ubwiza n’uburyohe dore ko usanga igiti kimwe kivaho ibilo bine mu gihe mu Rwanda kivaho ibilo 2.8.

JICA ifatanyije na NAEB biri gushyira mu bikorwa umushinga w’imyaka itatu ugamije kongera agaciro ka kawa mu Rwanda binyuze muri CUP RWANDA.

Abahinzi ba kawa bagiye muri Colombia basangije bagenzi babo ubumenyi bakuyeyo
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana Ubwiza n’Amabwiriza y’Ibyoherezwa hanze muri NAEB, Ruganintwali Eric, yashishikarije Abanyarwanda n’abahinzi ba kawa gukuza umuco wo kuyinywa
Yoshiaki “José” Kawashima ufite ubunararibonye mu buhinzi bwa kawa ni umwe mu bafasha abahinzi ba kawa mu Rwanda kuzamura urwego rwayo
Umuyobozi wa Njyanama muri JICA Rwanda, Naohio Matsui, aganiriza abitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi wa Koperative y’Abahinzi ba Kawa yitwa ‘KOPAKAKI Dutegure’, Ntawugashira Frodouard, yavuze ko yigiye byinshi mu ruzinduko yagiriye muri Colombia byagirira abahinzi ba kawa akamaro
Uruzinduko rwo muri Colombia ni bimwe mu byo JICA yafashije abahinzi ba kawa ibinyujije mu mushinga wayo wa CUP RWANDA
Abahinzi ba kawa batandukanye bari bitabiriye iyi nama

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza