Jasinta yabitangaje yifashishije urubuga rwa Instagram aho yashyizeho amashusho, ari kumwe na bamwe mu nshuti ze zari zagiye kwifatanya na we muri ibi birori. Ni ibirori byabaye ku wa 14 Gashyantare 2025.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yirinze kugira byinshi avuga, gusa yemera ko yasabwe. Ati “Nakoze ubukwe, ababyeyi baranshyingikiye. Gusa ubukwe bwa kizungu ntabwo buraba. Tuzabukora mu minsi iri imbere. Ni yo makuru ubu numva natangaza.”
Uyu mukobwa yakorewe ibi birori nyuma y’aho mu mwaka ushize yari yabwiye IGIHE ko afite umugabo kandi bitegura kurushinga vuba.
Icyo gihe yagize ati “Mfite umugabo ahubwo nshaka kubatumira mu bukwe. Ntabwo ari mu ruganda rw’imyidagaduro. Ntabwo nshaka ko amenyekana. Abakobwa b’ubu urabazi bamutwara ataranshaka gusa mu minsi iri imbere nzabatumira mu bukwe.”
Jasinta ni umwe mu bakobwa bafite inkomoko mu Rwanda umaze kwigarurira imitima ya benshi mu ruganda rw’imyidagaduro muri Afurika, ndetse amaze kugaragara mu mashusho y’indirimbo zakunzwe z’ibyamamare bitandukanye muri Tanzania, u Rwanda, Uganda n’ahandi.
Uyu mukobwa yavuzwe mu rukundo n’abarimo Diamond ndetse na Kevin Kade ariko bose avuga ko batigeze bakundana ahubwo bagiye bakorana mu buryo bw’akazi.
Uyu mukobwa w’imyaka 28 ni umunyamideli wagaragaye muri Tanzania mu irushanwa rya Miss Africa Calabar, mu 2021.
Nubwo atavukiye mu Rwanda ariko avuka ku babyeyi b’Abanyarwanda ndetse iyo muganira wumva avuga Ikinyarwanda adategwa na gato ku buryo ushobora kugira ngo yabaye mu Rwanda igihe kinini.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!