Iyubakwa ry’umuhanda wa kaburimbo muri Nyaruguru ryakomwe mu nkokora na Coronavirus

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 1 Mata 2020 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

Ibikorwa byo kubaka umuhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho-Munini-Ngoma byari birimbanyije byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus gikomeje gutigisa Isi.

Kuva COVID-19 yagera mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020; Leta yafashe ibyemezo birimo guhagarika ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo kurinda ko abantu bahurira hamwe ari benshi kuko bashobora kwanduzanya.

Abubaka umuhanda wa kaburimbo mu Karere ka Nyaruguru bo bemerewe gukomeza gukora ariko bahabwa amabwiriza yo kwirinda arimo kutegerana, kwambara udupfukamunwa, kugaraba intoki n’isabune mbere yo guhura n’ayandi.

Uwo muhanda watangiye kubakwa muri Werurwe 2019 byari biteganyijwe ko uzuzura muri Nzeri 2021.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, avuga ko icyorezo cya COVID-19 cyatumye imirimo yo kuwubaka idakomeza uko bikwiye.

Ati “Imirimo yari igeze aheza usibye ko yakomwe mu nkokora n’iki cyorezo. Ni umwe mu mishinga ku rwego rw’igihugu bari bemeye ko yakomeza gukora ariko ubona bisa n’ibigoye, badakora neza kubera iyi gahunda yo kwirinda. Tugize amahirwe kikarangira vuba ni bwo imirimo yakomeza ku buryo bufatika.”

Yakomeje avuga ko usibye kwirinda, abari kubaka umuhanda hari n’izindi mbogamizi bagaragaje zituma badakora neza.

Ati “Hari ikibazo cy’abakoresha imashini, ikindi bambwiye ni ikijyanye n’ibikoresho byo kwirinda bavuga ko ari bike ndetse n’amafaranga kuko kuva iwabo bigoye.”

Umwe mu bakozi bari kubaka uwo muhanda yabwiye IGIHE ko akazi bakora ari ako kubaka rigoles (imigende itwara amazi) gusa naho ibindi bikorwa byahagaze.

Ati “Abashinwa baba muri cya kigo cyabo nta n’umwe usohoka; ubanza Leta yabo yarabategetse kuguma mu kigo birinda Coronavirus. Twebwe Abanyarwanda ni twe tujya gukora gusa; ni ukubaka rigoles gusa kuko za modoka zose bazibitse mu kigo.”

-  Ni umuhanda witezweho impinduka

Habitegeko avuga ko umuhanda Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya na kilometero 66, witezweho impinduka mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Ni igikorwa remezo gikomeye cyane ku Karere ka Nyaruguru, ku Murwa wa Kibeho no ku Ntara y’Amajyepfo ndetse n’igihugu cyose kuko kizateza imbere abaturage, imibereho yabo ikarushaho kuba myiza.”

Ni umuhanda wa kilometero 66 uzatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari hafi 70. Mu kuwubaka kandi hazashyirwamo n’imihanda yo mu Mujyi wa Kibeho ingana na kilometero zirindwi.

Habitegeko avuga ko byamaze kwemezwa ko hazashamikiraho indi mihanda ya kaburimbo ifite kilometero 24. Iyo ni Munini- Gatunda-Nshili hamwe na Nyagisozi/Maraba-Nyakibanda.

Ati “Ni ukuvuga ngo niyuzura tuzaba dufite imihanda mishya ya kaburimbo ya kilometero zigera ku 100.”

Iyo kaburimbo ni kimwe mu bishobora gutuma ba rwiyemezamirimo bashyira ingufu mu gushora imari i Kibeho no mu bindi bice by’Akarere ka Nyaruguru, bahubaka amacumbi n’amahoteli.

Ni igikorwa remezo gikomeye kizoroshya ubuhahirane hagati ya Nyaruguru n’utundi turere bihana imbibi bigatuma iterambere ryatwo ryihuta.

Abakora imirimo yoroheje ni bo bari gukora gusa naho abakoresha imashini babaye bahagaze
Iyubakwa ry’umuhanda wa kaburimbo mu Karere ka Nyaruguru ryakomwe mu nkokora na Coronavirus
Ibikorwa byo kubaka umuhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho-Munini-Ngoma byari birimbanyije ariko byatangiye kugenda biguru ntege kubera icyorezo cya COVID-19
Kuri ubu abubaka rigoles nibo bari gukora gusa naho indi mirimo yarahagaze
Ni umuhanda wa kilometero 66 uzatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari hafi 70 Frw
Uyu muhanda ni igikorwa remezo cyitezweho kugaragaza impinduka mu batuye i Nyaruguru

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .