Izindi mpunzi 123 ziturutse muri Libya zitegerejwe mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Ugushyingo 2019 saa 08:55
Yasuwe :
0 0

Abantu 123 bamaze igihe muri Libya bashaka ubuhungiro, bategerejwe mu Rwanda kuri iki Cyumweru aho nabo bagomba gushyirwa mu nkambi ya Gashora bazacumbikirwamo by’igihe gito.

Biteganyijwe ko aba bashakisha ubuhungiro bagera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali mu masaha y’ijoro, ahagana 20h45’.

Barasanga mu Rwanda izindi mpunzi n’abagishaka ubuhungiro 189 bageze mu Rwanda mu byiciro bibiri biheruka, bose hamwe bacumbikiwe mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera.

Ntabwo imyirondoro n’inkomoko y’aba bategerejwe mu Rwanda iratangazwa. Gusa abamaze kuhagera barimo barimo 21 bakomoka muri Somalia, 153 baturuka muri Eritrea, 10 baturuka muri Sudani na batanu bo muri Ethiopia. Muri aba harimo abana 79 batari kumwe n’ababyeyi babo.

Ku wa 10 Nzeri 2019 nibwo Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, azatuma iki gihugu cyakira impunzi zizaturuka muri Libya, zahageze zishakisha amayira yazambutsa Méditerranée zikagera i Burayi.

Umuvugizi wa UNHCR mu Rwanda, Elise Villechalane aheruka kuvuga ko "icyifuzo ni uko uyu mwaka warangira impunzi 500 u Rwanda rwemeye kwakira zihageze."

Iki gikorwa kibayeho nyuma y’icyifuzo u Rwanda rwagize mu 2017, nyuma y’amashusho yasakaye yerekana Abanyafurika barimo gucururizwa muri Libya, yumvikanamo abagabo baciririkanya umwe akagenda azamura igiciro, utanze menshi akegukana abacakara be. Ni ibintu byatunguye inzego nyinshi zitiyumvishaga ko ubwo bucuruzi bugikorwa mu kinyejana cya 21.

Icyo gihe u Rwanda rwahise rwemera gutanga ubufasha mu gusubiza iwabo abimukira bageze muri Libya bavuye mu bihugu bitandukanye cyangwa gucumbikira abazaba babyifuje.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abimukira hafi 5000 baheze muri Libya, 70 ku ijana bakaba ari impunzi n’abavuye mu byabo kubera ibibazo binyuranye. Ababashije kurenga Libya, ni kenshi humvikana inkuru z’uko barigise mu Nyanja ya Mediterranee bagerageza kwambuka bajya i Burayi.

Impunzi zituruka muri Libya zimaze kugera mu Rwanda mu byiciro bibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .