Iyo umeze neza uba umeze neza- Perezida Kagame yahumurije Mboweni ushaka kuva kuri Twitter

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 10 Ukuboza 2019 saa 07:03
Yasuwe :
0 0

Izina Tito Mboweni si rishya mu matwi y’Abanyarwanda benshi! Uyu Minisitiri w’Imari muri Afurika y’Epfo, amaze kwamamara cyane kubera uko akoresha urubuga rwa Twitter ashima iterambere ry’u Rwanda na Perezida warwo, Paul Kagame.

Tito Titus Mboweni usanzwe ari inzobere mu bukungu, akunze gushima iterambere ry’u Rwanda ndetse rimwe na rimwe akarutangaho urugero nk’igihugu Afurika y’Epfo akomokamo ikwiriye kwigiraho.

Mu Ukuboza 2018, Mboweni yanejejwe n’isuku yasanze i Kigali, agereranyije n’umwanda wo mu Mujyi wa Johannesburg. Yerekanye ifoto yafatiye i Johannesburg igaragaza utuzu tw’amabati n’amahema yacitse dukikijwe n’imyanda, ibyo yavuze ko biteye isoni.

Ku wa 5 Nyakanga 2019, ubwo uyu mugabo yari mu ndege ya RwandAir yerekeza i Kigali yasangije ibihumbi 468.3 by’abamukurikira kuri Twitter urugendo rwe rwose.

Uyu mugabo w’imyaka 60 yagaragaje ifoto y’umupilote w’indege, n’umwe mu bakozi bakira abayigendamo.

Ubutumwa bw’uruhererekane bugera mu masaha y’igicuku, Mboweni yandika uko agiye kuryama n’amagambo meza amwifuriza ibitotsi byiza yabwiwe.Hari aho agira ati “Nishimiye kuba mu rugo. Kigali.’’

Amagambo yandikwa na Mboweni ariko ashobora kuba yaratumye yotswa igitutu mu gihugu cye kugeza ubwo yatangaje icyemezo cyo guhagarika gukoresha Twitter.

Tariki ya 30 Ukwakira 2019, yanditse kuri Twitter avuga ko “Nyuma y’ibihe birebire natekerejeho neza, nahisemo kutazongera kwandika ubutumwa bwite kuri Twitter. Nshobora gusangiza ibitekerezo by’abandi (retweet) ariko bitavuze ko mbyemera ntyo. Nabyanzuye nyuma yo gusanga ko Twitter itagikorera ku ntego yayo y’ibanze yo kuganira ahubwo ubu yifashishwa nk’ahantu ho gukomeretsanya.’’

Minisitiri Mboweni uri mu bagize itsinda ry’intiti icyenda zafashije Perezida Kagame gukora amavugurura ya Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, yari mu Mujyi wa Kigali mu mpera z’icyumweru gishize.

Uyu munyapolitiki ari mu ntiti zakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro ku wa 8 Ukuboza 2019, bagirana ibiganiro byihariye.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, yanditse ko ubwo aheruka mu Rwanda yasabwe ko yaguma kuri urwo rubuga.

Ati “Nari ndi i Kigali mu mpera z’icyumweru, mbwirwa ko kuva kuri Twitter ari igitekerezo kibi. Nubaha inshuti zanjye z’i Kigali. Fikile April Mbalula [Minisitiri w’Ubwikorezi muri Afurika y’Epfo] na we yambwiye nk’ibyo].

Mu bitekerezo byinshi byasubije amagambo ye, harimo n’icya Perezida Kagame wamubwiye kuguma kuri Twitter agakomeza kubaho uko abyifuza.

Umukuru w’Igihugu yagize ati “Uraho Tito Mboweni, Twitter si ikibazo, abantu ni bo …! Iyo umeze neza uba umeze neza,…Wowe komeza ubeho ubuzima bwawe uko ubishaka kandi ubwishimire. Subira kuri Twitter wandike uzamera neza.’’

Mboweni yanditse ko agitsimbaraye ku mwanzuro we kandi ko atarawuhindura.

Ati “Nzatangaza icyemezo cya nyuma ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ukuboza 2019.’’

Mu magambo Mboweni yabwiwe ubwo aheruka i Kigali, ngo ni uko imvugo ze kuri Twitter zatumye u Rwanda rwamamara cyane muri Afurika y’Epfo ndetse ko abaturage benshi bava mu gihugu cye basura urwa Gasabo biyongereye.

Yavuze ko hari Umunyafurika y’Epfo bahuriye muri RwandAir uri mu basuye u Rwanda ngo agenzure ibyo avuga kandi ngo yahamije ko ari impamo.

Minisitiri w’Imari wa Afurika y’Epfo, Tito Mboweni atanga igitekerezo mu nama y'intiti ziri gufasha Perezida Kagame mu mavugurura yo muri AU
Ku wa 26 Gashyantare 2017 ubwo Perezida Kagame yasuhuzanyaga na Tito Mboweni yakiriye hamwe na bagenzi be bagize itsinda ry’intiti icyenda zamufashije gukora amavugurura ya Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU
Minisitiri w’Imari muri Afurika y’Epfo, Tito Mboweni akunze kumvikana ashima iterambere ry'u Rwanda anashimangira ko igihugu cye gifite ibyo cyarwigiraho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza