00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Izamurwa ry’imisoro ntirizagira ingaruka ku biciro ku masoko?

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 11 February 2025 saa 08:50
Yasuwe :

Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kongera imisoro mu byiciro bitatu, birimo kongera imisoro yari isanzwe iriho, gushyiraho umusoro ku nyongeragaciro ku bicuruzwa byari byarasonewe, ndetse no gushyiraho umusoro mushya.

Umusoro ushyirwa mu kiguzi cya nyuma cy’igicuruzwa umuntu agura, kandi uko umusoro uzamuka, ni na ko igicuruzwa gihenda.

Ni yo mpamvu nyuma y’uko iyi gahunda yo kuzamura imisoro igiye hanze, benshi bibajije niba ibi bitazagira ingaruka ku giciro umuguzi wa nyuma ashobora kujya ahahiraho, ibicuruzwa bigahenda.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko hazabaho izamuka ry’ibiciro, icyakora asobanura ko ibi bitazagira ingaruka zikomeye kuko mu bugenzuzi bakoze, hari ubwo basanze igiciro kiziyongeraho kizaba ari gito cyane.

Yatanze urugero ku musoro uzajya ukatwa ku kiguzi cyo guhamagarana. Ku mpuzandengo, guhamagarana kuri telefoni bitwara 40 Frw ku munota umwe. Aha hakubiyemo umusoro wa 10%.

Mu myaka itatu iri imbere, uyu musoro uzaba ugeze kuri 15%. Ku munota, impuzandengo y’igiciro cyo guhamagara izaba igeze kuri 42 Frw.

Muri make, inyongera ya 5% ku musoro, ivuze ko igiciro kiziyongeraho 2 Frw gusa mu gihe cy’imyaka itatu. Minisitiri Murangwa ahera kuri ibi, akavuga ko igiciro kizazamuka ku rugero ruto.

Ati “Hari ingaruka nto, urugero ku kiguzi cyo guhamagara…bigira ingaruka ariko ni nto.”

Ku rundi ruhande, uyu muyobozi yavuze ko inyongera y’imisoro yabayeho, izashobora kwishingirwa n’ibigo by’ubwishingizi bitabaye ngombwa kongera umusoro ku giciro gicuruzwa ku muguzi wa nyuma.

Ati “Ingaruka mu cyiciro cya kabiri, ni uko hari serivisi tubona ko ibigo by’ubucuruzi birunguka cyane ku buryo bishobora kwirengera iyi nyongera kandi ntibigire ingaruka ku muguzi wa nyuma.”

Minisitiri Murangwa yatanze icyizere cy’uko Leta izakomeza gukurikirana ingaruka zishobora guterwa no kongera imisoro cyane cyane ku bintu by’ingenzi mu bukungu bw’igihugu, nka peteroli na mazutu.

Ati “Hari ibyo Leta izajya ikurikiranira hafi, n’ubundi isanzwe ibikurikirana. Urugero, ku bijyanye na lisansi na mazutu. Ni serivisi Leta ikurikirana cyane, ku buryo habayeho ingaruka zitari nziza, cyane cyane ku biciro, Leta tuba dufite uburyo tugoboka iyo ibiciro mpuzamahanga byazamutse cyane, kugira ngo izo ngaruka ntizibe mbi.”

Uyu muyobozi kandi yatanze icyizere cyo gukemura ibibazo byatumaga abantu bifuza kugura imodoka cyane, birimo kuvugurura urwego rwo gutwara abantu mu modoka rusange.

Ati “Niba hari ikintu duhagurukiye, ni ugutwara abantu mu modoka rusange kandi turizera ko mu mwaka umwe cyangwa ibiri, ibintu bizagenda neza kurushaho. Uru ni urwego tugiye gushoramo cyane.”

Yavuze kandi ko ibi bizajyana no kuvugurura imihanda isanzwe ihari ndetse no kubaka imihanda mishya.

Ati “Kugeza ubu imihanda yo mu Rwanda abantu bose bavuga ko ari myiza, ariko twebwe turabibona, tubona umuvundo w’imihanda mu modoka, tubona abantu bakererwa ku kazi, abantu bakererwa gutaha, imbogamizi tugira mu gusana imihanda, aho imihanda igenda igira ibibazo, kugira ngo tuzakomeze kugira imihanda myiza, ni ngombwa ko dushaka amafaranga, cyane cyane tuyakura mu bantu bakoresha iyo mihanda.”

Muri rusange, imisoro yongerewe izatuma Leta ikusanya arenga miliyari 250 Frw mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, aziyongera ku mafaranga yinjira mu misoro yari isanzwe ikusanywa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .