00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jean Pierre Mugabo yirukanywe ku buyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Ukwakira 2021 saa 08:56
Yasuwe :
0 0

Jean Pierre Mugabo yirukanywe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA).

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, ryavuze ko Spridio Nshimiyimana ari we wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’iki kigo.

Ntabwo hatangajwe impamvu Mugabo yirukanywe kuri uyu mwanya yari amazeho umwaka n’amezi atatu.

Nshimiyimana Spridio wagizwe Umuyobozi w’agateganyo yari ashinzwe ishami ry’amashyamba mu Kigo gishinzwe Gucunga no Guteza Imbere Amashyamba.

Muri Nyakanga umwaka ushize ni bwo Jean Pierre Mugabo yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RFA. Mbere yaho yayoboye Ishami rishinzwe Amashyamba mu cyahoze ari Ikigo gishinzwe Amazi n’Amashyamba (RWFA).

Mugabo yari amaze umwaka n'amezi atatu ayoboye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .