Dr Kaitesi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y’Imitwe Yombi, raporo y’ibikorwa by’uru rwego by’umwaka wa 2018-2019 n’iteganyabikorwa rya 2019-2010.
Iyi raporo igaragaza uko ibyiciro by’ubuzima bw’ibihugu bihagaze, ndetse n’uko abaturage muri rusange babona serivisi bahabwa.
RGB nk’urwego rufite mu nshingano zarwo gukurikirana amadini n’amatorero, rwabajijwe n’abadepite aho rugeze rukomorera amwe muri aya yahagaritswe umwaka ushize kubera kutuzuza ibyo yasabwaga.
Muri Gashyantare umwaka ushize nibwo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwatangiye ibikorwa byo gufunga insengero zitujuje ibisabwa birimo ibyangombwa nk’iby’isuku, umutekano ku bahasengera, parikingi n’ibindi.
Igenzura riheruka ry’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ryagaragaje ko insengero zigera kuri 8670 zigifunze, nyuma yo kugaragara ko hari ibisabwa zitari zuzuza kugira ngo zikomorerwe.
Depite Dr Frank Habineza yongeye kubaza aho iki kibazo kigeze gikemuka.
Ati “Gukomorera amadini mwafunze umwaka ushize byaba bigeze he?, atarafungurwa se harabura iki ngo bikorwe? Ese hakozwe iki ngo mufashe ba nyirayo kugira ngo nabo bongere gukora?”
Dr Kaitesi we yasobanuye ko uru rwego rutigeze rufunga amadini nk’uko bivugwa, ko ahubwo rwafunze inzu zasengerwagamo mu buryo butemewe n’amategeko, kuko uburenganzira ku idini burindwa mu buryo bukomeye.
Yagize ati “Hari abantu basengeraga mu nzu zitujuje ubuziranenge kandi uwahisemo kugira ahandi agakodesha yakomeje gukora, ibyakozwe ubona ko byatanze umusaruro, ikindi mbabwira ni uko hari amatorero menshi yashoboye kunoza ibyo yasabwaga habaho no kuyafungura, hari n’andi yafashe ibyemezo byoroshye, aho abantu baricaraga batuye nko mu Kagari kamwe, bagahitamo ko Umudugudu ugiye kugira inzu imwe yo gusengeramo mu Kagari.”
Yakomeje agira ati “Muri iki gihe turimo gusaba abantu guhuza n’itegeko tukabasaba kwerekana niba aho basengera koko huhuje ubuziranenge, ibyakozwe bikwiye kumvikana ko byari mu nyungu z’umutekano w’Abanyarwanda, bakamenya ko buriya iyo umuntu abyutse ajya gusenga biba bidasobanuye ko aba yafashe inzira ijya mu ijuru, kugera ku rusengero ugapfirayo hari n’ubwo wenda udashobora no kugera aho washaka kujya kubera ko uba upfuye mu buryo budakwiye.”
Yavuze ko uyu munsi iyo usuye amatorero hirya no hino mu gihugu, usanga abayakoreramo bafite ishema kuko amenshi yashoboye kunoza ibyo yasabwaga.
Dr Kaitesi yagaragaje ko hari bamwe bishwe n’inkuba kubera ko babaga mu nzu abantu batakagombye kuba bahuriramo, ariko ibi byose byabaye kubera uburangare.

TANGA IGITEKEREZO