Izingiro ry’icyatije umurindi ihohoterwa ryibasiriye Abanyafurika i Guangzhou mu Bushinwa

Yanditswe na Habimana James
Kuya 10 Mata 2020 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Guangzhou ni umurwa mukuru w’Intara ya Guangdong iherereye mu Majyepfo y’u Bushinwa, ukaba utuwe n’abaturage barenga miliyoni 13.

Ni Umujyi ukorerwamo cyane ubucuruzi kandi ukaba ukunze kurangwamo abanyamahanga benshi n’abimukira. Barimo abaturuka mu bihugu byo mu Majyepfo y’u Burasirazuba bwa Aziya, u Burasirazuba bwo Hagati, u Burayi na Afurika.

Ubwo icyorezo cya Coronavirus cyadukaga mu Bushinwa mu Mujyi wa Wuhan mu mpera za 2019, Intara ya Guangdong yagaragayemo abantu 1,532 banduye naho umunani barapfa.

Ubu inkuru iri mu bitangazamakuru bikomeye ku Isi, ni uko Abanyafurika batuye muri uyu Mujyi bari guhohoterwa, bashinjwa gushaka kongera gukwirakwiza iki cyorezo mu gihe cyari kimaze guhashywa mu Bushinwa muri rusange.

Kuri uyu wa Kane, abambasaderi bahagarariye Afurika mu Bushinwa, bahuye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Wang Yi, kugira ngo bashake uko bagikemura.

Iyi nama yasojwe u Bushinwa butangaje ko budashobora kubangamira Abanyafurika cyane ko ngo ari inshuti magara.

-  Uko ikibazo cyatangiye

Mu Cyumweru gishize, nibwo Umunya-Nigeria yagaragaweho icyorezo cya Covid-19, mu kumujyana mu bitaro haza kuvukamo amahari yazamuye umwuka mubi mu Mujyi wa Guangzhou.

Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda i Guangzhou, Shyaka Bruce, yabwiye IGIHE ko inzego z’ubuyobozi zihutiye kumujyana kwa muganga, gusa aho kwemera icyemezo cyari gifashwe yasagariye umwe mu baganga aramukubita.

Uyu Munya-Nigeria witwa Okonkwonwoye Chika Patrick w’imyaka 47, yapimwe Coronavirus tariki 20 ukwezi gushize, ku wa 23 Werurwe ajyanwa kwa muganga nyuma yo gusanga yaranduye.

Nyuma yo kugerayo ngo yagerageje gutoroka akato yari yashyizwemo, aza no gukomeretse umuganga wagerageje kumuhagarika.

Ibizamini byo kwa muganga byaje gusanga uyu muganga yakomerekejwe mu maso, ku ijosi no mu nda.

Inzego z’umutekano zatangiye gukurikirana Abanya-Nigeria bose bari muri aka gace, baza no kugera muri imwe muri resitora ihari ifitwe ifitwe n’Umunya-Nigeria ngo bakore iperereza.

Inzego z’ubuzima zafashe icyemezo cyo gupima abantu bari bari aho muri iyo resitora, basanga abantu harimo na ba nyirayo bafite Coronavirus, ibintu byatumye ikibazo gikara.

Kubera ko Abanyafurika benshi bazaga kuyifatamo ifunguro, byatumye inzego z’ubuyobozi zitangira kubakurikirana ngo bashyirwe mu kato.

Kugeza ubu iyi resitora ya ‘Emma Food restaurant’ yarafunzwe ngo hakorwe iperereza.

Shyaka avuga ko “Icyakozwe ni uko inzego z’ubuyobozi zasabye abantu bose kudaha serivizi Abanyafurika kugira ngo bababone mu buryo bworoshye.”

“Bahise batangaza ko aho Umunyafurika wese acumbitse muri za ‘apartments’ n’ahandi, nta wemerewe kongera kwinjiramo, babwira n’amahoteli ko nta Munyafurika wemerewe gucumbikirwa. Ibi byatumye bamwe bajya ku mihanda, hakorwa imikwabo barabafata babashyira ahantu hateganyijwe mu kato.”

Yasobanuye ko ubuyobozi muri Guangzhou bujya gufata iki cyemezo, bwavugaga ko umuntu agomba gufungirwa iwe mu nzu ariko bagashyiraho abamurinda, gusa ibi nabyo byagiye bigorana kuko Abashinwa batuye muri izo nzu, babyanze bavuga ko abo Banyafurika bafite iki cyorezo, mu gihe nyamara bari bagikekwa.

Ati “Kugeza ubu hari Abanyafurika bamwe bafungiwe mu nyubako babagamo, ariko hari n’abandi bangiwe kongera kuzijyamo abo nibo mubona hanze, hari noneho n’abanyeshuri kugeza ubu bafungiwe mu byumba byabo.”

-  Akaga Abanyafurika barimo guhura nako

Shyaka avuga ko “Ikibazo kiriho ni uko niba umuntu bamubujije kujya aho yari utuye ubwo nyine ari hanze ntazi uko ari bubeho, abandi na bo bafungiye mu nzu babashyiriraho umuntu ugomba kujya abahahira ariko ntibabahaye amafaranga, kandi ushobora kuba warabonaga amafaranga kubera ko wasohotse ukajya gukora.”

-  Kuki byagaragaye ku Banya-Nigeria bikajya ku Banyafurika bose?

Shyaka atangaza ko ikibazo kiri mu Bushinwa ni uko ngo abatuye iki gihugu, bazi ko Abanyafurika bose baziranye kuko birabura.

Ati “Ntabwo bita mu kuvuga ngo wenda uri umunyarwanda, bo bareba niba uri umunyafurika, iyo uvuze u Rwanda bo ntabwo babimenya.”

-  Abanyarwanda bari i Guangzhou babayeho bate?

Abanyarwanda 100 ni bo babarizwa mu Mujyi wa Guangzhou ariko abenshi basubiye mu Rwanda, n’abariyo barimo kubakurikirana.

Shyaka akomeza ati “Kugeza ubu turimo gukemura ikibazo ku kindi, twababwiye ko uwagira ikibazo yatubwira, abafungiwe kwa muganga abo bo leta irabagaburira ariko turimo kubikemura.”

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, rivuga ko abantu basaga ibihumbi 100 bamaze kwicwa na Coronavirus ku Isi, abandi barenga miliyoni 1.6 bamaze kuyandura.

Umudipolomate wo muri Nigeria avugira abenegihugu cye

Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda i Guangzhou, Shyaka Bruce, yavuze ko Abanyarwanda bari muri uyu mujyi bari gukurikiranirwa hafi
Uyu muganga ni we wakomerekejwe n'Umunya-Nigeria, bituma Abanyafurika bose bafatirwa ingamba zikakaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .