00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe ibikenewe mu kwita ku burezi bw’abana b’abakobwa

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 12 October 2024 saa 12:26
Yasuwe :

Abanyeshuri bo mu kigo cya Hope Haven mu karere ka Gasabo, bagaragaje igikwiye gukorwa ngo umwana w’Umunyarwanda akomeze yitabweho.

Umunyeshuri, Akanyana Clarisse, ni umwe mu babikomojeho ku wa Gatanu tariki ya 11 Ukwakira 2024, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’umukobwa.

Muri uyu mwaka, uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Ejo heza mu biganza byawe’.

Uyu munsi uba ari umwanya mwiza wo kuganira ku mbogamizi zikigaragara zibuza umwana w’umukobwa kugera ku iterambere yifuza.

Mu Rwanda umwana w’umukobwa atezwa imbere binyuze mu buryo bwinshi.

Urugero rwa hafi ni umuryango wa ’Imbuto Foundation’, ufasha abagore batishoboye, impfubyi, gushyigikira abana b’abakobwa bagaragaza ubuhanga mu mashuri, abana b’abahungu n’abakobwa b’abahanga badafite ubushobozi n’ibindi.

Aha ntiwakirengagiza gahunda zinyuranye zashowemo imbaraga na leta, zirimo izo guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa n’ibindi.

Mu kiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu, Akanyana Clarisse yagize ati “Uyu munsi numva ukomeye cyane kuko kuba twarahawe amahirwe mu gihugu cyacu ni iby’agaciro. Kuba ndi umukobwa w’Umunyarwanda bimpa agaciro niyo nagera mu bihugu by’amahanga bituma numva nifitiye icyizere kubera igihugu cyacu giha buri mwana amahirwe.”

“Ubu ndabasha kwiga ibyo ndabishimira igihugu cyacu.”

Akanyana yagaragaje ko hakwiye gukoreshwa imbaraga zingana mu guteza imbere abana b’abakobwa n’ab’abahungu kuko byombi ari ingenzi.

Ati “Murabona ko abakobwa turi gushyirwa imbere cyane, ariko ikindi numva cyashyirwamo imbaraga ntitwibagirwe n’abahungu kuko iyo uteye imbuto ntuyiteho bigera aho igapfa kandi warayitayeho imbaraga nyinshi cyane, rero hashyirwe imbaraga kuri twese.”

Ku rundi ruhanda Dr. Iradukunda Nadia, ni umwarimu muri kaminuza, wabonye impamyabumenyi y’ikirenga PhD, mu masomo y’ikoranabuhanga ‘IT’ afite imyaka 29 y’amavuko.

Avuga ko aterwa ishema no kuba yaragize inzozi zo kwiga akabigeraho kubera amahirwe igihugu cyamuhaye.

Ati “Namaze kubona iyo PhD ubu ndi kwigisha abana b’u Rwanda na bo bazigisha abandi bivuze ngo inzozi zanjye ndimo ndagenda nzigeraho n’ubwo zitarasohora.”

Yakomeje avuga ko “Ikintu gikomeye ni imyumvire nkene ishingiye ku gitsina, aho usanga sosiyete yaragennye icyo umukobwa agomba kuba cyo, aho atagomba kurenga, ibyo akwiye gukora n’ibyo adakwiye gukora kandi afite ububasha bwo gukora ibindi.”

Umuhire Lucie, nawe ni umukobwa witinyutse ayoboka umwuga witirirwa uw’abagabo wo kogosha.

Ati “Byose umwana w’umukobwa mbasha kubyiha, ubu tuvugana nta kintu umuntu yancukisha ntashobora kwigezaho kuko nabonye ko byose bishoboka.”

Raporo ya 2023 ku cyuho cy’uburinganire ku Isi yakozwe na World Economic Forum yashyize u Rwanda ku mwanya wa 12 ku Isi mu bihugu byagerageje kugabanya iki cyuho.

Akanyana Clarisse yagaragaje ko hakwiye gukoreshwa imbaraga zingana mu guteza imbere abana b’abakobwa n’ab’abahungu kuko byombi ari ingenzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .