00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jean Malic Kalima yongeye gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 20 August 2022 saa 08:17
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’abakora umwuga wo gucukura no gucuruza amabuye y’agaciro mu Rwanda [Rwanda Mining Association], ryabonye ubuyobozi bushya burangajwe imbere na Jean Malic Kalima wongeye gutorerwa uyu mwanya.

Amatora yabaye kuri uyu wa 19 Kanama 2022, mu Nteko Rusange y’iri huriro, ahagaragajwe ibyakozwe mu myaka ibiri ishize ndetse hatorwa na komite nshya izayobora mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

Perezida watowe ni Jean Malic Kalima, Visi Perezida aba Bony Mbanza, Visi Perezida wa Kabiri agirwa Nyiranzirorera Immaculée mu gihe abajyanama ari Uzayisenga Odette na Simpenzwe Leonidas.

Kalima yavuze ko ibikorwa bagezeho mu myaka ibiri ishize birimo kongera umubare w’abakora muri uyu mwuga aho kuri ubu bageze ku bihumbi 40 mu gihe intego ari uko mu 2024 bazaba bageze mu bihumbi 80.

Avuga ku bindi bishimira bakoze mu myaka ishize yagize ati “Twashoboye gukora ubuvugizi, dusaba ko habaho ishuri rya kaminuza ubu turarifite yewe hari n’ishuri rya Rutongo kandi Leta irimo gushaka kurigira iry’icyitegererezo ndetse kuri ubu turishimira uko aho ubucukuzi bukorerwa bagenda batera imbere.”

Imibare y’iri huriro igaragaza ko ibigo bikora ubucukuzi bw’amabuye byanditse bifite n’impushya zo gukora ibyo bikorwa bibarirwa muri 243 kandi ngo hari izindi mpushya zigera kuri 60 zitegereje gutangwa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yibukije abakora muri uru rwego ko nubwo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butanga umusaruro w’imisoro ariko bunatanga akazi bigatuma ubushomeri bugabanyuka cyane cyane mu rubyiruko no kuzamura ubwizigame bw’abakora muri ako kazi.

Ati “Turabasaba kurushaho guhesha agaciro umwuga mukora mu kubungabunga ibidukikije hirindwa isuri no kwangiza ibidukikije kugira ngo ubucukuzi bukorwe ariko tunabungabunga ubutaka budutunze no kwihutira gusuburinya ahamaze gucukurwa.”

Meya Rubingisa kandi yijeje ubufatanye hagati y’ishyirahamwe ry’abacukura amabuye y’agaciro ndetse n’Umujyi wa Kigali mu gukurikirana abadakora umwuga w’ubucukuzi nk’uko bikwiye kugira ngo be kuba ikibazo.

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz bushishikariza abari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda gushyira imbaraga mu ishoramari ryongerera agaciro amabuye acukurwa mu Rwanda kugirango babone inyungu yisumbuyeho.

Iki kigo kivuga ko mu igenzura ryakozwe, rigaragaza ko muri rusange amabuye acukurwa mu gihugu 40% byayo ari yo abacukuzi babasha kubona no kugurisha, bivuze ko 60% by’andi mabuye yo yangirika bikababera igihombo.

Ibi kandi byiyongera ku kuba abacukuzi benshi bataragira ubushobozi bwo gukoresha imashini zabugenewe zishobora gutandukanya amabuye kuko usanga hagurishwa ubwoko bumwe nyamara harimo ubwoko bwinshi ndetse bakanacibwa amande ya 30% y’uko bagurishije amabuye arimo imyanda.

Inama rusange ihuje abacukuzi n’abacuruzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda yabaye kuri uyu wa Gatanu, abayitabiriye bunguranye ibitekerezo ku byakorwa kugira ngo uru rwego rurusheho kugirira inyungu abarurimo ndetse n’igihugu muri rusange.

Abatorewe kuyobora ihuriro ry'abacukuzi b'amabuye y'agaciro bahagarariwe na Jean Malic Kalima
Abitabiriye inteko rusange y'ihuriro ry'abacukuzi bafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'amatora
Jean Malic Kalima wongeye gutorerwa kuyobora ihuriro ry'abacukuzi, yavuze ko bazibanda ku kongera imibare y'abahabwa akazi muri uru rwego
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali yijeje ubufasha urwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .