Uko Habyarimana yashinze amashyaka ya rwihishwa agamije gucengeza amacakubiri mu Banyarwanda

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 13 Mata 2020 saa 03:20
Yasuwe :
0 0

Mu mwaka wa 1991 ubwo Perezida Habyarimana Juvenal yotswaga igitutu akemera ishingwa ry’amashyaka menshi, yatangiye kwiga amayeri yo gushinga andi amashyaka azunganira ishyaka rye MRND, gukwirakwiza amacakubiri mu Banyarwanda kugira ngo akomeze kubona amaboko no kuguma ku butegetsi.

Amateka agaragaza ko ubwo u Rwanda rwavaga ku bwami, hakimikwa repubulika, ari bwo hatangiye gushingwa amashyaka, ayari agizwe n’intagondwa z’abahutu yakomeje guhembere urwango mu banyarwanda, yitwaje ko ingoma ya cyami yari yaratsikamiye igice kimwe cy’abanyarwanda.

Iyi ni iturufu yakomeje kugenderwaho, aho abari abayobozi b’u Rwanda bakomeje kubiba inyigisho zigaragaza Abatutsi nk’ikibazo gikomereye umuryango mugari w’abanyarwanda.

Izo nyigisho zakwirakwizwaga cyane n’amwe mu mashyaka yari yubakiye ku moko n’amacakubiri, yerekanaga ko abatutsi atari abanyarwanda; bityo ko bakwiye kwikizwa mu buryo bwose bushoboka.

Izi nyigisho zashinze imizi kugera n’aho zitangiye gutanga umusaruro, abatutsi bari barasigaye mu Rwanda nyuma y’impinduramatwara yo mu 1959, batangira na bo gutotezwa, baricwa, abandi barameneshwa mu bihe bitandukanye byabanjirije Jenoside.

Ikibazo kimaze kugera kure, bamwe mu banyarwanda bari barahunze baba hanze y’u Rwanda biyemeje gushaka uburyo babohora igihugu cyari cyarashyizwe ku ngoyi y’amacakubiri, bashinga umuryango ubahuriza hamwe wa FPR Inkotanyi, wari ufite intego yo kongera kubaka u Rwanda rusangiwe n’abanyarwanda bose.

Ibi byashyize igitutu kuri Leta yari iyobowe na Juvénal Habyarimana kuko FPR Inkotanyi ari na yo yatangije urugamba rwa politiki n’urw’amasasu.

Byasabye kwitabaza imishyikirano yabereye i Arusha muri Tanzania ndetse n’inama zahuje Habyarimana n’abandi bayobozi ku mugabane wa Afurika, hafatwa umwanzuro wo kuvugurura politiki mu Rwanda, hagatangizwa ishingiye ku mashyaka menshi.

Nyuma y’amasezerano ya Arusha yo gushyiraho amashyaka mashya, hashyizweho itegeko rigenga ishyirwaho ry’ayo mashyaka ndetse n’itegeko nshinga ry’icyo gihe riravugururwa.

Amashyaka yari afite imbaraga icyo gihe mu gihugu yabaga ashingiye ku moko kuko leta yari imaze igihe yarubatse mu mitwe y’abanyarwanda ivangura rishingiye ku moko.

Mu kiganiro cyatambutse kuri televiziyo Rwanda kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Mata 2020, cyagarukaga ku ruhare rw’amashyaka mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside, cyari cyatumiwemo abayobozi n’abashakashatsi batandukanye; Perezida wa Sena, Dr Augustin Iyamuremye wari mu batumiwe, yavuze ko ntawe ukwiye kuvuga ko Jenoside itateguwe, bikagirwamo uruhare n’amwe mu mashyaka yari yaravutse muri icyo gihe.

Mu nkundura yo gushinga amashyaka menshi habyukijwe MDR yari yarashinzwe na Grégoire Kayibanda mu 1959, CDR yakomotse ku gitekerezo cya Habyarimana, PL, PSD n’ayandi.

MDR na CDR ntaho byari bitandukaniye na MRND kuko byose byari byubakiye ku ivanguramoko n’irondakarere.

Dr Iyamuremye yavuze ko amashyaka yakomotse ku bitekerezo by’abantu bake, abenshi bihuzaga bashingiye k’uko baziranye, biganye kandi basangiye ibitekerezo; kandi muri ayo mashyaka hari harimo n’ayubakiye ku ngengabitekerezo y’amoko.

Ati “Jenoside ni umusaruro wa politiki mbi yatejwe imbere n’amashyaka. Hajemo ikintu cyo kuvuga ngo kugira ngo ikibazo cyacu kirangire ni uko twica bariya bantu.’’

Muri iki gihe ngo abanyapolitiki batari bashyigikiye umurongo w’amacakubiri wa Leta ya Habyarimana, bumvaga ko nabo nibubakira ku mashyaka bizabafasha gukuraho Habyarimana biboroheye kandi vuba.

Dr Iyamuremye avuga ko igitekerezo cya Jenoside cyari kiri mu gihugu kuva kera ariko kihishe, bityo ko buri wese akwiye kuvugisha ukuri kuri aya mateka kuko hari ibimenyetso bigaragaza ko hari abakifitemo ivanguramoko rinabasunikira ku gupfobya no guhakana.

Ati “Abana bacu n’abanyarwanda muri rusange bakwiye kumenya ko aya mateka yari ashingiye ku bitekerezo bibi, bitandukanya abantu.”

