Izingiro ry’inama Joyce Banda wayoboye Malawi yahaye abarangije muri Akilah

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 14 Ugushyingo 2018 saa 08:55
Yasuwe :
0 0

Abari n’abategarugori 95 basoje amasomo mu Ishuri Rikuru rya Akilah Institute for Women bahawe impamyabumenyi y’Icyiciro cya mbere cya Kaminuza kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2018.

Ibi birori byabereye mu Mujyi wa Kigali byitabiriwe n’ababyeyi, abayobozi bo mu nzego za leta n’izigenga n’abarimo Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman na Dr Joyce Hilda Banda wayoboye Malawi (2012- 2014).

Ni ku nshuro ya gatandatu Akilah ishyize abanyeshuri ku isoko ry’umurimo. Abanyeshuri 52 bize mu Ishami ry’Amahoteli n’Ubukerarugendo (Hospitality Management), 17 mu ryo Kwihangira Imirimo (Entrepreneurship) na 26 mu Ikoranabuhanga (Information Systems) basabwe kuzana impinduka bifashishije ubumenyi baronse.

Umuyobozi w’Ikirenga (Chancelor) wa Akilah, Dr Banda Joyce yabasangije ubuzima bugoye yanyuzemo kugeza atandukanye n’umugabo we wa mbere wamuhozaga ku nkeke, n’uko yaje guharanira kuvugira abagore bahohoterwa.

Yagize ati “Sinagize amahirwe nk’ayanyu mwanyuze muri Akilah. Hari aho muzagera mugasanga imiryango ifunguye, ayo ni amahirwe yanyu, muzinjire. Hari aho muzasanga ifunze, muzashake uko mwuririra mu idirisha. Inama yanjye, nimuhura n’inzitizi mu nzira, ndavuga abakwitambika, ntuzategereze ngo habeho ibiganiro, kuko ntibazabyemera, shaka indi nzira wiruke.”

Yakomeje ati “Si umubare w’impamyabumenyi zigira akamaro mu buzima ahubwo icy’ingenzi ni ibyo uyikoresha. Mfite imyaka 31 nibwo nicaye nkora gahunda y’icyerekezo cy’ubuzima bwanjye ariko nari naratinze. Uyu munsi namwe mwitekerezeho. Mwihuze n’abantu b’umumaro, mugendere kure abatagira icyo bafasha.”

Dr Banda w’imyaka 68 yavuze ko intego ye ari ukuvugira urubyiruko n’abagore no kubafasha kwiyubakamo ubushobozi.

Ati “Abagore b’Abanyafurika bahoze ari abatsinzi mbere y’ubukoloni, iyo dusaba guhabwa rugari tuba tuvuga ibyabayeho.”

Uwahize abandi mu masomo n’uwabaye indashyikirwa mu mibanire bashimiwe

Habimana Sylvie wabonye amanota menshi yize Ubukerarugendo. Yavuze ko ubumenyi yahawe buzamufasha ku isoko ry’umurimo.

Ati “Twagize umwanya wo kwisuzuma no kumenya icyo dushaka. Inama baduhaye n’uburyo batuyoboye nibyo bitugejeje hano. Ubu dufite imbaraga zo guhangana n’imbogamizi mu rugendo rwacu.”

Wirira Parfaite wize ibijyanye n’Ikoranabuhanga yahembwe nk’indashyikirwa mu miyoborere n’imibanire n’abandi.

Ati “Gusoza amasomo bimfunguriye amarembo ku bandi bantu ngo mbasangize ubumenyi mfite. Bavuga ko ureze umugore aba arera igihugu.”

Umuyobozi ushinzwe Amasomo muri Akilah, Niyibigira Richard, yavuze ko ishuri rifite ubushake n’ubushobozi bwo guteza imbere umukobwa.

Yavuze ko “Uyu munsi ni ishema kuri Akilah yatangiye ifite abanyeshuri icyenda basoza. Yarakuze kandi birerekana uruhare rwayo mu iterambere ry’umukobwa muri rusange.”

Mu banyeshuri 95 basoje amasomo mu 2018, abagera kuri 30% bafite akazi. Abarenga 500 banyuze muri Akilah kuva yashingwa mu Rwanda muri Mutarama 2010, bafite imirimo mu nzego zitandukanye.

Umuyobozi wa Akilah Institute For Women mu Rwanda, Kabanda Aline, yatangaje ko abarangije bahawe amasomo ajyanye n’ibikenewe mu iterambere ry’ubukungu.

Yagize ati “Ubumenyi babonye muri Akilah ni umusingi. Ubu bagiye hanze, bagomba kwifatira ibyemezo byiza bibabereye, mu byo bize ariko banibanda ku miryango yabo n’igihugu. Tubaha ubumenyi bubafasha guhangana ku isoko ry’umurimo.”

Akilah Institute for Women yashinzwe n’Abanyamerika Elizabeth Dearborn Hughes ari na we Muyobozi Mukuru wayo ku Isi, afatanyije na David Hughes.

Akilah yatangiye kwakira abazayigamo mu 2019 aho biteganyijwe ko izasohora 350.

Banda (ubanza) ari mu bashyikirije impamyabushobozi abarangije muri Akilah
Barangije amasomo mu bijyanye n'amahoteli n'ubukerarugendo, ikoranabuhanga no kwihangira imirimo
Abanyeshuri ba Akilah bataramiye abitabiriye ibi birori mu mbyino za Kinyarwanda
Abanyeshuri 95 basoje amasomo muri Akilah

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza