Ni gahunda iterwa inkunga n’umuryango w’abagiraneza Allan & Gill Gray Philanthropies, AGGP, aho ba rwiyemezamirimo bafite intumbero ihamye mu mirimo itandukanye, ibafasha kunguka ibitekerezo no kubyemeza, gutunganya ibikorwa mbonera no kugeza ku ishyirwaho ry’ibigo by’ubucuruzi.
Abazagaragaza ubushake budasanzwe mu byo kwihangira imirimo bazatoranywa bahabwe amahugurwa, amafaranga n’ubufasha bakeneye bwo gutangira imishinga yabo mu gihe cy’amezi 13, ndetse bakurikiranwe banahuzwa n’inzobere mu byiciro by’ishoramari bazaba barimo.
Jasiri igamije kurwanya ubukene ishora amafaranga mu bikorwa byo guha ubushobozi ba rwiyemezamirimo, ikabafasha kwihutisha ihangwa ry’imirimo ikomeye kandi ishingiye ku bikenewe ku isoko.
Kuva mu 2020, binyuze muri iyi gahunda, Jasiri imaze kugira uruhare mu ihangwa ry’ibigo by’ubucuruzi 25 birimo inganda zikora ibintu bitandukanye haba ibitunganya ibikomoka ku buhinzi, ibitanga serivisi z’ubuvuzi, ibigo by’ikoranabuhanga n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru wa Jasiri, Anthony Farr, yavuze ko ibi birenze gusaba abantu kwiyandikisha gusa, ahubwo ko biri mu murongo mugari w’iki kigo mu guhindura Afurika igicumbi cy’ubushabitsi n’ubucuruzi.
Ati "Turajwe ishinga no guteza imbere umuco wo kwihangira imirimo igira uruhare rufatika mu guhindura ubuzima bw’abantu bukagana aheza. Muri Swahili, Jasiri bisobanuye umurava. Niyo mpamvu duhamagarira abantu kwitabira gahunda yacu cyane ko turi mu Isi isaba ubwitange. Muze dutahirize umugozi umwe mu guhindura ubuzima bw’abantu."
Muri iyi gahunda yatangiye ku wa 13 Mutarama 2023 ikazageza kuwa 05 Mata 2023, Jasiri izatanga amakuru yose afatika hifashishijwe ikoranabuhanga mu gufasha abashaka kuyigana binyuze mu buryo burimo n’imbuga nkoranyambaga zabo.
Gahunda ya Talent Investor igamije guhangana n’imbogamizi zituma ba rwiyemezamirimo badakora ku buryo bukwiriye ndetse ikanabatera inkunga ibafasha mu guhanga imirimo izamara igihe ifasha mu gukemura ibizazo bitandukanye bivuye mu bitekerezo byabo.
Ba rwiyemezamirimo batoranywa binyuze mu birimo gusaba kwitabira, kubazwa, kureba ubushobozi mu bijyanye n’ubumenyi umuntu afite ku buryo azasobora guhanga imishinga ifitiye n’abandi akamaro no guhitamo abahize abandi mu ruhame, hifashishijwe ikoranabuhanga.
Uwitabira agomba kuba afite ubushake bwo guhindura ibitekerezo bye mo ikigo cyangwa umushinga utanga akazi no kubandi, agomba kuba yakorera mu itsinda, afite ubushobozi bwo kureba ahari icyuho mu bucuruzi akahabyaza umusaruro n’ibindi.
AGGP ifite gahunda yo guteza imbere ubushabitsi muri Afurika y’Iburasirazuba, aho kugeza ubu batera inkunga ba rwiyemezamirimo barenga 1000 batangiye ubucuruzi bufite agaciro karenga miliyoni 150$, ni ukuvuga arenga miliyari 150 Frw.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!