Habyarimana yashinze andi mashyaka afasha MRND rwihishwa

Umushakashatsi ku mateka ya Jenoside, Tom Ndahiro, yavuze ko mu nkundura yo gushinga amashyaka menshi, CDR yashinzwe na Habyarimana kugira ngo ihangane n’andi mashyaka yari yatangiye kugaragaza ukuri kw’itegurwa rya Jenoside, bityo ntibikomeze kumwitirirwa.

Inama ya mbere yashinze CDR yakorewe mu biro bya Perezida Habyarimana muri Village Urugwiro; abayitangije bavugaga ko bakeneye ko ijyamo abantu b’abahezanguni, bazajya bavuga bataziga cyangwa ngo bace ku ruhande.

MRND kandi yakoresheje uburyo bwinshi bwo gushyiraho udushyaka duto tukitwa ko ari udushyaka twigenga ariko ari yo yadushize. Utwo dushyaka ni PARERWA PADER na PECO.

Ayo mashyaka yibumbiye mu cyo yise (Alliace pour le Renforcement de la Democratie) ARD yakwije ingegabitekerezo ya Jenoside mu mahanga no mu bazungu.

Umuyobozi Mukuru w’Akanama ngishwanama, Tito Rutaremara, na we wari witabiriye iki kiganiro, yavuze ko kuvuka kw’amashyaka menshi byasaga n’amahirwe kuri FPR Inkotanyi yari yaratangije urugamba rwo kubohora igihugu kuko bumvaga ko abantu bagiye gutangira gutanga ibitekerezo biganisha ku mpinduka zifuzwaga.

Gusa ngo amashyaka yahuzaga ibitekerezo bimwe na bimwe na FPR Inkotanyi, abari bifitemo umugambi wa Jenoside batangiye kuvuga ko na yo asigaye akorana n’umwanzi.

Ati “Amashyaka y’andi atari MRND, yarwanaga no gushaka abayoboke hirya no hino mu gihugu mu gihe MRND yo yari iri mu gihugu hose.”

Tito avuga ko muri icyo gihe kandi hanashyizweho ihuriro ry’amashyaka ryatumye FPR itekereza ko ibonye abo bahuje ibitekerezo by’impinduka kandi bagiye kubafasha mu rugamba bari baratangije

Ishyaka rya PL na ryo ryashinzwe muri ibyo bihe. Ribinyujije mu nyandiko, ryagaragaje ko ishyaka rya CDR ntaho ritandukaniye n’abanazi bo kwa Adolphe Hitler bitewe n’umurongo wa politiki ryari rishyize imbere.

Depite Odette Nyiramirimo yavuze ko hari hari ikibazo cy’irondakarere, n’ibindi bibazo birimo ubukene, byaterwaga na politiki mbi yatotezaga bamwe, bakabwirwa ko nta burenganzira bafite mu gihugu. Ngo ibi byatumye benshi bumva ko kujya mu mashyaka mashya hari icyo byahindura kuri iyo miyoborere.

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ruvuga ko uretse FPR Inkotanyi, andi mashyaka yose yavukiye mu Rwanda mbere ya Jenoside hari ibintu yari ahuriyeho birimo amoko n’irondakarere, cyane ko amwe muri yo yafashije Leta y’icyo gihe guteza imbere amacakubiri yagejeje kuri Jenoside.

RGB ivuga ko ubu imitwe ya politiki yahinduye imikorere ihabwa umukoro wo gukora ibiteza imbere abanyarwanda kuruta kwibanda ku cyabatandukanya icyo ari cyo cyose.

Hashyizweho inzego zikurikirana ishingwa n’imikorere y’amashyaka, ikintu cyakuyeho ya terera iyo yabayeho mbere ya Jenoside.

RGB ishimangira ko imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda iyo ikoze ibinyuranye n’ibyo bari baremeye gukora, hari uburyo bwo kubakurikirana no gufata ingamba zikwiye.

Inararibonye muri politiki y’u Rwanda zivuga ko amashyaka yagize uruhare runini mu kwigisha amacakubiri no kuyacengeza mu baturage kugeza kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994; ariko bakanemeza ko imiyoborere myiza igihugu gifite kuri ubu itanga icyizere ko nta politiki y’amacakubiri ishobora kongera kubaho mu Rwanda.

Nyuma y’imyaka 26 Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe, amashyaka yemewe mu gihugu afite ihuriro yunguraniramo ibitekerezo, akaganira ku bitagenda neza n’umuti wabyo nta nduru.

Perezida wa Sena, Dr Augustin Iyamuremye, yavuze ko Jenoside ari umusaruro wa politiki mbi yatejwe imbere n’amashyaka
Umuyobozi Mukuru w’Akanama ngishwanama, Tito Rutaremara, yavuze ko kuvuka kw’amashyaka menshi byasaga n’amahirwe kuri FPR Inkotanyi yari yaratangije urugamba rwo kubohora igihugu
Depite Odette Nyiramirimo yavuze ko mu gihe cy'ishingwa ry'amashyaka menshi, hari hari ikibazo cy’irondakarere, n’ibindi bibazo birimo ubukene, byaterwaga na politiki mbi yatotezaga bamwe
Umushakashatsi ku mateka ya Jenoside, Tom Ndahiro, yavuze ko mu nkundura yo gushinga amashyaka menshi, Perezida Habyarimana yashinze n'utundi dushyaka duto ku ruhande, two guhangana n'andi batavugaga rumwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .