00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jenoside yakorewe Abatutsi si ikarita- Minisitiri Bizimana

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 6 March 2025 saa 10:42
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi atari ikarita y’igikangisho u Rwanda rukoresha mu kwigaragaza, ko ahubwo ari icyaha ndengakamera kandi cyemejwe ku rwego mpuzamahanga.

Ibi Dr. Bizimana yabinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, ubwo yasubizaga ubutumwa bw’uwiyise Yali Yala wari utandukiriye, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi itakiri ikarita yo kuvugiraho uyu munsi.

Byose byatangiriye ku mashusho yatangajwe kuri X na Mama Urwagasabo Tv.

Yari amashusho agaragaza Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ishingano mboneragihugu asobanura uburyo hari abanyamakuru bo mu Rwanda bakorera ibitangazamakuru mpuzamahanga bakoreshwa n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda mu gukomeza kubiba ingengabitekerezo yayo.

Aha yatanze ingero ku banyamakuru bakoreye n’abagikorera ibitagazamakuru mpuzamahanga birimo BBC y’Abongereza, Ijwi rya Amerika n’ibindi.

Ati “Bavuga Etienne Karekezi, Augustin Hatali, Phocas Fashaho na Thomas Kamilindi bakoreraga Ijwi rya Amerika n’ubu baracyahari uretse wenda Hatali na Fashaho. Ntibajya bakoresha inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi na rimwe no mu gihe cyo Kwibuka. Barakubwira bati ‘umuyobozi wacu Etienne Karekezi yarabitubujije turamutse dukoresheje iyo nyito dufite ibyago ko akazi twagatakaza’.”

Yakomeje ati “Kuri BBC bavugaga Ally Yusuf Mugenzi na Venuste Nshimiyimana. Ally Yusuf Mugenzi muzakurikire mu biganiro yagiye atanga mu Imvo n’Imvano mu gihe kirenga imyaka 10. Byari ibiganiro bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bisebya FPR Inkotanyi n’ubuyobozi bw’u Rwanda kandi bibiba amacakubiri. Iyi ngengabitekerezo tubona muri Congo uyu munsi, Imvo n’Imvano ya All Yusuf yayigizemo uruhare rukomeye cyane.”

Dr. Bizimana yongeyeho ko we ubwe yigeze kubwirwa na Ally Yusuf Mugenzi ngo aramwanga, amuziza ikiganiro yigeze gutanga iwabo wa Mugenzi i Kiziguro kigaragaza ukuri kw’amateka ya Jenoside avuguruza ibyo uwo munyamakuru yavugiraga mu Imvo n’Imvano.

Aho rero ni ho uwo Yali Yala yaziye atanga ubutumwa kuri icyo kiganiro, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ikarita.

Dr. Bizimana mu kumusubiza yanditse ati “Jenoside yakorewe Abatutsi si ikarita. Ni icyaha cy’ubwicanyi ndengakamere cyemejwe ku rwego mpuzamahanga n’inzego zibifitiye ububasha ko ari Jenoside. Wowe kubihakana ni ukugosorera mu rucaca. Ntibizafata namba.”

Minisitiri Dr. Bizimana yakomeje amuha ingero zishimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi yemewe bidashidikanywaho harimo kuba mu 1998 Jean Kambanda wayoboye Guverinoma y’abateguye Jenoside ku bBtutsi yarabisinyiye mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR).

Mu 2006 kandi ICTR yafashe icyemezo cy’uko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ihame mpuzamahanga ritagibwaho impaka ndetse no mu 2003 Loni yemeza ko itariki ya 7 Mata buri mwaka ari Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi atari ikarita y’igikangisho u Rwanda rukoresha mu kwigaragaza, ko ahubwo ari icyaha ndengakamera kandi cyemejwe ku rwego mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .