Urambariziki w’imyaka 33, yageze mu Bufaransa afite imyaka itatu, umwe mu babyeyi witwa Gaudiose Uwanyirigira na we ukomoka mu Rwanda wamufashije akigera muri icyo gihugu.
Uyu mubyeyi yavuze ko Urambariziki yinjiye mu Bufaransa muri Kamena 1994, ari kumwe n’abandi bana 32 bari bakomeretse cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi, batabarwa n’imiryango irimo Médecins du Monde yabajyanye ngo bavurwe.
Médecins du Monde ngo yahise itanga amatangazo kuri radiyo isaba ababishaka kubafata bakababera ababyeyi.
Urambariziki utazi Ikinyarwanda na gike, kandi ntagire n’agace na kamwe ko mu Rwanda amenya kubera ko nta kintu na kimwe yibuka, yavuze ko mama we yamukundishije igihugu cye cy’inkomoko kugeza ubwo yatangiye gutekereza ko yajya kukireba akanagira amahirwe yo gushaka abo mu muryango we.
Ati “Yamfashe mfite imyaka itatu, ni umubyeyi wankunze cyane aramfasha cyane. Ni we watangije igitekerezo, yatangiye ankundisha igihugu cyanjye, akora ibishoboka byose nagikunda biba n’impamvu yo kuhagaruka.”
Uyu mukobwa agaragaza icyizere cyo kuzabona umuryango we kubera uburyo inzego za Leta zibimufashamo ndetse ngo ntahangayikishwa n’abakoresha ubutekamutwe kuko ibimenyetso bya gihanga mu bya siyansi bibigaragaza.
Ati “Nizera Imana kandi nzi ko ishobora byose, ubundi ibisigaye ni urugendo rero nzagerageza, uko byagenda kose nageze mu gihugu cya njye icyo ni ikintu cy’ingenzi kuri njye kandi n’intambwe nateye kugeza ubu ni nziza ugereranyije n’abantu baba baca intege umuntu. Numva mfite icyizere kuko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga indi hafi kandi kugeza ubu binyuze mu bipimo bigaragaza isano muzi [ADN] nshobora kumenya niba mfite ababyeyi cyangwa ntabo rero nta mpungenge mfite.”
Yagaragaje ko mu byo bamaze kugeraho harimo n’abantu bafite amateka nk’ayo yo kubura ababo batazi aho bagiye bityo ko “imiryango myinshi rero tugiye kureba ubuhamya bwabo bufite aho buhuriye n’amateka yanjye, aho ni ho umuntu azashakira.”
Urambariziki avuga ko yishimiye u Rwanda bitewe n’uburyo yakiriwe n’uko inzego zitandukanye zigenda zimuba hafi muri uru rugendo yatangiye.
Yahamije ko n’iyo atabona umuryango azaba yateye intambwe yo kugera mu gihugu cye yakibonye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!