Jack Ma agiye guha u Rwanda ibikoresho 20.000 bipima Coronavirus biherekejwe n’ibirinda abaganga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Werurwe 2020 saa 07:27
Yasuwe :
0 0

Umuherwe ukomeye mu Bushinwa, Jack Ma wanashinze Ikigo gicuruza mu Ikoranabuhanga, Alibaba, yatangaje ko buri gihugu muri 54 bigize Umugabane wa Afurika kigiye guhabwa ibikoresho 20 000 bipima Coronavirus, bikazaba biherekejwe n’ibindi bifasha abaganga mu kazi kabo.

Jack Ma akomeje kugira uruhare mu guhangana n’icyorezo cya COVOD-19 giterwa na Coronavirus, gikomeje kwibasira ibihugu bitandukanye. Mu minsi ishize yageneye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibikoresho 500 000 bipima Coronavirus hamwe n’udupfukamunwa miliyoni imwe twifashishwa mu kwita ku barwayi.

Mu butumwa yatangaje kuri uyu wa Mbere, Jack Ma yavuze ko Afurika ishobora gukataza kurusha Coronavirus, mu gihe uyu mugabane ukomeje guhangana n’iki cyorezo, urwana kuri miliyari 1.3 z’abaturage bawo.

Yavuze ko mu kurushaho kwitegura, Afurika ishobora kungukira ku bunararibonye ibihugu byahuye na Coronavirus mbere y’ibindi byakuye muri urwo rugamba.

Yakomeje ati “Mu guhangana n’ibikoresho bikenewe by’ubuvuzi bukomeje kuzamuka muri Afurika, Jack Ma Foundation na Alibaba Foundation bazaha buri gihugu muri 54 bigize Afurika, ibikoresho 20 000 bipima, udupfukamunwa 100 000 n’ibikoresho 1000 birinda abaganga bikanapfuka isura.”

Yavuze ko hejuru y’ibyo, iyo miryango yombi ihita itangira gukorana n’ibigo by’ubuvuzi muri Afurika, mu kubona ibikoresho byifashishwa mu mahugurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, ajyanye no kuvura Coronavirus.

Yakomeje iti “Muri rusange ibikoresho miliyoni 1.1 bipima, udupfukamunwa miliyoni esheshatu n’ibikoresho 60 000 birinda abaganga bizagezwa i Addis Ababa, Umurwa mukuru wa Ethiopia. Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed Ali yemeye gukurikirana ibijyanye no kubicunga no kubikwirakwiza mu bindi bihugu bya Afurika.”

Jack Ma yavuze ko iki cyorezo kirimo gufata indi ntera kurusha uko abantu mbere babitekerezaga, ku buryo ari ngombwa gukoresha uburyo bwose bushoboka mu kwirinda, cyane ko amezi abiri ashize yerekanye ko hadafashwe izindi ngamba, Isi yaba igifite urugendo mbere yo guhagarika iki cyorezo.

Yavuze ko ibihugu byose bisangiye ikibazo, ku buryo bidakwiye ko hagira uwicara ngo aganye aho kugira icyo akora ngo ikibazo gikemuke.

Jack Ma ni we muherwe wa mbere mu Bushinwa, aho umutungo we ubarirwa muri miliyari 40.5 z’amadolari ya Amerika.

Magingo aya icyorezo cya Coronavirus kimaze gufata abagera ku 179 000 hirya no hino ku Isi, abamaze gupfa basaga 6300. Mu Rwanda hamaze kugaragara abarwayi batanu, bose bameze neza.

Umuherwe Jack Ma ubwo yaganiraga na Perezida Paul Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza