Mukarubega yatangiye urugendo rwo gushinga kaminuza mu 2000 ndetse ntibyari byoroshye kuko bamucaga intege bamubwira ko atazabigeraho.
UTB ni imwe muri Kaminuza zigenga, imaze kumenyakana mu Rwanda mu bijyanye n’Ubukerarugendo n’Ubucuzi.
Mukarubega umaze imyaka irenga 40 mu bikorwa by’ishoramari mu Rwanda, yatangaje ko yinjiye mu burezi kuko yabonaga ntacyo atagezeho abikesha gahunda z’igihugu, na we ashaka inzira yo gutanga umusanzu we mu iterambere ry’u Rwanda.
Ati “Iyo rero utekereje gushora imari mu burezi cyane cyane mu mashuri ya tekinike, ntabwo uba ugiye gukorera amafaranga ahubwo hari aho uba ugeze uvuga uti nanjye ibyo igihugu cyampaye nkaba ngeze aha, hari umusanzu natanga, hari uruhare nanjye nagira mu iterambere rw’u Rwanda.”
“Rero uzakubwira ngo nshinze ishuri ryigenga kugira ngo nkorere amafaranga bimere nk’iduka [...] Nk’ubu nakubwira ko nkorera umushahara kandi ntibyigeze bibaho. Ncuruza narungukaga cyane ariko ndebye aho Perezida wa Repubulika n’abo bafatanyije bakuye igihugu n’aho bakigejeje n’aho bakiganisha , naratekereje nanjye nti ’Ese iki nakorera igihugu cyanjye? Ntihazagire ukubeshya cyangwa utekereza ngo ufunguye kaminuza nk’iyi ya tekinike ngo ugiye kunguka.”
Mukarubega yahamije ko nta nyungu y’amafaranga umuntu ushoye mu burezi ashobora kubona, icyakora umusaruro w’abo yareze wo ngo umutera ishema kuko baba biteza imbere kandi bakanazamura igihugu.
Ati “Urwunguko buriya si amafaranga gusa, urugira mu buryo bwinshi. Niba narohereje abana barenga 500 hanze nkagenda nk’umugore w’Umunyarwandakazi, nkasinyana n’abantu muri Qatar no muri Leta Zunze z’Abarabu, nkaba mvuye no mu gihugu cya Jordanie ndi guteganya no mu bindi bihugu ariko ubwo ni ubufatanye bwa leta kugira ngo turebe koko wa mwana w’Umunyarwanda ko yivana mu bukene.”
“Ibyo rero ku bwanjye mbona ari inyungu irenze ya mafaranga abantu bibaza. Inyungu irahari kuko ugirira benshi akamaro kandi iyo ni inyungu utaha agaciro mu mafaranga.”
Mukarubega yavuze ko uko iterambere ry’u Rwanda ryagiye rigerwaho harimo uruhare rwa buri munyarwanda kandi nta wigeze yikunda ngo yumve ko akwiye kubanza kwikuriramo inyungu ze gusa.
Yavuze ko ashimishwa no kugira uruhare mu gufasha Abanyarwanda kugera ku byo Perezida wa Repubulika aba yaremereye abaturage.
Kuri ubu yishimira ko iyi kaminuza yamaze kwimukira mu nyubako zayo aho abanyeshuri bigira batuje kandi bisanzuye
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!